ESE IKIBAZO CYA OPOZISIYO NI IHINDURWA RY'INGINGO Y'101 CYANGWA NI UKO IBESHYA KO IRIHO KANDI ITARIHO?

Abdallah Akishuli

Banyarwanda banyarwandakazi dusangiye igihugu tugasangira n’inyota y’impinduramatwara ndabaramukije!

Si ngombwa ko nirirwa nibaza uko bamwe mubasomyi bazakira iyi nyandiko mugihe njye uyibamurikiye ndi muruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Impamvu ntabitindaho ni uko atari icyo kindaje ishinga ahubwo jye nteruye ngambiriye kubakebura ngo mudakomeza guhururana n’ibisambirwa n’isuri nka wa mugezi bucya ukisiba ugahinduka amateka nka nyomberi.

Byumvikane neza singamije kugira uwo nsenya ngo nkunde nyobokwe kuko njye nta bayoboke nkeneye ahubwo nkeneye abafatanya bikorwa bafite umuhate utagarukira kuri Facebook gusa cyangwa kuri yahoogroupes.

Guterura ntyo kandi mbitewe n’inkeke abatari bake muri mwe mumpozaho mumbaza ngo bigeze he?

Ndabasabye ngo munkundire mbabwize ukuri kwubaka mumenye ko uretse no kuba hari aho bigeze ahubwo bitaracuma n’intambwe imwe.

Nzi neza ko benshi muri mwe munezezwa no kumva ibinyoma kurusha uko mwabwirwa ukuri kwabafasha kureba kure bityo mukaba mwashaka ingamba zo kwiha icyerekezo gihamye ariko kandi aho kubaha ibyo mushaka bibasenya nabaha ibyo mudakunda bibubaka kabone n’iyo mwabinyangira cyangwa mukantera imijugujugu y’ibinyoma muhamya ko nasogongeye ku makotanyi.

Sincibwa intege no kuba zimwe munyandiko zanjye zibanziriza iyingiyi zarateje ibibazo mubafatanyabikorwa banjye b’impumyi cyangwa se bifuza kuyobora rubanda buhumyi ngo kuko nkoresha ukuri kwinshi bo bita kwishongora cyangwa gusuzugura nyamara kugeza ubu ntibarabasha kwerekana ibigwi bitandukanye n’ibyo mvuga ngambiriye gutanga umuganda wanjye w’ibitekerezo.

REKA TUBANZE TUREBERE HAMWE ISUZUMA MUSARURO RY’IMYAKA ISAGA 20(BILAN)OPOZISIYO IMAZE

Imyaka cumi n’itanu yambere yihariwe n’amashyaka agizwe n’ubwoko bumwe gusa bw’abahutu bumvaga bagomba gukora ibishoboka byose ubwoko bwabo bukisubiza ibyo bita ibyabo nk’uko benshi bakunze gukoresha iyo mvugo cyane cyane abitwa abakiga aha hatera kwibaza niba abandi atari abanyarwanda kuburyo abo batekereza batyo bumva babaheza mugihugu basangiye.

Tukiri kuri abo bitwa abakiga kugeza ubu biragaragara ko aho kwigira kubihe bibi igihugu cyacu cyaciyemo ahubwo ubujiji bwabo bwarushijeho kwiyongera kuko nibo bari imbere mukumvikanisha ko nta jenoside yakorewe abatutsi yabayeho nyamara byaremejwe n’isi yose ndetse icyo cyemezo kikaba kidateze gusubira inyuma n’iyo bateka ibuye rikayenga.

Icyo gihe cyaranzwe kandi n’intambara y’abacengezi yahise ikubitwa inshuro bitewe n’uko nta idéologie politique yari ishingiyeho itandukanye n’iy’abari basize batsembye abatutsi ahubwo motivation ikaba yari ugutsimbarara kubitekerezo byari byamaze guta igihe (exipired ideology) kubera ko iturufu ya jenoside yari imaze kurya iya power.

Nyuma y’intambara y’abacengezi hakomeje kubaho icyo izatsinzwe zise reprie tactique ariko icyatangaje ni uko bamwe birepriye bajya muri busness zinyuranye kugirango babone ingemu zo koherereza abana n’abagore babo bari bamaze kohereza iburayi; abandi nabo bakorera imbere bata bene wabo kurugamba bajya kwibyinira mumiyonga i Kigali.

Abasigaye kurugamba kugeza kuri uyu munsi nandika bananiwe kwerekana icyo barwanira uretse kuvuga ko barengera impunzi nyamara byaragaragaye ko impunzi zidasiba kunyonyomba zigira muyandi mahanga cyangwa se zikitahira mu Rwanda ibyo bikaba bisobanura ko impunzi zagizwe ingwate (bouclier)ya politiki igamije mbere na mbere guhishira abafite ibyaha bya jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu kugirango iminsi ibe yicuma.

Ni muri urwo rwego iyo ubajije umuntu wabaye mumashyamba ya Congo ari umusirikari atabasha kugusobanurira icyo yarwaniraga bitewe n’uko ntacyo yasobanuriwe kuko ntakiriho uretse kuba imbata ya bamwe bafite inyungu yo kwigumira mumashyamba.

Iyo myitwarire y’abo bayobozi akaba ari imwe yamarishije impunzi ndetse na n’ubu ikizimarisha kuko umwanzi w’abahoze ari ingabo za FAR yabonaga urwitwazo rwo kubarasa urufaya atavanguye uwitwaje intwaro,uruhinja,umubyeyi cyangwa umukambwe.

Nyuma y’imyaka cumi n’itanu muri opozisiyo hagaragayemo ibishashi bitanga ikizere ariko kitatinze kuraza amasinde ubwo inzira z’abidishyi zabyaraga amahari maze abaneshejwe bakajya gusaba abo bacuuje biranabahira dore ko ba mutima muke wo murutiba batatinze gucanira imbuto bibwira ko babonye abasare badaterwaho abandi none amasinde akomeje kurara.

Muri iyi myaka kandi havutse amahuriro menshi ariko yose yagiye asenyuka atarataguza ibyo bikaba bigaragaza ko kugeza ubu benshi mubanyapolitiki dufite muri opozisiyo bashoboye gusenya gusa kurusha uko babasha kubaka.

Ndamutse ndondoye ingero bwakwira bugacya, ariko kandi kuko nzi neza ko nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera ndababwiramo ingero nke cyane kugirango buri wese amenye aho akwiye gukandagiza ikirenge.

DORE ZIMWE MU NGERO NIFUZA KO TWATEKEREZAHO Nk’uko natangiye mbivuga mumutwe w’iyi nyandiko Opozisiyo ntayiriho n’ubwo ibeshya ko iriho cyakora umuntu yavuga ko imeze nk’umwana ukiri munda ya nyina utegereje kuvuka, bityo umuryango ukaba witeguye kwakira uwo mushyitsi muhire nyamara nta n’ikizere cy’uko azavuka.

Iyo witegereje abantu benshi bakora politiki ubungubu usanga biganjemo abantu bigize uruhare runini mugusenya igihugu cyacu guhera kuri repubulika ya mbere,iya kabari kugeza kuri iyi ngoma itagira izina twagereranya nka Karinga ikoresha ibendera mukigwi cy’amashahu.Kugeza ubu abanyapolitiki benshi cyangwa se amashyaka hafi ya yose uretse kwirirwa baduhira batwereka ibyo banenga ingoma iriho ntibarabasha kwerekana icyakorwa kugirango ibintu bihinduke hajyeho ubutegetsi bubereye abaturage. Ibyo ikibigaragaza ni uko muby’ukuri ntamushinga w’ibikorwa bifatika bagaragaza watuma ubutegetsi bw’igitugu buriho buhungabana.

Muminsi ishize hano kumugabane w’iburayi n’ahandi habarizwa abanyarwanda batari bake hateguwe ibikorwa byo kwamagana umwanzuro w’akanama k’umuryango w’abibumbye kemeje kurasa urugaga rwa FDLR katitaye kumpunzi z’abahutu zishobora kuhatakariza ubuzima ariko natangajwe n’uko icyo gikorwa kitabiriwe n’abantu babarirwa kumitwe y’intoki mugihe abahutu birirwa birata ubwinshi kumbuga nkoranya mbaga bemeza ko aribo ba nyir’igihugu ngo kuko ari nyamwinshi ;yewe na FDLR ubwayo ntiyigeze ihagera cyakora yohereje icyapa aba aricyo kiyihagararira.

Ejo bundi muntangiriro z’uyu mwaka Paul Kagame yaje mu bufaransa kubutumire bwa UNESCO ni uko imiryango ya sosiyete sivire ihamagarira abantu kwitabira imyigaragambyo yo kwamagana imitegekere mibi ya FPR na prezida wayo ariko natangajwe kandi nterwa isoni n’uko abari baje gushyigikira Kagame baturushaga ubwinshi ndetse banaturusha moral. Nyamara benshi birirwa bidegembya kumbuga nkoranya mbaga birata ubutwari n’ubushake bwo kurwanya igitugu bikagarukira munyandiko gusa nazo zisomwa n’ababasha kugera kuri mudasobwa bibereye hanze y’u Rwanda.

Mugihe twitegura amatora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka w’i2017 Ishyaka Ishema ryatangaje ko rizitabira ayo matora ritanga umukandida uzahatanira umwanya wa perezida wa repubulika ariko igitangaje ni uko abo banyapolitiki birirwa baragiye rubanda kumbuga nkoranyambaga bananiwe guterana ngo batekereze kuri iyo initiative y’iryo shyaka ngo barebe niba hari umusaruro opozisiyo yayibyaza kabone n’iyo ntantsinzi yahita iboneka.DORE INAMA NATANGA KUBANTU BIYUMVAMO UBUSHAKE BW’IMPINDURAMATWARA.Inama ngiye kubaha mushobora kuzakira cyangwa ntimuzakire icy’ingenzi ni uko njye nk’umuntu wihaye inshingano zo gukebura rubanda mba nakoze umurimo niyemeje ntawe unshyizeho agahato.

Sinitaye kumazina muzantwerera nyuma y’izi mpanuro kuko ukuri kwazo kutazatinda gusohora.

1. Rubyiruko bana b’u Rwanda cyane mwe abari mugihugu imbere, mumenye ko ari mwe mbaraga z’igihugu ndetse akaba nta mpinduramatwara ishoboka igihe cyose mwaba mutayitabiriye. Ikindi ngirango mbibutse ni uko kugirango umuntu atsine urugamba mugihugu giteye nk’icyacu ni uko agamba kwirinda kugendera kuri ideologie yacyuye igihe ishingiye ku ivangura iryo ariryo ryose nk’iyo tubona yiganje mubantu bamwe bavuga ko bakeneya impinduka kandi nyamara bo ubwabo barananiwe guhinduka.

Ikigaragaza uko kudahinduka ni uko kugeza ubu opozisiyo yananiwe guhuriza hamwe imbaraga zayo ngo batere intero imwe bityo n’inyikirizo ibe imweNiyo mpamvu nongeye kubabwira nti nyabuneka mwirinde ibihuha by’ababeshya ko bahagaze bwuma ngo mumere amababa mute amashuri cyangwa imirimo mwakoraga ejo mutazibuka ibitereko zasheshe.

Nshuti muvandimwe wanjye, niba koko wumva hari icyo wakora kugirango urugamba rutange umusaruro va inyuma ya baringa, kura igihu mumaso ureke kwitiranya inkovu n’imiringa ushakishe ahatamba umwezi maze uhatere ingabo mubitugu.Dore abakwiye kwitwa ba kizigenza bananiwe gupfundika umwe kandi tudasiba kubibakangurira.

Ibyo bikaba bigaragaza ko inyungu zawe atarizo zibashishikaje ahubwo ko ikibafasha ari uko ibinyoma byabo wabimira nk’ivanjiri.

Nk’uko mpora mbivuga igihe kirageze ko mwe ubwanyu nk’urubyiruko muhaguruka mukiremamo imbaraga ubwanyu mudategereje ko zizava kuri mudasobwa z’iburayi n’amerika. Igihe cyose muzaba mushyize ibyiringiro by’intsinzi kuri aya mashyaka yananiwe gushyiraho urubuga ruyahuza kubera kwikunda kw’ayagize ndababwiza ukuri ko amaso yanyu azahera mukirere.

Reka ncumbikire aha ntabarambira kuko nzi neza ko namwe muzi gushishoza.

UMWANZURO

OPOZISIYO IRAMUTSE IRIHO NTIYATERWA UBWOBA BWO GUHANGANA N’UMUKANDIDA UWO ARIWE WESE YABA KAGAME CYANGWA SE UWO FPR YASHYIGIKIRA.

Ahubwo yarushaho kwiyorganiza kugirango yegukane intsinzi cyangwa se bashegeshe ubutegetsi bw’umwidishyi bityo bwemera imishyikirano n’abatavuga rumwe nayo.

Uwumva mbeshya cyangwa ari amakabya nkuru azankoreho tujye impaka kuri Radion Nouvelle Génération.

AKISHULI ABDALLAH

Tél: (+33)758173072
E.mail: [email protected]