Ese intambara ntiyaba itutumba hagati y’u Rwanda na Congo

    Nk ’uko bitangazwa na the monitor  ikinyamakuru cyo muri Uganda, abasirikare bakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bagera kuri 20 bagiranye inama i Mbarara muri iki cyumweru kirimo kurangira, aho banemeje ko ibihugu byombi bigiye kujya bihanahana amakuru y’ubutasi. Ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe na Maj. Gen. Alex Kagame naho iza Uganda zari ziyowe na Brig. Gen Patrick Kankiriho.

    Tubibutse ko ibyo bihugu byombi bishinjwa gufasha inyeshyamba za M23 zo muri Congo ariko Leta ya Congo ikaba itarashyira Uganda mu majwi ku mugaragaro n’ubwo abaturage ba Congo bo bayishinja. Kandi hakaba hari amakuru avuga ko Perezida Museveni yaba yarasuye igihugu cya Angola agamije kugisaba cyangwa kukihanangiriza ngo ntikizohereze ingabo muri Congo.

    Ubu bufatanye buje bukurikira icyemezo cy’umuryango wa SADC ubumbiyemo ibihugu cyo mu majyepfo y’Afrika cyo kuhereza ku buryo bwihuse ingabo muri Congo kugira ngo zijye gufasha ingabo za Congo guhashya inyeshyamba za M23 no kurinda umupaka w’u Rwanda na Uganda, izo ngabo ngo zizaba ziganjemo iza Afrika y’Epfo n’Angola ngo ibindi bihugu bizatanga inkunga y’ibikoresho, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Southern Times dukesha iyi nkuru. Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko ngo Perezida wa Mozambique Bwana Armando Guebuza yahawe ubutumwa na bagenzi be bo muri SADC ngo ajye kwihanangiriza Perezida Kagame amusabe kureka gufasha inyeshyamba za M23. Hari n’abakuru b’ingabo za SADC baherutse mu ruzinduko mu burasirazuba bwa Congo aho basuye n’ibirindiro by’ingabo za Congo mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

    Maj. Gen. Alex Kagame wa RDF na Brig. Patrick Kankiriho wa UPDF mu biganiro i Mbarara

    Si ubwa mbere ibyo bihugu byivanze mu kibazo cya Congo kuko mu 1998 ingabo za Namibiya, Angola na Zimbabwe zafashije Leta ya Congo guhangana n’ingabo z’u Rwanda, u Burundi, Uganda zari zikinze inyuma y’umutwe w’inyeshyamba witwaga RCD.

    Mu Rwanda ho Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo zigera kuri Compagnies 2 z’abasirikare kabuhariwe (forces spéciales) bakoreraga mu karere ka Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru aho bari bafatanije na bagenzi babo ba Congo guhiga FDLR. Izo ngabo z’u Rwanda zari muri Congo ku buryo bwa rwihishwa ku buryo byagiye ahagaragara ari uko Ministre w’ingabo w’u Rwanda Jenerali James Kabarebe abitangarije umunyamakuru Colette Braeckman w’ikinyamakuru le soir cyo mu Bubiligi.

    Ngo gukura izi ngabo muri Congo ngo byaturutse ku mirwano yatangiye hagati y’ingabo za Congo na M23 nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yabitangarije igihe.com agira ati : “Kuva imirwano hagati ya FARDC na M23 yakubura, uburyo ibikorwa byakorwaga byarahindutse ku buryo natwe twatangiye gushaka uburyo twagarura ingabo zacu. Twakoze ibiganiro na MONUSCO na n’Ingabo za Congo kuri iki kibazo. Kompanyi ebyiri z’Ingabo z’u Rwanda, hamwe na bagenzi babo bo muri Congo bazaza ku mupaka wa Kibumba na Kabuhanga bava i Rutchuru, aho ingabo zizambuka umupaka zigaruka mu Rwanda naho iza Congo zerekeze i Goma”.

    Mu minsi ishize hari amakuru yagiye atangazwa avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo zahaye imyitozo n’intwaro abamaimai ndetse zafatanije n’aba mai mai Cheka na Guide mu kwivugana abayobozi bakuru ba FDLR nka Jenarali Léodomir Mugaragu na colonel JMV Kanzeguhera alias Sadiki uretse ko abo bamaimai batagarukiye aho bakomeje ibikorwa byabo by’urugomo bakoresheje intwaro bahabwa n’u Rwanda.

    Abakuru b’ibihugu bigize SADC i Maputo muri Mozambique

    Tubibutse ko muri iki cyumweru u Rwanda, Congo, n’impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze icyegeranyo gishinja u Rwanda batanze ibisobanuro mu muryango w’abibumbye. Amakuru avayo akaba avuga ko ibisobanuro by’u Rwanda bitanyuze akanama k’umuryango w’abibumbye bashinzwe amahoro kw’isi ndetse bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye batangaje ko ako kanama kashyigikiye ibyavuzwe n’impuguke zakoze icyegeranyo gishinja u Rwanda gufasha M23. Ntabwo byahagarariye aho kuko Leta ya Congo yasabye ko abayobozi b’u Rwanda bafite uruhare muri iki kibazo bafatirwa ibihano n’inama y’umuryango w’abibimbye ishinzwe amahoro kw’isi.

    Mu cyumweru gitaha hari inama y’abakuru b’ibihugu byo mu biyaga bigari (CIGL) ishobora guteranira i Kampala kugira ngo yige ikibazo cyo gushyiraho ingabo zidafite aho zibogamiye dore ko inama yabanje y’abakuru b’ibihugu yari yabereye i Kampala abari bayirimo batashoboye kumvikana cyane cyane ku bihugu bizaba bigize izo ngabo dore ko leta ya Congo itifuzaga ko ibihugu nk’u Rwanda, u Burundi na Uganda byajya muri izo ngabo. Amanama yakurikiyeho y’abaministres b’ingabo nayo ntacyo yashoboye kugeraho.

    Ku ruhande rwa M23 ho umuvugizi wayo yatangaje ko ingabo z’amahanga zidafite aho zibogamiye ziteganyijwe kuzaza kurwanya M23 na FDRL ngo zitazapfa zigiyeho ndetse muri iyi minsi M23 ikomeje gutoza abasirikare benshi no gushinga inzego z’ubuyobozi zirimo n’ikimeze nka Guverinoma ari nako itangira kwaka byinshi kurusha ibyo yasabaga igihe yatangiraga imirwano.

    Ikindi giteye impungenge n’imyitwarire ya Leta y’u Rwanda idashaka kuva kw’izima ku kibazo cya Congo ku buryo bamwe basanga u Rwanda rusa nk’aho rurimo kwitegura intambara y’igihe kirekire dore ko yanashizeho ikigega yise Agaciro Development Fund gisa nk’aho kigamije kuzaziba icyuho mu gihe u Rwanda rwafatirwa ibihano bikaze n’amahanga.

    Ibi byose iyo umuntu abiteranyirije yibaza niba u Rwanda na Congo bitagenda bigana mu ntambara y’urudaca.

    Marc Matabaro

    Comments are closed.