ESE IHURIRO NYARWANDA RNC RIGAMIJE KUBAKA?

Banyakubahwa Membres fondateurs b’ihuriro nyarwanda RNC,

Duhereye ku ibaruwa ifunguye twandikiye umuyobozi mukuru w’ihuriro nyarwanda, RNC Bwana RUDASINGWA Theogène, ku italiki ya 13/10/2012, ifite umutwe ugira uti : UBUSHAKE MUKUBAKA IHURIRO NYARWANDA RNC , aho twagaragaje inzira yo gusohoka mu bibazo bikomeye Ihuriro nyarwanda RNC Belgique yagize, bigatuma dufata gahunda yo kuba duhagaritse ibikorwa mu ihuriro RNC Belgique.

Banyakubahwa Membres fondateurs, Twatunguwe no kubona ubuyobozi bukuru bw’ihuriro nyarwanda RNC buterera agati mu ryinyo aho gufata iyambere mu gukemura amakimbirane yagaragaye mu ihuriro nyarwanda RNC Belgique, ibyo bigatuma twibaza niba RNC iharanira kubaka umuryango nyarwanda no gutsimbataza Demokarasi muri rusange.
Dushingiye ku mateka yaranze u Rwanda mu myaka yashize tubonako kubeshya no kurimanganya muri politike nyarwanda byagombye kurandurwa burundu kugira ngo abanyarwanda bagere k’ubwiyunge nyakuri, bakabwizanya ukuri kubyabaye ndetse bakanafatanya kubaka ejo hazaza.

Dukurikije ibaruwa twandikiye umuhuzabikorwa mukuru wa RNC Bwana Rudasingwa Theogène ,tukanatanga copie kuba membres fondateurs bose, turangira ngo tubibarize, banyakubahwa membres fondateurs RNC , niba namwe mwaba mushyigikiye amatiku n’amacakubiri biri muri RNC Belgique nkuko byagaragajwe na nommination yakozwe kuburyo buciye ukubiri na Demokarasi ikaba imbarutso y’umwiryane n’amakimbirane no kwegura kw’inzego.
Uguceceka k’ubuyobozi bwa RNC kuri iki kibazo bituma twibaza byinshi.

Banyakubahwa Membres fondateurs ba RNC mugitangira ubutumwa mwatanze muri Rwanda Briefing bwahaye icyizere abanyarwanda b’amoko yose,abahutu ,abatutsi n’abatwa, bigatuma natwe nk’abayobozi b’ihuriro RNC Belgique duhaguruka tugakwiza iyo nkuru nziza ivura ibikomere ikanasana imitima y’abanyarwanda.

None Banyakubahwa Membres fondateurs, mwaba mushyigikiye ko RNC iba akarima k’amatiku n’inzangano z’abantu bagamije inyungu z’inda zabo bwite ( politics of divide and rule) aho guharanira gucungura abanyarwanda bari mu icuraburindi n’ingoyi bashyizwemo na FPR ?

Banyakubahwa Membres fondateurs b’ihuriro nyarwanda RNC, ihuriro dukeneye si iritwizeza ibitangaza , si ry’amacenga ya politike si n’iryo abigira ibitangaza barata inkovu z’imiringa.

Ihuriro dushaka n’irivugisha ukuri rigashyira imbere révolution ishingiye k’ubwiyunge bw’abanyarwanda n’impinduka nk’ izari zimaze kugaragara mu Bubiligi mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Ihuriro dushaka ni iriha umuhutu ,umututsi n’umutwa amahirwe angana, batagenda buhumyi cyangwa ngo bamwe babe ibikoresho by’abandi.

Ihuriro dushaka ntirigomba kuragwamo icyenewabo n’amarangamutima.

Ni ihuriro buri munyarwanda wese urigannye yibonamo kandi agahabwa agaciro hadashingiwe ngo tuziranye muri FPR , MRND , MDR cyangwa se ngo ribe ihuriro ry’abatanga imisanzu itubutse.

Ni ihuriro ry’abanyarwanda b’ingeri zose bifitemo ubushake bwo gutanga umusanzu mu nzira y’iminduramatwara ya demokarasi.

Dushaka ihuriro ritanga gahunda ihamye kandi ikagirwaho impaka n’abayoboke b’ingeri zose kugirango turushesho guteza imbere umuco wa Demokarasi.

Dukeneye impinduka iganisha mugutsimbataza Demokarasi.

TURI KUMWE KANDI TUZATSINDA

HARAKABAHO U RWANDA.
HARAKABAHO ABANYARWANDA.
HARAKABAHO UBWIYUNGE BW’ABANYARWANDA
HARAKABAHO DEMOKARASI.

Twebwe,
KAZUNGU, Coordinateur RNC Belgique
HABIMANA Bonaventure, Trésorier RNC Belgique
RUBINGISA Protogène, Coordinateur Bruxelles
BAKUNDUKIZE Hassani, Coordinateur Anvers
KAVURATI Kayihura , Ushinzwe Urubyiruko Comité Belgique
HAKIZIMANA Célestin, Umunyamabanga Comité Belgique.

PS : Banyakubahwa Membres fondateurs RNC, tuboherereje iyi nyandiko mu rwego kubabagarariza ko dukeneye inkunga yanyu mu gukemura ibibazo no kubaka Ihuriro nyarwanda RNC Belgique rigasubira uko ryahoze mbere, bitaba ibyo tuzafata gahunda yo gusobanurira abayoboke ba RNC n’abanyarwanda muri rusange uko ibibazo muri RNC biteye muri rusange.

Bikorewe i Bruxelles, le 10 /11 /2012.

8 COMMENTS

  1. Hahhaaaaaaaaaaaaaa ntabwo ibibazo by’Ishyaka bikemurirwa mu binyamakuru! Ishyaka ryakagombye kugena uburyo ibibazo nkabiriya bkemurwa! RNC rero mugomba kureba neza no gushishoza abo mwita abayoboke banyu naho ubundi sinzi niba impaka zo mu binyamakuru hari icyo zizabagezaho!

  2. iyi nyandiko irashekeje cyane , ababa bagabo bose bareguye bandikira umuhuzabikorwa inyandandiko zo gusezera muri RNC kandi twese twazisonye muri igihe.com, ikinyamakuru ya Leta ya kigali, ndeste bavugako babashije kuvugana na Kazungu wari uhagarariye RNC mububirigi yatanze ikiganiro mu igihe.com, ubuse nibwo batangiye kuvugako bakeneye ibisobanuro. niba bashaka kugaruka mw’Ihuriro nibaze nkimwe nkabandi banyarwanda bose ariko ndunva ntabisobanura bagomba guhambwa , cyangwa niba nabo barimo gukorera kigali nabyo abanyarwanda tuzabimenya, kuko ntabwo umuntu arwanira imyanya nkaho abihemberwa.

  3. birasekeje baranababaje aba bagabo sibo basabye kwegura ubwegure bwabo bukemerwa nonese bijenze gute ko basubiye kwijmbo haaaaaaa abwose mujya kwegura byagenze gute ra jye mbona kubizana muri mubitangaza makuru itariwo muti ahubwo mwagasabye inama abanyarmuryango bakunva ibibazo byanyu naho ibi nugukina kumubyimba abanyamuryango banyu

  4. Yego rata Muhima ibigambo gusa kandi abantu benda guturika imitima,nabuze uwampa ikiraka cyo gitwara tank cg bimwe twita bilende doreko aribyo nize naho ibyo bigambo byaburigihe ,cg bazemere bose ko batinya Kagame naho ubundi muzahera ishanga

  5. bariya baguzwe na leta y`ikigali ariko ntibazatinda kubonako bibeshye kuko nyiturano yayo nukukwica ntakindi

  6. biriya ba kazungu bakoze babyita amacoyinda kandi ibyokwa kagame iyubiriye urabyishyura ikindinuko ibyo bakora byose bitazabuza RNC gukuraho ubutegesti bwigitugu anyhow

Comments are closed.