Ese FPR-Inkotanyi ni ishyaka rya politiki cyangwa ni idini?

Nabonye hari abavuga ku ubugome bukorerwa abanyarwanda, ngo hari abatorwa baciwe imitwe! Nonese niba baba bararahiye muragirango bigende gute?

INDAHIRO YA RPF

Kuri iyi ntambwe idasubira inyuma,

Jyewe ……………………………………………………………………………..

Ndahiriye hagati y’aba banyamuryango nemeza ko numvise neza imigabo n’imigambi FPR/INKOTANYI yiyemeje guteza imbere kugira ngo buri munyarwanda wese, ari umuto, ari umusaza ndetse ari n’uzavuka mu bihe bizaza azagire agaciro mu gihugu cye cyangwa se n’ahandi azaba ari hose.

Ndahiye nemeza kandi nsezeranye ko ngomba kwifatanya na buri muntu wese uri muri FPR/INKOTANYI muri iki gihe no mu bihe bizaza. Nemeje ko ngomba kwiyumvisha ko buri muntu wese uri muri FPR/INKOTANYI agomba KURINDA, KURINDWA, KUGIRA NO KUGIRWA inama kugira ngo twirinde ibyago byose byagwiriye igihugu cyacu n’abagituye bose. Nemeye kandi ko nzafatanya n’abandi kurwanya abanzi b’u Rwanda aho bazaba bari hose.

Ndahiriye kandi mu maso y’aba banyamuryango ko nzakurikiza amategeko yose ya FPR/INKOTANYI ariho ari n’azashingwa. Nzirinda gukora amafuti, guhemuka, kuzarira n’andi makosa yatumye igihugu cyacu kigwa mw’icuraburindi.

Banyamuryango muri hano, nindamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n’imigabo, imigambi n’amategeko bigenga FPR/INKOTANYI, nzaba mpemukiye buri munyarwanda, nzabambwe nk’umugome wese.”

Muriyumvira namwe iterabwoba riri muri iyi ndahiro, ubu se twabyita kujya mu ishyaka rya politiki rifite amahame ya demokarasi cyangwa ni ukujya muri bya bintu bimeze nk’idini bita secte?

Muri iyi ndahiro bigaragara ko nta bworoherane burimo ahubwo hashyirwaho ikintu kimeze nk’ihangana no kutihanganira uwo mutavuga rumwe, kandi irya mvugo abari mu kwaha kwa FPR bakoresha babwira abantu ngo banga u Rwanda bayikura aha. Aho bitiranya u Rwanda na FPR. Ubugome bwo gukurikirana umuntu urwanya FPR aho azaba ari hose nabyo biragaragara ko biri mu nyigisho z’ibanze.

Igiteye inkeke n’uko umuntu yemera kuzakurikiza amategeko azajyaho atazi uko azaba ateye n’ibyo azaba avuga, ni ukuvuga ko ayo mategeko naza avuga ngo ica kanaka uzaba wararahiye ntazazuyaza? Ikindi kibazwa n’uko buriya se abanyamuryango ba FPR bubaha amategeko ya FPR kurusha uko bubaha itegeko nshinga n’iyo ari abayobozi b’igihugu?

Igiteye ubwoba n’ukwemera kubambwa nk’umugome wese igihe uzaba urenze ku mategeko ya FPR cyangwa y’abayikuriye. Ubu se ubu twahamya ko ntabarenga kuri aya mategeko bakabambwa nk’uko baba barabirahiriye?

Ubu se abandi banyarwanda batari muri FPR bo aba barahiye babafata nk’abantu cyangwa baba bagomba kubambwa nk’abagome bose?

Aho bya bindi abantu bavuga ko ugiye muri FPR ayijyamo ubuzima bwe bwose akayikurwamo n’urupfu ntibyaba ari byo? Aho uyivuyemo wese ntaba agomba kubambwa nk’umugome wese? Buriya gukatirwa burundu kwa Mushiyidi n’iraswa rya  Kayumba si uburyo bwo kubambwa cyangwa kurwanya umwanzi wa FPR aho ari hose?

Ababaye muri cyama muzadusobanurire.

IRC

 

6 COMMENTS

  1. Niba ari uku bimeze ntagushidikanya FPR ni secte…Kandi abayinjiyemo nibapfa burya ntakubaririra kuko bazaba barabisinyiye!JYe sinarota nyikandagiramo!

  2. Yewe ibi birakaze iyo mbimenya simba nararahiye ariko kandi namwe ntimujye mukabya kuko kugeza ubu ntakintu na kimwe kibi nari nabona RPF yankoreye kandi nkosa kenshi bakanyira inama yo kwikosora kuki se ntabambwe?

  3. wowe se ko wayirahiye? ntukatubeshye, wayigiyemo uri mukuru kd ntiwasinye ku gahato, ubu nibwo ubonye ko yari amafuti?naho se wowe, uhum,kuva wabaho babambye bangahe ko amakosa ahoraho muri kamere muntu? mubonye inda zanyu zuzuye murahunze none murashaka kuyobya abantu? twarabamenye sha!

Comments are closed.