Ese Ambasaderi Nduhungirehe na Alain Patrick Ndengera ntibashobora kuregwa gupfobya Genocide yakorewe abatutsi?

Nyakwigendera René Claude (Imana imuhe iruhuko ridashira)

Mu iri iyi minsi y’icyunamo cya 2016 abanyarwanda benshi bo nzego zitandukanye barafunzwe bashinjwa icyaha ngo cyo gupfobya Genocide ndetse ngo n’ingengabitekerezo yayo. Imibare yatanzwe n’abantu bari mu buyobozi batandukanye ivuga ko abafashwe barenga 40.

Mu gihe ariko mu Rwanda abandi bafungwaga umusubizo ndetse batemerewe no guhumeka ngo hato badakoma rutenderi bagatabwa mu mvuto, mu mahanga ho bamwe mu bafana ba FPR (reka mbite abafana kuko burya hari abafana bafana bakurikiye ikipe itsinze gusa yatsindwa bakayita bagafana itsinze byaba ngombwa bakagaruka muri ya yindi bari bataye mbere bityo bityo) bo bibutse ababo ku mu garagaro banabicishije ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’inshuti n’abavandimwe barabihanganisha bifatanya nabo mu kababaro, nyamara abo bantu barishwe na FPR abo bafana navuze haruguru barimo bakorera ubu ngubu.

René Claude
Nyakwigendera RenĂ© Claude kimwe n’urundi rungano Imana ibahe iruhuko ridashira

Mu mpaka zigibwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga iyo hagize uvuga ko hari abahutu bishwe na FPR, igisubizo gikunze gutangwa n’abatutsi b’abahezanguni n’abahutu b’abakombambehe cyangwa b’abarenzamase (wagira ngo bose bakigishirijwe hamwe) ni uko ngo abahutu bapfuye (harimo abana, impinja, abakecuru, abasaza, ibimuga, impumyi, abagore, abarwayi, abasazi, ibiragi….) ngo bose bishwe ngo mu rwego rwo guhagarika Genocide babasanze bica abatutsi!

Umuntu aha akaba yakwibaza niba Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Bwana Alain Patrick Ndengera nabo bemera ko abavandimwe babo Janvier Jean Cyriaque Nduhungirehena na RenĂ© Claude Nzaramba (Imana ibahe iruhuko ridashira) nabo bishwe babasanze bica abatutsi nk’uko umurongo wa Leta bakorera ushaka ko bivugwa.

Nk’uko amakuru The Rwandan yashoboye kubona abivuga ni uko abo basore bishwe n’abasirikare ba FPR babigambiriye kandi igihe bicwaga nta n’umwe muri bo wari ufite intwaro nta n’uwari umaze kwica umuntu cyangwa ngo abe yari hafi y’ahari hamaze kwicirwa umuntu.

Bwana Alain Patrick Ndengera mu buhamya ubwe yitangiye ku rubuga DHR avuga ko igihe umuvandimwe we yicwa nawe yarusimbutse ndetse ngo icyo gihe si umuvandimwe we wishwe gusa kuko hishwe n’abandi baturanyi benshi aho bari batuye ku Kacyiru mu mazu ya Caisse Sociale du Rwanda.

Nyakwigendera Janvier  ni ikimenyetso cy'uko Imana ijya gutwara igahera ku beza ku mutuma
Nyakwigendera Janvier ni ikimenyetso cy’uko Imana ijya gutwara igahera ku beza ku mutuma

Mu magambo ye Bwana Ndengera aragira ati:

” Tariki ya 13 Mata 1994 mu gitondo, twari turangije irondo twiteguye kujya kuryama muri ako kanya tubona abasirikare benshi ba FPR baje biruka bateye ikigo cya Gendarmerie ku Kacyiru. Uwari ubayoboye we yasigaye inyuma aratwegera adusaba kutagira aho tujya. Asubiramo ko ariburase unyeganyega wese. Yitonze yatangiye kurasa ahamya umutwe wa buri wese amwegereye. Njyewe isasu ryanciye iruhande rw’umutwe rivugiriza ngwa mu mirambo. Ku bantu 12 twari kumwe, uretse njyewe n’uwitwa Safari Nyandwi nitwe twarusimbutse. Nari kumwe n’abantu twari duturanye nka Mohamoud Rahamatar, Karangwa, IrĂ©nĂ© Kayibanda, Safari Eugène (Kisedeki), Claude (murumuna wanjye), Kagina n’abandi. Ku bw’amahirwe benshi bari bamaze gutaha naho ubundi hari kugwa benshi. Navuga abari bamaze kugenda nka Ambasaderi Bizimana Jean Pierre, Procureur Mutashya, Ngenzi, Pierre Ntivunwa, n’abandi…  Muri make muri iryo rondo twari abahutu n’abatutsi. Umusirikare wa FPR waturashe ntabwo yashoboraga kutwitiranya n’interahamwe kuko nta ntwaro, nta n’imyenda cyangwa amakarita by’interahamwe byaturangwagaho. Muri make abasirikare ba FPR bicaga umuntu wese bahuye nawe batitaye kureba. Ndekeka ko ari mu buryo nk’ubu Janvier Nduhungirehe (murumuna wa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe) nawe yitwabye Imana. Navuga ko abantu benshi bagiye bicwa muri ubu buryo.”

Tugarutse kuri murumuna wa Ambasaderi Nduhungirehe, Nyakwigendera Janvier Jean-Cyriaque Nduhungirehe, wishwe afite imyaka 17 kw’itariki ya 15 Mata 1994 n’umusirikare wa RPF, wamurasiye mu marembo y’iwabo ku Kicukiro. Yavuye aho yari ari asubira iwabo, kuko yumvaga urusaku rw’amasasu rwagendaga rubegera, ariko atazi neza aho ayo masasu yaturukaga cyangwa yerekeza. Janvier yagize ibyago kuko ahubwo yagiye ayasanga ubwo yirukankaga metero 50 zari hagati y’aho yari ari n’urugo rw’iwabo. Yabaye agikanda kuri sonnette y’amarembo, nyina wari mu nzu asohoka yiruka aje kumukingurira kuko yahise yumva ko ari umuhungu we uje ahunga ayo masasu yari amaze kuvugira hafi aho. Aho yari mu gipangu, nibwo nyina yumvaga umwe mu basirikara ba FPR abwira undi ati : « Mwice Gatabazi » akaba ari nako izina ry’uwamwishe rizwi kuko yahise amurasa amasasu abiri, rimwe mu kwaha irindi mu musaya. Kubera ko bari bumvise ko abantu bagendagenda mu gipangu, abo basirikire b’inkotanyi bahise bahatera grenade ntiyagira uwo ifata ariko isakambura inzu yo kwa Nduhungirehe. Nyina yahise aryama hasi yumvise grenade ituritse. Muri uko gushyira umusaya hasi, nibwo yabonye bucura bwe arambaraye ku butaka, umwuka wamushizemo. Janvier yashyinguwe iwabo muri busitani.

Mu gusoza umuntu akaba yakwibaza ati: Niba Ambasaderi Nduhungirehe na Bwana Alain Patrick Ndengera bashobora kwibuka abavandimwe babo bishwe na FPR ntibabibazwe cyangwa ngo babifungirwe bashinjwa ingengabitekerezo ya Genocide cyangwa gupfobya Genocide, kuki mu Rwanda hari abagifungirwa ko bavuze gusa ngo abahutu barapfuye cyangwa kuki batibukwa kandi hari ababo bishwe barasiwe mu isoko cyangwa batumiwe mu manama?

Tuvuge se ko izi ntore za FPR zo zahawe uruhushya rwihariye rwo kwibuka abandi bahutu biciwe na FPR badafite? Uku kwibuka aba bagabo batinyuka kugukora batuye ku butaka bw’u Rwanda?

Igitangaje kurushaho ni ingufu nyinshi Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashyize mu kurwanya abanyarwanda batuye mu Bubiligi igihe bari mu bikorwa byo kwibuka ababo n’abandi banyarwanda bose bishwe muri kiriya gihe, umuntu akibaza niba Bwana Ambasaderi Nduhungirehe atamaze kwandura ya ndwara ifitwe na bamwe mu banyarwanda bumva ko abahutu badafite uburenganzira bwo kwibuka ahubwo bagomba guhatirwa kwibuka gusa abatutsi bapfuye nta guhigima.

Marc Matabaro