ESE IMPINDUKA MU RWANDA IRASHOBOKA?

Nyuma yo kwitegereza imikororere y’amashyaka yose(uhereye kuri FPR ukageza kuyavutse vuba yitwako arwanya Leta ya Kagame) nkagerageza gusoma gahunda bagenderaho rimwe ku rindi, natoyemo ibintu bike, bintera amatsiko ndetse nifuza kubisangiza abanyarwanda.

U Rwanda nk’igihugu kigizwe na Miliyoni zirenga 11, abaturage bacyo barimo ibice bibiri, hari abari mu gihugu imbere n’abari mu bihugu byo hanze ku mpamvu nyinshi tutavuga hano ngo turangize, iki gihugu kuva cyabaho cyahuye n’ikibazo cy’ubutegetsi bubi kugeza aya magingo, uko bwagiye busimburanwa niko bwagiye butakaza amahirwe yo guhanga ishyanga (nation) rikomeye, aha niho ngera nkibaza nti, abayoboye u Rwanda, bajya bitegereza uko ibindi bihugu bikize byabigenje? Ese bagira ishyari ryiza ryo guhindura u Rwanda igihugu cy’igihangange? Gusa aha niho nanone nsubiza amaso inyuma nkabonako ikibazo gikomeye ari abiyita ABANYEPOLITIKE.

Nta kuntu byakwumvikana uburyo politiki yahinduwe inzira yo gukira utavunitse, aho bamwe badatinya guhemukira ababyeyi babo, abavandimwe babo, inshuti ndetse n’abana bibyariye batiretse nabo ubwabo, uti ibi se bibaho? Biriho cyane kuko igihe cyose umunyepolitike ashingiye politiki ye kuri bene wabo, kubo biganye, abo bahuje ibitekerezo, umugambi cyangwa inyungu biba bikiri politiki, biba bibaye ibindi bindi, aha niho nageze nibaza uburyo twaba duhangana n’ibibazo bidashira (ubukene, inzangano, amacakubiri, ubwicanyi, guhinduka ba ruvumwa mu bihugu duturanye, umwiryane, guhora duhigirana, kubeshya no kwibeshya n’ibindi byinshi bibi mwese muzi) kandi aritwe dufite amashyaka menshi kw’isi avuga ko agiye kutuvana mu bibazo turimo, ndetse ayarwanya Leta yo akaba amaze kuba uruhuri kuko avuka nk’ibihumyo, nyamara wanashaka abayoboke bayagize ugasanga batarenze 10, ndetse mpamya neza ko kurubu abanyarwanda twabaye “allergic” kucyitwa politiki n’amashyaka kubera ibibi byayo, nimugihe yose ntihazagire iritubeshya, bashishikajwe n’inda zabo kurusha gukemura ibibazo byacu twebwe abaturage(yaba abari mu Rwanda, abaruhunze cyangwa se abagiye gushakira imibereho ahandi iyo mu bihugu byadutanze kumenyako tubayeho mu kinyoma cyabiyita intiti muri politiki).

Ngarutse rero ku kibazo nibaza namwe mwibaza, nagiraga ngo nsobanure neza ko impinduka abaturage dukeneye ATARI IYO KUVANAHO KAGAME GUSA nkuko abenshi babitekereza, ibi byaba arukureba hafi, njyewe mbona dukeneye impinduka kuva mu mizi, imwe ihereye mu banyagihugu, buriwese agahinduka, agahindura uburyo abonamo u Rwanda kuko ABENSHI TURI BABI KURUSHA NA KAGAME uwo dushaka kuvanaho(ntimwikange ndaje nsobanure), muti gute? Ndisobanura, burya umuntu wese wumvako yabaho neza, akagira uburenganzira bwose yifuza, akagira ibimutungana n’abe bose, ibyiza byose ashaka akabibona igihe cyose abishakiye, nyamara akumvako abandi babihezwaho, uwo aba ari mubi kuruta uko yibwira, ndetse iyi KAMEREMUNTU mbi niyo ikeneye impinduka, kuko iyo umuntu yabashije kuyitsinda izindi zose zirikora. Ese mwibazako abantu bakunda gukora politiki kuko bakunda abaturage? Bibaye byo twibaze impamvu badakorera UBUNTU kuko, kuki batabaho nk’uko abarimu, abaganga, abasirikare babayeho? Ese kuki bigenera imishahara iremereye kurusha abirirwa bahinga mu mirima, aba dukesha kuramuka, ko nzi neza ko uwajya kubara akamaro badufitiye yasanga karuta ak’intumwa za rubanda zirirwa zisinzirira mu ntebe aho kuvuganira abo “babeshya ko” bashinzwe.

Mu nyandiko zanjye zizaza, nabakanguriraga kuzakurikirana ibice bitandukanye byuzuzanya n’iyi, kugirango turebere hamwe impinduka dukeneye, uburyo twayiharaniramo ndetse n’uburyo tuzayitwaramo, turebere hamwe inzitizi zijyanye n’impinduka turebere hamwe uburyo bwiza twayiharaniramo, tudahutazanyije n’abatayifuza, twimenye, tumenye umwanzi nyawe w’abanyarwanda ndetse n’uburyo twahangana n’iterabwoba ry’abadashaka ko habaho impinduka.

Nkaba nakwanzura mbashimira ibitekerezo byiza tuzakomeza kwungurana, ndetse mbashishikariza guhererekanya iyi nyandiko ndende mu bice byayo uko bizagenda bikurikirana kugirango twese hamwe, abanyarwanda, yaba abashyigikiye Leta, abayirwanya, abanyamashyaka, abadashyigikiye amashyaka ndetse n’undi wese wumva ashishikajwe no guhindura u Rwanda igihugu cyiza turusheho gutahiriza umugozi umwe bityo tugere ku ntego nziza, tutarinze kwisenyera, ahubwo icyo dufite ubu kitubere intangiriro nziza, IKI NICYO GIHE, turamire ibyo dufite, dukureho ibibi byose bitubuza kubaho neza.

Kanyarwanda.

5 COMMENTS

  1. Ariko abanyarwanda tugerageze kubahisha ururimi rwacu…abantu basigaye bihangishaho gukoresha amagambo atari mu mwanya wayo…Muri iyi nyandiko hari aho mbonye umwanditsi avuga…ISHYARI RYIZA…oya rwose nta shyari ryiza ribaho…ishyari ni ishyano rwose… musigeho…dore ejo bundi..Kizito Mihigo ahimbye indirimbo yo kwibuka abacu…ati …UMUJINYA MWIZA…. oya rwose ni musigeho nta Mujinya mwiza nta Shyari ryiza…erega ejo bundi muzumva hadutse n’utubwira….ngo UBWICANYI BWIZA….aha muhitondere…ndabashimiye…aho bagakoresheje ishyari ryiza cg Umujinya mwiza…Bakagize bati….Ishyaka….Ubutwari…Intego….ubwo hari nandi gusa nagira ngo abantu boye kutwicira ururimi…Ya Ntekeko y’Umuco muramenye mujye mutwama abatuzunuriza ururimi…tumenye gukoresha ijambo mu mwanya waryo.

  2. Iyaba rwagiraga abantu batekereza nkawe wanditse iyi nyandiko Igihugu cyacu cyazageraho kigakira! Ariko se, ninde uzumva uku kuri kurabogamye!? Ubibwire abyanyapolitike bari mu Rwanda se? Barakwica cg baguhimbire ibyaha cg ndakubuze epfo na ruguru wangare!! Urabibwira abari hanze se? Bamwe bishize hamwe ariko nta murongo uhamye bafite! Benshi muribo bakoreye iyo Leta, ntihagira uyivamo kubera ko yanze ibibi biri gukorwa, ahubwo bahunze ari uko hari ibiguye kubakoraho kuko uwo bakorana nawe yabahindutse yaba kubera inyungu bwite cg amakosa cg ibyo batumvikanyeho Mu buzima bwabo bwite! Ubundi ugasanga bamwe mu bari mu mashyaka arwanya Leta, bashaka kugumura Abahutu cg abatutsi kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Kigali! Nyamara wakwitegereza ugasanga ibyo byose bavuga ko bazajoresha bishobora kuzasiga umuryango nyarwanda usenyutse kurusha kuwubaka! Abanyarwanda benshi bari Mu Rwanda, Leta yabagumye amaso, gari ukuri batabona: ubwicanyi, guhimba dossier z’abantu bafungwa barenganywa, kukuburagiza ntugire aho wabona amaranuko kuko wabaye igicibwa kuko hari icyo wavuze kinyuranye n’imyumvire ya Leta! Birababaje! N’ababibona, nta ruvugiro! Wabarenganya? Oya: ntiwabarwnganya! Ku mpamvu umuntu yavuga ku buryo burambuye! Ariko namwe mwasesengura! MWITONDE: iyo witegereje abanyapolitike barwanya Leta, bafite abagambo bavuga ugahita wumva uyu we ariwe ugiye kuzana impinduka: hari uwo babaza ku kibazo cy’amoko mu Rwanda aho kugisubiza akakubwira ko we ku giti cye nya complex bimuteye! Wasesengura neza ugasanga ashaka revolution y’igice kimwe cy’abanyarwanda: ese arabakunze? Zimbizi, ariko icyo nzi ni uko iyo nzira yazadusiga habi no gusana imitima y’abanyarwanda igeze habi! UMWANZI W’ABANYARWANDA NI UTURIMO: TWISUZUME BURI WESE KU GITI CYE! DUSABE IMANA URUKUNDO NYAKURI! UBUNDI IBYO NITUBIGERAHO, TUZAGERAHO N’IMPINDUKA N’IBA TUZABONA UMUNTU WUBAKA UBUMWE BWABANYARWANDA NYABWO, BUTARIMO IKINYOMA! NYAMARA IMANA ISHOBORA KUBIDUHA! Tuyisabe twiyamabje Yezu azabidufashamo! Urakoze wowe muvandimwe wanditse iyi nyandiko

  3. Mana, Yezu, Roho mutagatifu fasha U Rwanda! Bikiramariya mwamikazi w’abakwiyambaza: usabire I gihugu cyacu amahoro arambye! Ubwiza sure bw’abarutuye! Amen

  4. Sinzi niba umujinya mwiza ushobora kubaho,iriko isyari ryiza ribaho ndetse abanyarwanda tugomba gurigira cyane cyane muri politiki!
    Ubundi ishyari ryiza ni iyo ubonye mugenzi wawe ageze ku kintu cyiza,nawe ukifuza kukigeraho!
    Urugero:Iyo nibutse ibyo Mandela Madiba yagejeje ku butuye Africa y’Epfo,ngira ishyari maze ngasaba Imana ngo Gafuni wacu nawe imwoherereze Umwuka wera maze areke abanyarwanda bahumeke,barye utwabo nta mbunda ya Gitifu na Lokodifensi ibari mu bitugu!Iri se si ishyari ryiza!

    Iyo nibutse ko ababaye abakuru b’agahugu nka Benin,nyamara kataturusha ubukire,bose bakiriho,nakwinjira mu Ambassade z’Uburundi nkabona amafoto ya Rwagasore,Miconmbero,Buyoya,Ndadaye,Ntaryamira,Ntibantunganya ari iruhande rw’iya Nkurunziza,nibaza icyo twatwaye Imana gituma ufashe ubutegetsi iwacu abigeraho abanje kwica uwamubanjirije,ndetse akanashishikazwa no guhanagura ibikorwa bye(kandi byose siko aba ari bibi!) mu mateka y’igihugu!Igikorwa cy’urukozasoni Kagame aherutse gukora ubwo yataburuzaga imva ya Mbonyumutwa none abe batazi n’iyo amagufa ye yajugunwe bakaba barira ayo kwarika,gituma nibaza umuzimu wateye u Rwanda!!
    None se ngiriye ishyari Uburundi na Benin urabona ntaba mfite ISHYARI RYIZA???
    Ngaho ugire umunsi mwiza!

    Nkoronko

  5. Wowe Bahinyuza hari aho wibeshya.Ishyari ryiza ribaho. Ni rya rindi ritari iryo gushaka kuvutsa undi ikintu cyiza yagezeho,ngo ukigire icyawe ukoresheje inzira mbi(ukwica,kwiba….),cyangwa kumwangiriza ibyo yagezeho bimuteza imbere,ubitewe na roho yawe mbi(ndibuka umuntu twaciriye urubanza iwacu hakiri selire,watemye uruyuzi rw’umuturanyi we ruriho ibicuma,ararwumisha abamubonye barabimushinja turabimurihisha arabyishyura)(undi nawe yatemaguye umurima w’inyanya z’umuturanyi we kubw’ishyari ribi,ntibyamuhira kuko yafatiwe mu cyuho yenda kurangiza uwo murima,we yaranafunzwe 6mois,no kwishyura ibyo yangije.ISHYARI RYIZA NI RYARINDI UGIRA WIFUZA KUGERA KU KINTU WABONANYE UNDI,NDETSE UKABA WANAMUBAZA INZIRA YANYUZEMO NGO ABIGEREHO,UGAKORA UTIZIGAMYE NGO NAWE UKIGEREHO.SI NGOMBWA RERO KO BURI GI GIHE ISHYARI RYOSE RIBA ARI RIBI

Comments are closed.