Ese koko, abanyarwanda twemera ko umuntu ari nk’undi?

Iyo urebye hanze aha uko abanyarwanda babayeho, ukanareba uko tubana hagati yacu nk’abanyarwanda, ubona byinshi. Mubyo umuntu abona, wibaza niba abanyarwanda twemera koko ko umuntu ari nk’undi bikakuyobera! Iyo witegereje neza, usanga wagirango byaremejwe ko hari bamwe bagomba kubaho, noneho abandi ntibabeho, kandi nyamara nta wufite uburenganzira bwo kubuza undi kubaho, kuko “iyakaremye niyo ikamena”.

Muri ya ngirwamatora iherutse tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017, ubwo Kagame yategekaga ko abanyarwanda kwemera ku ngufu ko agomba gutegeka mandat ya 3 ndetse akanageza muri 2034, hari ibyo nagiye mbona birantangaza! Muri ibyo, harimo ko wagirango kubeshya ndetse no kubeshyana, byamaze kuba umuco w’abanyarwanda neza neza, aho usanga umuntu ahora undi ko ari muri opposition! Ababitekereza batya ariko, biyibagiza ko kuba muri opposition ari uburenganzira bwibanze bwa muntu.

Kuri iyo minsi yombi, wabonaga uko abantu barebanaga kandi bari basanzwe babana, ukabona bitangaje! Umuntu usanzwe aziranye n’undi ndetse ari n’inshuti ye, wajyaga kubona ukabona amuciyeho nk’utamuzi pe! Noneho ariko kandi aho ahagaze, ntabure no kumureba, ubona ko arwana n’umutima cyane, afite byinshi atekereza! Noneho yanamureba, akirinda kumuramutsa! Yagera aho umutima umukomanze, agasanga akwiye kumuramutsa! Maze yabikora, akamunyuraho amupeperera kure amuhunga cyane, ngo kugirango hatagira intore za FPR na Kagame zibona ko avugisha umuntu wo muri opposition, kandi basanzwe banasangira!

None se ariko, reka mbaze: “Ese kuba muri opposition ni icyaha?” Ese ko n’ahandi batakorewe ama genocides nk’ayo Kagame na FPR bakoreye abanyarwanda kuva batera u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990 nabo bagira kandi bakaba muri opposition, ni gute twe twagiriwe ama genocides adashira ndetse akaba agikomeza kugeza n’uyu munsi, tutagira “opposition” cyangwa ngo tunayibemo?!!!

Kuki se Kagame ajya asobanura ko yiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’abamubanjirije ngo kuko bari baramwirukanye mu gihugu cye akiri muto, ngo bakamubuza gutaha, ni kuki abo we na FPR ye birukanye muri 1994, bo batagira uburenganzira bwo kuba muri opposition ndetse no kumurwanya? Kuki batakwanga ibyo Kagame avuga, cyane cyane ko ari n’ibinyoma? Kuki Kagame na we wigeze kuba muri opposition (kubwa President Habyarimana), yakwumva ko abandi badafite uburenganzira bwo kuba muri “opposition”? Kuki batagira uburenganzira bwo kwanga no kwamagana ubwicanyi bwa Kagame n’abo bafatanyije, cyane ko binagaragara ko nta n’ikindi cyari kibazanye mu Rwanda, uretse kumaraho abanyarwanda?! Dore noneho bageze n’aho barisha ingona abanyarwanda ku manywa y’ihangu!!! Noneho ngo polisi yarashe ingona imwe ! Ariko ntibakatubeshye ngo bakabye! Kurasa ingona imwe se, bivuga gucyemura ikibazo cy’amazi abanyarwanda bakeneye???!!! Leta ya Kagame yimye abanyarwanda byose kugeza no ku mazi ya riba, ibeshya ko yazanye iterambere, kandi batari barigeze babura amazi mbere ya 1994! Kuba leta ya Kagame iruca ikarumira, ntitabare abanyarwanda ngo boye kuribwa n’ingona bifite icyo bisobanura: Iriya ni genocide Kagame agikomeza ku bundi buryo!

Kuki se tutagira uburenganzira bwo kuba muri opposition, kandi Kagame yaramarishije bene wacu b’Abatutsi muri 1994? Kuki tutagira uburenganzira bwo kuba muri opposition kandi Kagame yaramarishije bene wacu b’Abahutu muri 1994, i Kibeho, i Congo n’ahandi?  Byaba bivuga se ko Kagame ariwe wenyine wari ufite uburenganzira bwo kuba muri opposition igihe yayibagamo, maze abayirimo ubu bo bakaba nta burenganzira bwo kuyibamo bafite? Kagame aze yica, maze abanyarwanda batege amajosi ngo ni uko ari Kagame uje yica! Kuki se ariko tutakwanga ubwicanyi bwa Kagame n’inkotanyi ze nk’uko twanze ubw’interahamwe?!!! Kandi wasanga ari bya bindi by’ababeshya abantu ko bavukanye imbuto! Ko Kagame yarwanyije abandi se, bo batanagiriye nabi abanyarwanda kugeza aho agejeje, kuki we harya atarwanywa da?! Kandi nyamara abanyarwanda tubishatse gatoya gusa, tukajya mi mihanda dusaba Kagame kuva ku butegetsi, nta n’iminsi 3 yamara atavuyeho mbabwije ukuri ! Twahita tubona ko burya ari twe twari twariyimye amahirwe yo kumuvana ku butegetsi ! Ese ariko, kuki tutabigerageza gatoya ngo twirebere ukuntu ari akanya gato gusa? Mwibuke ukuntu abantu bajyaga batekereza ko President Mobutu wo Zaire yari umuntu ukomeye cyane, maze nyamara akavanwa ku butegetsi atanarwanye! Kagame na we niko ameze! Ntaho agishingiye. Kagame utacyumvikana n’abasilikare, wirirwa abirukana buri munsi, ndetse akaba atacyumvwa n’abategarugori babo yapfakaje, bene wabo na basaza babo ntazabakange. Izo mbunda se ngo yaguze zakwirashisha? Niba hari umuntu byoroshye kuvana ku butegetsi aho bigeze aha ni Paul Kagame!

Naho rero, “findi findi irutwa na so araroga.” Ikigaragara ni uko abanyarwanda batemera ko umuntu ari nk’undi. Kuba tutemera ko umuntu ari nk’undi, ni ingeso mbi imaze kwogera kandi igomba gucika, niba koko dushaka amahoro. Umuntu ni nk’undi, kuba muri opposition si icyaha na buhoro rwose reka mbivuge. Icyaha ndetse kinakomeye, ni ukutumva icyo “opposition” isaba. Nkurikije uko n’ibintu bimeze mu Rwanda, twese ahubwo twagombye kujya muri opposition. Ibi bya “Nzabuheraheza na Bisabumuhate baraye bahendana ubwenge, maze bugacya nta wenze undi”, bigomba kuvaho niba abanyarwanda tuzi ubwenge! Bitaba ibyo, Kagame n’abo bafatanyije gukandagira abanyarwanda bajye bamenya ko “ukandagira agahungu adahonyora”, kandi ko na “nyina w’undi abyara umuhungu”. Erega twitonde, kuko “urucira muka so rugatwara nyoko”!

Umwanzuro, ni uko igihe cyose hazaba hakiri abantu nka Kagame n’intore ze, bacyumva ko abandi atari abantu ngo ntibanagire uburenganzira bwo guharanira uburenganzira bwabo nk’uko na bo baharaniye ubwabo, ntabwo bizashoboka pe! Ibyo kuvuga ngo “umusonga w’undi ntukubuza gusinzira”, abanyarwanda tugomba kubyivanamo niba tureba kure. Icyo ahubwo twagombye gukora, ni ukugira imisonga y’abandi iyacu, kuko umunsi abamerewe nabi n’imisonga iterwa na Kagame na FPR ye bavugije induru, bizatugeraho twese na bo barimo. Nizere ko mutayobewe uko byagiye bigenda mu mateka y’igihugu cyacu.

Ntituzabe nka wa wundi wagize ati:”iyo ngira ntya yari ijambo, iyo itaba impita gihe”!

“Abwirwa benshi akumvwa na bene yo”.

Niyomugaba Jean de la Paix

Kigali – Rwanda.