Banyarwanda, Banyarwandakazi mu kiganiro mbwirwaruhame Perezida Paul Kagame yavugiye munama rusange y’umuryango wabibumbye yaba yarihandagaje atangaza ko Abanyarwanda bose babayeho neza. Twifuje rero kwandika iyi nkuru kugirango buri wese yongere yibaze ukuntu Perezida wacu yimitse ikinyoma aka Semuhanuka.
Ariya magambo ye ni ikinyoma cyambaye abusa kuko abanyarwanda babayeho neza u Rwanda ntirwaba ruhagaze nabi nk’uko mwese mu byibonera :
Umubare w’abana bagwingiye abana bagwingiye uteye inkeke kuburyo wibaza niba mu kuvuga kuriya Kagame yaba yitaye ku mibereho myiza y’Abanyarwanda. Si ukugwingira gusa kandi kuko hirya yo kuda kura bigaragara ko abana benshi bishwe na bwaki.
Abana batiga kubera inzara ni benshi basigaye baribereye inzererezi bashakisha amaramuko doreko imiryango mynshi mu u Rwanda iri mu kiciro cy’abaturage batishoboye n’ubwo Kagame na Leta ye bahora babeshya amahanga.
Nyamara ibimenyetso ni byinshi. Abanyarwanda benshi ntibagira aho begeka umusaya, barara rwa ntambi, barwaye amavunja, abandi barwaye indwara zinyuranye babura kivurira.
Banyarwanda, Banyarwandakazi iyo umukucuru w’imyaka 80 akubitwa azakabwana azira kutagira mutiweli, bibabera koko ikimenyetso cy’imibereho myiza ngo mwakwishimira ? Leta inanirwa gufasha abatishoboye ahubwo ikajyaho ikabadiha niyo mwemerera kuvuga ngo mu memerewe neza kandi n’imfashanyo amahanga aba yatanze bayifashe bakirira ?
Muri make uretse itekinika rya Leta y’u Rwanda nkuko « Financial Times» yabinyomoje Ubukungu bw’u Rwanda ntabwo bwiyongereye ahubwo bwasubiye irudubi.
Bityo rero gukemura ikibazo cy’imibereho mwiza y’Abanyarwanda biracyari inzozi kandi Kagame na Leta ye nibo banyirabayazana.
Mu mashuli yo mu u Rwanda usangamo ubucucike bukabije kuburyo abana 150 bahurira mu ishuli rimwe n’imbere y’umwalimuumwe ukibaza niba inkunga igenewe uburezi ikoreshwa uko bikwiye ; ariko biteye n’impungenge zo kwibaza niba ubwinshi bw’abana bushobora gutuma bigishwa bose bakagira ubumenyi bukwiye.
Ibyo bibazo binyuranye nabyo bituma abana batari bake bata ishuli kandi aricyo kizere nyamukuru cy’abato ndetse n’ababyeyi kukazoza k’abana babo.
Iyo nzara, ubuzererezi, kubura ikizere cy’ejo hazaza bituma urubyiruko ruhebera urwaje rukishora mu burara n’izindi ngeso mbi zinyuranye nko kunywa ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.
Ibibazo bigenda bikurura ibindi, ugasanga hari abakobwa benshi babyara bakiri bato kandi ku buryo butateguwe bikongera umubare w’abaturage batishoboye, bikongera indwara zinyuranye agahinda kakaba kenshi muri rubanda.
Igiteye impungenge kurusha rero ni uko ubuvuzi bwo mu Rwanda aho gutanga umuti usanga nabwo ari nyamwongerabibi. Ubu ngo hariho mutuel kuburyo abatishoboye akenshi bahahurira n’ingorane zo kutitabwaho igihe bakeneye kuvurwa maze baramuka banavuwe bagahinduka imfungwa z’ibitaro. Burya rero uvuwe aba akeneye no kwisana kubera ingaruka z’imiti n’ubukana bw’indwara ubwayo. Ubwo rero birumvikana uko umuntu avuwe ntiyyondore amera cyanecyane iyo hageretseho n’iryo totezwa n’agasuzuguro gakabije ko gufatirwa bugwate kwa muganga.
Ngako rero agatereranzamba ka Singapulu ya Kagame aho ubukene bugenda bupfumurira mu mpande zose bwongera bugarukana indi sura n’ibibazo bikaze kurusha kuburyo nyine Abanyarwanda babaye ba nzabandora na ba mbonabucya
Mu by’ubukungu abaturage merewe nabi, Leta yarabakumiriye mu ngeri nyinshi bashobora gukuraho amikoro kuburyo nta muntu n’umwe ushobora gukora umushinga ngo yizereko azagera ku musaruro yifuza.
Leta yarengereye imishinga isanzwe ijyanye n’ubukungu igera no mu mutungo kamere w’imiryango kuburyo nta buryo namba umuturage asigaranye habe n’uburenganzira ku butaka gakondo.
Abantu nta burenganzira bafite bwo gusarura imyaka yabo uko bashaka,.barwiyezamirimo bo barumiwe amasoko
yose yahariwe ’amakampanyi y’agatsiko ,nubashije gukanyakanya
agatsiko gashyiramo akaboko, uwanze kakamunaniza kubera imisoro kugeza
ibye bitejwe cyamunara,byarimba akicwa cyangwa agafata iyubuhunzi
Mumutekano seho Abanyarwanda babayeho neza ? Nta munsi w’ubusa Umunyarwanda aticwa cyangwa akaburirwa irengero ,ugategereza ko Leta y’agatsiko ukora ipereza ugaheba ; abaraswa bigiriye gushaka amaramuko m’ibihugu bihana imbibe y’u Rwanda ntibagira ingano,abashizwe umutekano birirwa bahohotera ba babyeyi b’abazunguzayi n’abandi benshi bakaraswa bazira ngo baracuruza caguwa n’ibindi byinshi ntarondora.
Muri make kuva ku mwana ukivuka kugera ku musaza mu nzego zose z’ubuzima ntaho wasanga ubwisanzure, kimwe nuko nta nahamwe hatari ibibazo ku buryo gutinyuka ukavugako Abanyarwanda babayeho neza ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Banyarwanda, Banyarwandakazi uwavuga ibya gatsiko bwakwira bugacya icyo nakwisabira FPR nuko yafungura urubuga rwa politike kuko u Rwanda aho rugeze rukeneye amaraso mashya n’ibitekerozo bishya bigamije kuzahura imibereho myiza y’abaturage. Duhaguruke rero dushirike ubwoba duharanire uburenganzira bwacu twahugujwe n’agatsiko kayoboye u Rwanda
Moussa Habimana