Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda?

Muri iyi minsi hari intambara mu burasirazuba bwa Congo bivugwa ko inyeshyamba ngo za M23 zihanganye n’ingabo za Leta ya Congo ndetse hakaba n’amakuru n’ibyegeranyo by’impuguke z’umuryango w’abibumbye n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bishinja u Rwanda na Uganda kuba ari byo byashyizeho uwo mutwe wa M23 ndetse bikaba biwuha intwaro n’amabwiriza.

Kuki ari ngombwa ko u Rwanda rwinjira mu ntambara muri Congo ku mugaragaro?

Leta y’u Rwanda imaze igihe itegura intambara yo kwigarurira uburasirazuba bwa Congo cyane cyane uturere twa Kivu, mu ntangiriro igashyiraho ubutegetsi bw’agakingirizo bw’abakongomani barimo abavuga ikinyarwanda, bigakurikirwa no kujya muri East African Community kwa Kivu zombi nyuma zikisanga zarafatanye n’u Rwanda, hakoreshejwe kwimurirayo abaturage b’abanyarwanda ku bwinshi no kugenda barobaroba abakongomani bamwe na bamwe badashyigikiye iyo gahunda bakigizwayo. Ibi ni ibintu bishoboka cyane mu gihe ibindi bice bya Congo byaba byigenze na byo. Kandi gucikamo ibice kwa Congo hari abanyamahanga benshi barimo n’inararibonye muri politiki mpuzamahanga batangiye kuvuga ko ari wo muti wonyine w’amahoro muri aka karere.

Iyi ntambara y’u Rwanda muri Congo ni ngombwa kuri Leta y’u Rwanda kuko ubu yaremeye itakaza imfashanyo zose yahabwaga n’amahanga, rero uko kwigomwa ntabwo kwabaho nta kindi iyo leta yizeye izakuramo. Mu minsi ishize mu nama y’umushyikirano ya 10, Perezida Kagame yigishije icyo yise kwigira. Ibyo bikaba bisobanuye byinshi, bigaragara ko ari nko kubwira amahanga ko nta nkunga zayo u Rwanda rukeneye ariko umuntu akibaza ikizasimbura izo nkunga.

Rero u Rwanda rukeneye amabuye y’agaciro ya Congo no kugirana amasezerano m’amasosiyete acukura peteroli iri muri pariki ya Virunga bityo amafaranga akaboneka, Uganda nayo yifuza ko muri uko gucikamo ibice kwa Congo yigarurira yonyine peteroli iri mu kiyaga Albert isangiye na Congo dore ko hari ikibazo cyo kutumvikana aho umupaka uca. Ikindi n’uko uretse izo nyungu perezida Museveni ashaka gukurikiranira hafi ibyo u Rwanda rurimo muri Congo kuko atizeye Perezida Kagame ko atashaka kwigarurira uduce twa Congo, Perezida Museveni nawe ashaka ko Uganda nayo yagiraho uruhare (ubwo ndavuga uturere twa za Beni, na Ituli) kandi ibyabereye i Kisangani igihe ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zarwanaga ntabwo biribagirana.

Leta ya Kagame imaze kwihangana igihe nta mfashanyo ifite ariko ubu irimo gutegura ibitero simusiga kugira ngo umugambi wayo ushobore kujya mu bikorwa, uretse imyiteguro ya gisirikare no kohereza ingabo muri Congo mu magambo Perezida Kagame avuga arasaba abanyarwanda guhaguruka bagahangana n’amahanga. Igisigaye n’imbarutso n’urwitwazo rushobora guturuka kuri FDLR cyangwa ku ngabo za Congo zarasa mu Rwanda.

Perezida Kagame yemeye kohereza abasirikare muri Congo yemera guhangana n’amahanga, ntabwo yabikoze kubera urukundo afitiye abanyekongo b’abatutsi ahubwo ni inyungu ze abandi bakaba ibikoresho bye kuko bizwi ko ntaho bari kwigeza iyo batamugira, icyo bakora gusa ni ukurangaza abantu bajya mu mishyikirano bazi neza ko ntacyo izageraho uretse agahenge ko gutegura ibindi bitero cyane cyane ko n’umuhuza ariwe Perezida Museveni nawe ari mu bashyigikiye M23.

N’ubwo ibihugu byinshi bisa n’ibyahaye akato Kagame ariko aracyashyigikiwe n’amasosiyete y’ubucuruzi, ndetse ayo masosiyete ni nayo ashaka ko rwambikana muri Congo kugira ngo abone amasoko y’umutungo kamere wa Congo ku buryo bworoshye, ni nayo mpamvu ayo masosiyete akoresha ingufu zayo kuko niyo afasha abategetsi benshi bo muri Amerika n’uburayi kugera ku butegetsi atanga inkunga nini mu kwiyamamaza, izo ngufu nizo zituma abayobozi bamwe b’ibihugu by’i Burayi n’Amerika baseta ibirenge mu gufatira Kagame na Leta ye ibyemezo, uretse ko umuntu atakwirengagiza ko Kagame afitanye amabanga menshi n’ariya masosiyete y’ubucuruzi ndetse na bamwe mu banyapolitiki b’i Burayi n’Amerika tutibagiwe n’abantu bamwe bakora mu miryango mpuzamahanga ikomeye. Ku buryo gutera ubwoba abo bantu ko azabavamo nabyo umuntu atavuga ko bidashoboka (blackmail/chantage).

Ikindi kibazo ibihugu by’i Burayi n’Amerika  bifite n’u Bushinwa, kuko ntabwo busaba byinshi bijyanye na demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu kugira ngo bukorane n’ibihugu runaka, rero ayo masosiyete n’ibyo bihugu by’abazungu bitinya ko birangaye gato Kagame yakwigira mu Bushinwa. Bityo ingufu z’ubucuruzi u Bushinwa bwaba bufite mu karere zikaba zatuma buhagira n’ijambo mu rwego rwa politiki abazungu bagatakaza ingufu zabo muri aka karere.

Perezida Kabila na Leta ye harimo kudashyira hamwe no kutagira gahunda ihamye n’ingabo zidafite ingufu, ibyo iyo bihuye n’ingeso ya ruswa yokamye icyo gihugu kubona abashobora kubera ibyitso u Rwanda na M23 ntabwo bigoye dore ko abenshi iyo bavuye mu ngabo za Leta bakajya mu nyeshyamba bazamurwa mu ntera. Intege nke n’akaduruvayo mu ngabo za Congo nibikomeza bishobora gutuma ingabo z’amahanga zigeraho zikabererekera u Rwanda rugakora ibyo rushatse mu gihe baba babona ba nyiri igihugu aha ndavuga ingabo za Congo badashaka kwihagararaho ngo barwanire igihugu cyabo. Ariko ingabo za Congo nizihanyanyaza ndetse n’izo ngabo z’amahanga zikabishyiramo ingufu za ngombwa bishobora kugora u Rwanda ndetse byaba na ngombwa bikarubera nka ya mbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’ibuye ikahakura inda y’akabati

Ibihugu bindi by’Afrika byo birashaka iki muri Congo?

Muri rusange ibihugu byinshi by’Afrika bishaka gufasha Leta ya Congo bibikora nabyo bifite inyungu bikurikiye muri Congo, twafata nk’urugero rwa Tanzania, kohereza ingabo muri Congo n’uburyo bwo gushaka kuburizamo umugambi w’uko intara ya Kivu yakwikura kuri Congo kuko byaba ari urugero ku birwa bya Pemba na Unguja (Zanzibar) bihora bishaka kwikura kuri Tanzania. Ibyo bitekerezo byo kwigenga kw’uduce tumwe na tumwe tw’ibihugu by’Afrika bitera ubwoba ibihugu byinshi cyane cyane Tanzania, n’ukuvuga ko nyuma ya Sudan y’amajyepfo, amajyaruguru ya Mali, hiyongereyeho n’isandara rya Congo byatiza ingufu abashaka ko Pemba na Unguja byigenga. Uretse ko ibihugu byinshi bya Afrika bisa nk’ibitinya kandi bikaba bifitiye ishyari Perezida Kagame kubera ko afite ingufu nyinshi mu mahanga kubera kwigira nk’umuzamu wa Congo.

Igihugu cy’Afrika y’Epfo gifite inyungu muri Congo dore ko mu minsi yashize ubwo Perezida Kabila yari mu rugendo mu gihugu cy’Afrika y’Epfo, amasosiyete acukura peteroli yo muri Congo na Afrika y’Epfo yagiranye amasezerano y’ubucukuzi bwa Peteroli yo mu gace ka Rutshuru ubu kari mu maboko ya M23. Ikindi n’uko Afrika y’Epfo nk’igihugu cya mbere mu bukire muri Afrika gishaka kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga cyane cyane muri Afrika bityo icyo gihugu kikaba kitareba neza ukwivanga kw’ibihugu by’i Burayi n’Amerika mu bibazo by’Afrika dore ko ingufu Perezida Kagame na Museveni bagaragaza bigaragara ko ziva kuri Amerika n’Ubwongereza.

Igihugu cya Zimbabwe, uretse inyungu z’amabuye y’agaciro, igihugu cya Congo kiyibereyemo umwenda ungana na Miliyari y’amadorali aturuka ku ntambara icyo gihugu cyarimo muri Congo hagati ya 1998 na 2002, rero Congo isandaye cyangwa ubutegetsi bugafatwa n’abashyigikiye u Rwanda barwanaga ntabwo icyo gihugu cyakwizera ko kizishyurwa.

Igihugu cy’Angola nacyo kuva Perezida Kabila yasa nk’aho akirekera Peteroli yo mu nyanja y’Atlantika hakurya ya Bas-Congo ntabwo cyifuza ko hagira uhungabanya ibintu uko biri ubu muri Congo kuko icyo gihugu gifite impungenge ko umutekano muke mu gace ka Congo kegereye umupaka wacyo watuma imitwe y’inyeshyamba nk’iziharanira ubwigenge bwa agace ka Cabinda zibyuririraho.

Ubu igisigaye n’uko imirwano yongera kubura muri Congo dore ko na M23 isa nk’aho ishyira amananiza mu mishyikirano ngo ibone urwitwazo. Igisigaye n’ukureba niba iyi ntambara Kagame agiye gushoramo abanyarwanda bazayivamo amahoro. aho Perezida Kagame ntazaba aka Nzikoga ya Bikinga intwali yabuze urugero?

Yigize kanzikoga

Uyu mugani baca ngo: “Yigize kanzikoga”, bawuca iyo babonye umuntu wirata ku bandi mu mihayo (ubwirasi bw’agakabyo); ni bwo bagira, bati: “Naka uriya yigize kanzikoga”. Wakomotse kuri Nzikoga ya Bikinga w’umunyagisaka (Kibungo); ahayinga umwaka w’i 1700.

Muri ayo magingo, hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira mu Rwanda, n’iya Kimenyi Getura mu Gisaka, kitaraba icy’u Rwanda; hakabaho rero umunyagisaka witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero; abyirukira mu itorero rya Kimenyi, umwami w’i Gisaka, aba umuhanga mu mirimo ya gitore yose: gusimbuka, kwiyereka, kumasha, kwizibukira, gutera icumu, mbese n’indi milimo ya gitore yose. Amaze kuba ingenzi bigaragara, yihangishaho imvugo y’ubwirasi, yiha igitinyiro mu mihayo; aho ageze hose agahaya ngo:

“I Gisaka ngikira ubugabo (nkirusha ubugabo);
U Rwanda n’u Burundi n’u Bujinja mbikira ubugabo:
Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa;
na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n’umwambi umwe rukumbi, nakwaka Cyilima ingabo”!

Uko bagiye mu nkera akavuga atyo; arabyogeza biba nk’indirimbo. Hagati aho Kimenyi akajya areba abantu b’intwali mu z’i Gisaka akabateranya ngo barwane; uwo bamuterereje wese akamuhashya; bituma ashyekerwa akomeza kwisihinga. Kimenyi yabibona atyo bikamubabaza. Bukeye yohereza intumwa ku mwami w’i Bujinja, ati: “Ugende umumbwirire, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, aba umuhanga mu milimo ya gitore, none yihangishijeho imvugo y’imihayo, ngo:
“I Gisaka n’u Bujinja mbikira ubugabo;
U Rwanda n’u Burundi mbikira ubugabo;
Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n’umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo.”

Uti: none aragusaba umuntu uziho ubutwali, akazaza kwigera na Nzikogo. Intumwa irahaguruka ijya i Bujinja isohoza ubutumwa. Umwami w’i Bujinja abyumvise atoranya umuntu w’intwali, amuha abamuherekeza, bazanirana n’intumwa ya Kimenyi. Bageze i Gisaka biyereka Kimenyi, babaha amayoga baranywa, burira barabacumbikira, bahana umugambi wo kuzabonana bukeye ku gasusuruko. Abajinja bajya ku icumbi barazimanirwa bararyama, mu gitondo bajya kwa Kimenyi baravunyisha; bati: “Turaje”.

Nzikoga akaba yabukereye, Kimenyi abwira abarasa, baramuherekeza; baragenda no mu gacyamu. Abajinja, bati: “Nimusobanure wa muntu wanyu tumwereke uwacu tubonane. Abarasa, bati: “Nguyu Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero!” Baratangira baramuririmba na we arakimbagira n’umuheto we, umujinja na we arikora n’amacumu n’ingabo ye. Bagisakirana, Nzikoga ashyiramo umwambi arinjiza ararekera, awukubita ku icondo ry’ingabo y’umujinja, urasohoka umwasa hagati y’amaso yombi yikubita hasi ntiyarashya. Abanyagisaka barinikiza batera hejuru batamba ineza. Kimenyi arizihirwa; azimanira abajinja baje ari imperekeza, barahobagira barataha. Noneho Nzikoga abibonye, arushabo guca ibintu; abanyagisaka ababuza ibyicaro barumirwa.

Nuko inkeke ya Nzikoga imaze gusarika igihugu Kimenyi yohereza indi ntumwa i Burundi kwa Mutaga wa Mwezi (Sembyaliyimana, Bibero bikingiye abarwanyi, umwami wo ku Rutabo rwa Nkanda; Nshili mu Buyenzi; niho yari atuye), ati: “Genda umbwirire Mutaga, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore, none yadukanye imvugo y’umuhayo ngo:
“I Gisaka n’u Bujinja mbikira ubugabo;
U Rwanda n’u Burundi mbikira ubugabo;
Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa;
na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n’umugambi umwe rukumbi nakwaka u Rwanda ingabo”.

Intumwa iragenda isanga Mutaga i Nkanda, imusohoreza ubutumwa, imubwira ko umwami w’i Bujinja yohereje umuntu kurwana na Nzikoga, akamusenyura rugikubita, ati: “None ngo mwohezereze umuntu w’intwali azarwane na Nzikoga amucire inkamba”. Intumwa iracumbikirwa, irazimanirwa, Mutaga ateranya intwali z’i Burundi; batoramo uwitwa Rushangi (ingumba y’ingwe barasa umugenda, Runigisha amasereli amasinde akarara, i Muhanga wa Ndiza aho bahinga ibiharage). Mutaga aramubwira, ati: “Jya i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!” Abarundi barahaguruka baherekeza Rushangi.

Bageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga. Kimenyi arabakira, barazimanirwa, baracumbikirwa, bati: “Ejo ku gasusuruko niho umuntu wanyu azahura n’uwacu. Bukeye Abarundi barikora no kwa Kimenyi baravunyisha, bati: “Turaje!” Kimenyi ashaka abaherekeza Nzikoga ajya guhura na Rushangi. Abarundi baratangira baramuririmba, Abanyagisaka nabo baririmba Nzikoga; abarwanyi bombi barasakirana. Umurundi ashyiramo umwambi arafora ararekera, ahamya Nzikoga mu bibero byombi aramujisha; ati: “Nkujishe Runigisha amasereli amasinde akarara, ingumba y’ingwe barasa umugenda!” Ubwo Nzikoga akubita ibipfukamiro hasi, ariko yashyizemo umwambi; na we ararekera, awuhamya Rushangi mu mbavu yikubita hasi. Abanyagisaka barinikiza batega urushara; baterura Nzikoga bajya kumwomora. Abarundi nabo baterura uwabo barikubura barataha.

N’uko Nzikoga baramwomora arakira. Amaze gukira arongera arishegesha kwa kundi kwe. Noneho Kimenyi yohereza intumwa ya gatatu mu Rwanda, ati: “Ugende umbwirire Cyilima, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore; none yihaye igitinyiro mu mvugo y’imihayo, ngo:
“I Gisaka n’u Bujinja mbikira umugabo;
U Rwanda n’u Burundi mbikira ubugabo;
Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n’umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo!”
Uti: “Kandi yamutegeje intwali z’i Gisaka arazitsemba, atumije iz’i Bujinja n’iz’i Burundi arazinumanuma; none aragusaba umuntu w’intwali wamumukurira ku izima!”

Intumwa iragenda isohoza ubutumwa. Cyilima ateranya imitwe y’ingabo yose, atereka inzoga y’imihigo. Bamaze guterana abatekerereza uko Kimenyi yamutumyeho; ati: “None nimutoranye umuntu uzajya kurwana n’iyo nkaka y’i Gisaka”.

Imitwe irahakana, bati: “Nta muntu umwe wava aha ngo agiye kurwana n’iryo shyano ryamaze abantu!” Bati: “Ahubwo duteze i Gisaka turwane, maze uwo bazahurira ku rugamba azabe ari we barwana wenda bahwane!” Bavuze batyo, Cyilima ararakara, bose abirukana mu nzu asigara wenyine, ndetse n’abaje kurarira arabirukana, hasigara abo mu rugo gusa; abandi bose bacika ibwami, ya nzoga iguma aho mu kirambi yarabuze kinywa.

Haciyeho iminsi mike, umwe mu bagemu b’abahungu, asubira iwabo mu Nyaruguru, ku musozi witwa Mbasa. Ava i Ntora ku Gisozi mu Bwanacyambwe, ataha mu Nduga. Bukeye arizindura, mu mashoka aba ageze inyuma y’ibisi bya Huye. Ahasanga umugabo witwa Rubuguza yiragiriye inka ze; yari umunyambata nta mutware umuhatse: (abanyambata biyitaga abagaragu b’ibwami gusa) akaba n’umuhanga wo gusokana amakuza akinze ingabo. Rubuguza akubise uwo mugabo amaso, asanga afite umukoroza; aramubaza, ati: “Uraturuka he?” Undi, ati: “Ndaturuka ibwami!” Rubuguza ati: “Ese ibwami ni amahoro?” Undi, ati: “Nta mahoro ahali: Cyilima yaciye abantu mu rugo!” Rubuguza ati: “Ese byaturutse ku ki?” Undi, ati: “Byaturutse ku ntumwa ya Kimenyi mu Gisaka”.

Noneho baraganira bishize ubwayi; umugemu amutekerereza uko iyo ntumwa yaje ivuga; ngo “Mu Gisaka, havutse umuntu w’intwali cyane witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, ngo ahashya intwali z’i Gisaka, ajeruza iz’i Bujinja n’iz’i Burundi, none Kimenyi yasabye Cyilima ngo amwoherereze umuntu wo kumucira iyo nkamba, akoze ku mitwe yose y’ingabo, habura n’umwe wemera kujya kurwana n’uwo munyagisaka, none yararubiye bituma aca abantu mu rugo!”

N’uko umugemu akomeza urugendo rwe ajya iwabo, amaze gutirimuka aho Rubuguza asigara yiyumvira ajya imuhira akora impamba; mu gitondo arashibura ajya mu Bwanacyambwe kwa Cyilima. Aho agereyeyo, atungutse ku karubanda ntiyahasanga n’inyoni itamba, arumirwa. Ariko ntiyakebakeba araboneza, ajya mu nzu ikambere, aho ya nzoga y’imihigo yari igiteretse uko yakuzuye: umugemu yari yabimubwiye; asanga, n’agatembo k’imiheha kakiri iruhande rwayo; avanamo umuheha, ashyira mu kibindi aca bugufi arinywera. Ubwo Cyilima yari aryamye yigunze. Amwumvise abeyura inyegamo ku murere aramubaza, ati: “Yewe wa kigore we uragira ibiki”: (kuko yari abonye Rubuguza akenyeye igihu cy’umugoma yiteye ikindi). Rubuguza, ati: “Ntabwo ndi ikigore, ahubwo ndi: Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe; nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbanguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama”.

Cyilima ati: “Ariko se Mfizi inzoga yanjye uyinywereye iki?” Rubuguza, ati: “Nyinywereye kugira ngo nzajye i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!” Cyilima aramwitegereza, ati: “N’abagabo baramutinye, none ni wowe uzamurinduka?” Rubuguza, ati: “Nintazana umutwe we n’ibinyita uzandimburane n’umuryango wanjye!” Ubwo Cyilima akantu kamuzamo; arabaduka, ashyirisha ingoma ku karubanda; ngo abatware n’abagaragu nibitabe. Bose baraza; abereka Rubuguza, ababwira n’imihigo yiyemeje yo kujya kurwana na Nzikoga ya Bikinga. Abahungu baramwitegereza basekera mu bipfunsi; bati: “Nibura tubonye inshungu izatubera igitambo!”

N’uko Rubuguza bamushakira imyambaro myiza y’ingabo, kugira ngo ayambare ave mu bihu bye. Bukeye bayimukojeje arayigarama; yanga kuyakira yigumanira ibihu bye. Ku w’undi munsi, bamuha abantu b’imperekeza bajyana i Gisaka; bagenda bamunnyega ariko mu kinyiranyindo. Bageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga. Kimenyi arabakira, babaha amacumbi n’amazimano, bati: “Umugambi ni uw’ejo ku gasusuruko”. Abanyarwanda bajya ku icumbi,

Abanyagisaka bashengera mu gitaramo cy’ imihigo. Bukeye agasusuruko kitamanzuye, Abanyarwanda barikora no kwa Kimenyi, bati: “Tuje kuzuza amasezerano!” Nzikoga arahaguruka, Abarasa baramushagara, basohoka basanganiye Abanyarwanda. Imitwe yombi irasuhuzanya, igenda yerekeje mu ihuriro. Bamaze kuhagera, imperekeza za Rubuguza ziramwitarura, zimuta mu cyezi n’ingabo ye n’icumu n’umuheto. Nzikoga amukubise amaso ariyamirira, ati: “Mbese mu Rwanda hasigaye harwana abagore!” Rubuguza ntiyabyitaho aremarara, ingabo ye ayishinga mu nzira rwagati; aranamiza, ati: “Ndi Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe, nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbaguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama!”

Ubwo Nzikoga uko yakamwitegereje akabya agasuzuguro; abwira abanyagisaka, ati: “Nimusigarane iyi myambi nari nikoranye ndajyana umwe; uriya muntu ndora si uwo kwicishwa imyambi ibiri!”

Abanyagisaka basigarana imyambi, uwo atoranije arawutamika ararekera uravumera Rubuguza, awurangisha ingabo, aramusatira aramutera. Nzikoga yikubita hasi. Rubuguza yikanyira kumuhwanya, Nzikoga yiyanda ahungira kwa Kimenyi. Rubuguza aramugerekana. Batungutse ku karubanda, Nzikoga yikaka mu rugo yihina mu nzu. Rubuguza ahagarara ku muryango, ati: “Nimumpe umuntu wanjye!” Kimenyi ati: “Koko nimusohore iyo mbwa yari yarigize ishyano muyimuhe ayice!” Abari aho, bati: “Inyamaswa ihungiye mu nzu ntiyicwa”. Abanyarwanda baba barahashinze, batera Rubuguza ingabo mu bitugu barashega, bati: “Nimuduhe kwoya kacu”. Abanyagisaka batera hejuru, bati: “Kirazira nta we utanga umuntu wageze mu nzu; ahubwo nibake Nzikoga umuheto we, bamwambure inkindi n’ikigomero cye, babyambike Rubuguza, kandi bamuzanire na muka-Nzikoga bararane!”

N’uko babikirakiranya batyo, Kimenyi abigerekaho inka cumi z’ishimwe, asezerera Rubuguza arataha. Ubwo inkuru y’uko Rubuguza yanesheje Nzikoga iba yasakaye i Rwanda. Cyilima aranezerwa; atuma ku Banyarwanda bari i Gisaka, ati: “Muramenye Rubuguza ntazakoze ikirenge hasi!” Ubwo baza bamuhetse kuva i Mukiza kwa Kimenyi kugera i Ntora kwa Cyilima; baramushimagiza bamugororera Nyaruguru, n’inka zitwa Ubulilima. Kuva ubwo rero, Abanyarwanda n’Abanyagisaka babona umuntu wirata ku bandi mu mihayo hakagira ikimukoma mu nkokora agacuba, bakibukiraho Nzikoga ya Bikinga, bati: “Reka yumve dore ko atari yarigize kanzikoga” (aka Nzikoga)
Kwigira kanzikoga = Kwirata mu mihayo.

Marc Matabaro

9 COMMENTS

  1. ahahahahahahahah, NZIKOGA ninde? Cyilima ninde? Rubuguza ninde? Kimenyi ninde?
    usanishije nikibazo cya CONGO,ifitanye n’u Rwanda?
    kubwange ndumva wagiye hors sujet!!!
    plz explain?

  2. Matabaro rero ushatse kuvuga ko Kagame azaneshwa nka Nzikoga? Icyo nzicyo Kagame afitanye ibanga n’abanyamerika ryo kubazanira intara ya Kivu nkuko yabahaye u Bugesera! Natabigeraho nibo bazamugambanira nka Savimbi…Icyo wibagiwe kuri Tanzaniya nuko intara ya Kagera nayo kagame ayigera amajanja….aramutse afashe Kivu abatanzaniya nibo bazaba batahiwe!

  3. Nta kiza na kimwe cy’intambara! Abayifuza bose bamenye ko ntawe uyitangira azi ko ariwe uzayitsinda(Byose biba bishoboka: gutsinda cg gutsindwa. Kandi amateka atwereka ko nta narimwe intambara zigeze ziba igisubizo cy’ibibazo. Ikindi ni uko n’iyo intambara irangiye, isiga ingaruka nyinshi cyane mu giuhugu: ubuhunzi, ubukene, ubupfubyi, ubupfakazi, urwikekwe…. Ndabagira inama yo gushakisha izindi nzira zo gukemura ibibazo zitari intambara. Abizera Uwiteka namwe musengere aka Karere kacu kuko ibidashobokera abantu Imana yo irabishobora.

  4. ubwo rero Kagame ni Nzikoga,ibisumizi bye byirirwa bimwogeza ngo arakaze nyamara azakurwa ku butegetsi n’umunywi w’u Rwagwa atanakekaga yemwe n’ingabo ze zitakwikanga,yewe cyakora abahutu twarabishe,turabica cyane kugera aho nanjye umttima umbwira ngo rekera aho,ubu naramugaye navuye mu ngabo.bantu mwese mwirinde amaraso ya Muntu kuko arakurikirana,nge ubwange njya kurya nkabona abantu nategetswe kwica za Byumba,najya kuryama ni uko,koga ni uko,mwirinde icyaha cyose kuko ariyo mahoro y’ahazaza hawe.

  5. In fact, friends, did you observe that dictator Kagame is a Muzuungu, with his clear skin color and his manner to walk “kuzuunga” with his skelet’s legs? A “From the sky fallen down” Kimanuka Muzuungu born for giving orders to the human beeings…”Bimanuka nti abaantu”! Observe the picture! Ahahahaha!

  6. “Kwiha agaciro – Kwigira – Ndi urutare – Urwanda rurakubitwa ariko ntirumeneka…”. Amagambo nk’aya agaragaza ingoma igiye guhirima.
    Ndibuka Kayibanda ku ya mbere Nyakanga 1973 kuri stade Nyamirambo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge: “Harya ngo ubwo bukiga bwataye umurongo burashaka gukora kudeta, ngaho nibuyikore turebe”. Ku ya gatanu Nyakanga 1973 byahise biba.
    Ndibuka Habyara muri disikuru ntibuka neza umunsi yavugiweho “Ndi ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi”. Bwarakeye biraba abagome (Inyenzi) n’abagambanyi (Ibyitso) baramubirindura.
    Na Kagame rero ageze aharindimuka. Ari abamufashije kugera ku butegetsi, abaturage bamutoye kubera igitsure, abayobozi bamwinjiye atabizi ari nabo birirwa bamukomera amashyi, ingabo zacitsemo ibice, bose bagambiriye kumubirindura ubutazongera kuvugwa.
    Amateka y’abanyarwanda n’u Rwanda rwabo aracyari akumiro!

  7. ubu se kdi bihindutse gute?arajya mu ndaki ajyanwemo nande?ko wibye amajwi ntufatwe,ko wishe Habyarimana,Kabila,Ndadaye,Ntaryamira n’abandi ntibimenyekane wikanze iki koko?twaba se tuyoborwa n’umusazi wibaza akisubiza,yaba se ari abazimu ba Byumba na Ruhengeri bamutera akabibona wenyine bikamubuza amahoro?ko nta Ntozi zikuriye ikibazo ni ikihe?ko uri Pere9ida urashaka gusubira mu ndaki ngo uzabe Obama?sha murengwa nabi koko,uwavuze ko mumena igikombe munywereyemo amazi mugira ngo ejo ntimuzagira indi Nyota ntiyabeshye,.ikibazo iyo ndaki uzasanga bayigutanzemo,nayo kdi ntigushaka uzifuza no guhungira ku giti nacyo kikwiyame,nujya mu nyanja nayo yange, nyamara rwose Kagame senga imana ubikuye ku mutima kuko urakomerewe dore abakurwanya bakakaje,koko Perezida akore ubucuruzi bw’amarimbi,Rusororo inyungu ukurayo ni iyihe?kuki ukunda imirambo cyane?noneho ntabwo uri umuntu?kuki wiyita urutare kdi uziko ufite ishusho ya Muntu?ubundi urutare ntirugira ubwonko,kdi amabuye(urutare)aba mu misozi aho wavukiye(Gitarama)gira uti ahubwo bibaye ngombwa wajya mu isenga ry’urutare naho mu ndaki ho abanya Mulindi babonye bagukira urahava bakotsa mbere yuko urenga Kinihira usanga ahahoze indaki yawe,ntukatubeshye aha ho urarota kuko wapfa nka Rukara rwa Bishingwe waguye mu rumanukiro nk’imbwa,kuki umushiha wakurenze?niyo mpamvu udashyira uturaso ku mubiri wigira igihunga rya ibisahurano ntawe ukuri hejuru,uburenganzira ni ubwanyu nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.murakoze.

Comments are closed.