ESE KOKO NI KOMISIYO Y'IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU

Kuwa 28 ukuboza 2012 perezida wa commission y’amatora mu Rwanda Professeur Mbanda Kalisa mu ijambo yavuze ryasohotse ku rubuga www.igihe.com yabwiye abanyarwanda n’amahanga ko kuba inkunga yagenerwaga u Rwanda n’amahanga yaragabanutse, bitazabuza amatora y’abadepite ateganijwe muri 2013 kuba. Professeur Mbanda Kalisa aranatangaza kandi ko icyo gikorwa kizatwara miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.


FPR ishyiraho (nomination) Abadepite ikabeshya amahanga n’abanyarwanda ko habayeho  amatora !

Nta matora y’abadepite FPR yari yigera ikora mu Rwanda kuko abadepite bose bo mu Rwanda ni SYSTEME ya FPR ibashyiraho. Muti bishoboka gute? Nk’uko mu nyandiko yanjye y’ubushize naberetse uburyo mu Rwanda habaubutegetsi bubangikanye, abasilikari akaba aribo bafite ijambo gusa, mu gihe cy’amatora ho rero FPR n’Abasilikari bayo batsya batanzitse.

FPR ituruka muri Nyumbakumi iyo ariyo yose ikamenya abantu barimo bashobora cyangwa bifuza kuba abadepite. Iyo utarahiye muri FPR ho ntushobora guhirahira ngo uziyamamaza, KIRAZIRA ! Iki gikorwa cyo kumonitoringa (kubarura) aba bantu muri nyumbakumi gikorwa n’abasirikari. Ubwo bakagenda baharerekanya urutonde kugeze ku rwego rw’Intara.

Kubera bwa buriganya bwa SYSTEME ya FPR yo kwikubira byose ikabeshya amahanga ko ikurikiza amategeko, iyo bamaze kubona abantu bifuza bahwanye n’umubare ukenewe w’abadepite, nibwo bariya bagize komisiyo y’amatora binyara mu isunzu bakazana itegeko nshinga bakaryereka ba basilikari, bakicara bakareba umubare buri shyaka ryemewe mu gihugu rigomba guhabwa hakurikijwe abayoboke riba ryemerewe (soma ingingo ya 56 y’itegeko nshinga rya Repulika nkuko ryavuguruwe kuwa 4 Kamena 2003), ubwo niho bafata abantu runaka na runaka bakababwirako bazamamazwa ku budepite banyuze mu ishyaka iri niri.

Kalisa MbandaIngero ni uko batangira bavuga bati wowe Sebyatsi uzatanga kandidatire unyuze mu ishyaka (candidature via) PSD, wowe Sebijumba uzatanga kandidatire unyuze mu ishyaka PL, wowe …. unyuze PDC, wowe Gaciro uzanyura muri FPR, n’ibindi. Iyo uwo mupangu urangiye neza bamaze no kuwunononsora nibwo uwitwa Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (nyamara ahubwo yagombye kwitwa umuvugizi w’urwego rwa FPR ushinzwe amatora), ajya ahagaragara agatangaza ijambo nk’iri kugira ngo abatazi FPR bagire ngo igira démocratie. NTAYO ndabarahiye !

Dore uko uyu mugambi mubisha abasirikare bawushyira mu bikorwa binyuze kandi bikitirirwa Komisiyo y’amatora

·Batangaza ko uwumva ashaka kwiyamamaza kuba depite atanga umwirondoro we (cv) ku biro bya comissiyo ku rwego rw’ubuyobozi uru n’uru (akarere, intara se, ..).

·Ubwo abasirikari bagatangira icicikana nk’iry’intozi, maze mu kujonjora imyirondoro (cv) yemewe bakagenzura neza ko hatambutse amazina y’abantu babo gusa. Iyo hagize undi muntu w’inkwakuzi wabatunguye agatanga kandidatire bakabona kuyikuramo bizazana rwasererera, umunsi w’ijonjora urasubikwa, bakabanza bakamwotsa igitutu, bakamutegeka uko agomba gukuramo kandidatire ye ku bushake, bamwizeza indi myanya ikomeye. Aha rero iyo uwo muntu ari uwo mu ishyaka badashaka noneho, batangira kumuteza abaturage bagatangira kumushakira abantu bo kuzamushinja muri gacaca ko yagize uruhare muri jenoside, ko ashyigikira FDLR, n’ibindi  byaha by’ubugome  FPR yisanganiwe muri systeme yayo.

Bene uyu muntu ubwoba butuma akuramo ake karenge, iyo yihagazeho bamuta muri gereza kugera amatora arangiye, noneho  komisiyo igaterana ikajonjora, ikemeza lisiti yateguwe mbere na kare ko bazaba abadepite.

·Nyuma yijonjora, nako nyuma yo kwemerera gusa amazina y’abakandida abasilikari batunze agatoki, aba basirikari bitwaje abayobozi ba gisivili batangira kuzenguruka mu giturage ngo barakoresha inama da !

·Ku munsi w’amatora abasirikari baba buzuye hose ku biro by’ubuyobozi no mu biro by’amatora,  no munzira (ubanza ariyo mpamvu FPR ifite umubare w’abasirikare benshi cyane ugereranije n’ibindi bihugu!). Mu mayira no mu mihanda hose mu gihugu abasirikare baba bajagata cyane (abambaye uniform n’abambaye gisivili), bakaba baba bashinzwe kumenya aho imodoka z’indorerezi ziza ziturutse, maze bagahita batanga ubutumwa ku biro by’amatora bigiye gusurwa n’izo ndorererezi. Icyo gihe iyo zihageze ntacyo zibona kuko bahita bahagarika amanyanga, uwateguwe uza kuganiriza indorerezi akajya kuzisanganira, bamara kuhava, amanyanga y’amatora agakomeza.

Dore amwe mu manyanga kamere SYSTEME FPR ikoresha mu matora:

http://www.infotchad.com/images/28104.jpg·Gukurura igikumwe cy’utora kigashyirwa kuwo FPR ishaka

·Abasirikare bahagarara mu madirishya y’ibiro by’itora

·Abasirikare binjira mu kazu k’ubwiherero bw’itora bakareba utora

·Gushyira abatora (abaturage) ho iterabwoba ngo azatore neza (gutora neza ni ugutora uwo FPR ishaka GUSA).

·Guha abakorerabushake bo mu matora amabwiriza y’iterabwoba ko uwo FPR ishaka nadatorwa aha n’aha, abazahatoresha bazagira ingaruka mbi (aha Prof Mbanda Kalisa yavuzeko bamaze gutegura abakangurambaga bagera ku bihumbi 65!).

·Gushyira abakangurambaga ba FPR mu byumba by’amatora bakabeshya ko ari  abahagarariye andi mashyaka (ngo za PSD, PL etc.)

·Guhindura urupapuro rw’itora kuwatoye uwo badashaka mu gihe haba hari umuturage wabananiye kuva ku izima cyangwa hari uwatoye mu gihe indorerezi z’amahanga zagize agahenge bakazemerera kureba ibiri gukorwa..

Gutangaza ko bari kwitegura amatora rero aba ari urwiyerurutso kuko SYSTEME bayakoramo bashobora no kurara batangaje icyegeranyo (resultat) kuko baba baziko byakozwe na FPR yonyine. Ibi bikaba bigaragaza ko igihugu cyacu kiboshywe na FPR n’igisirikare cyayo mu buryo bukomeye. Iyo Urebye iriya mikorere rero ya komisiyo y’amatora, ukareba uburyo ikorera gusa ishyaka 1 ariryo FPR kandi mu gihugu hari amashyaka 5 yemewe n’andi bataremera, ukareba itegeko nshinga aho rivuga ko n’umuntu ku giti cye nawe ashobora kwiyamamaza nyamara komisiyo ntibe yabikozwa, bituma umuntu yibaza niba koko iriya ari KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NIBA ARI URWEGO RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA!

Mu gihe cy’amatora itegeko Nshinga rihura n’akaga gakomeye riterwa na Systeme FPR !

Ubusanzwe itegeko nshinga iyo abaturage bamaze kuritora rigomba kurindwa bihagije, hanyuma imigendekere y’igihugu ikarishingiraho. Kirazira kurihindagura uko wishakiye kuko icyo gihe ntabwo riba rikikuyoboye ahubwo wowe uba uriyoboye. Imigambi ihishe (Agenda caché) ya FPR rero ni uko iyo amatora yegereje, abagize agatsiko bagasanga nibakurikiza itegeko nshinga bizababuza gusahura, bahitamo kubanza kurihindura. Ibi rero byerekana ukwivuguruza kwa FPR n’abambari bayo. Ngira ngo muribuka ubwo FPR yahinduraga itegeko nshinga, mbere y’uko ritorwa, Tito Rutaremera yabwiye Abanyarwanda n’inteko ishinga amategeko  ko itegeko nshinga barihinduye ku buryo bwa gihanga bakaba bizeyeko rizamara imyaka 100 ridasubiwemo. None dore bagiye kongera kurihindura ku nshuro ya 4 hatarashira n’imyaka 10nk’uko  amakuru ya www.VOA.com  yabisohoye. Nta yindi mpamvu rero ni uko bashaka gutekinika amatora y’abadepite.

Twibuke itegeko nshinga ryari ryatowe n’abaturage muri Gicurasi 2003 rigatangira gukurikizwa ku ya 4/6/2003, ubu rigiye guhindurwa ku nshuro ya 4.

Reba iyi mbonerahamwe:

Igihe Systeme  FPR yahinduye Itegeko Nshinga Amatora yakurikiyeho ari nayo ashobora kuba impamvu nyamukuru y’ihindurwa ry’itegeko nshinga
Ukuboza 2003, ubwa 1 Perezida Kagame amaze kwiba amajwi Twagiramungu, yihutiye gushyiraho Abasenateri bo guha umugisha ibivuye  mu badepite, no guhindaguraAbameya b’Uturere
Ukuboza 2005, ubwa 2 Abameya n’Abavisi-Meya b’uturere 30turiho ubu, yabaye muri 2006.
Kanama 2008, ubwa 3 Abadepite bo gutekinikauburyo bazarenganya Madamu Ingabire aramutse ashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu
Gashyantare 2013, bizaba ari ubwa 4 Hagiye gutorwa Abadepite bo gukomeza kuzambya igihugu bahakana ko bafasha M23 iri kuyogoza Kongo, no gutekinika mandat ya 3 ya Perezida Paul Kagame.

Kuba rero Prof Mbanda Kalisa yaratuye ko bagiye gutora abadepetite, bikaba bihuriranye n’itegeko rya Perezida wa Repubulika ryo Kongera guhindura itegeko nshinga (Ivugurura Rishya ry’itegeko Nshinga ry’u Rwanda), ni amayeri ya FPR yo kubeshya amahanga ko bafite démocratie ariko mu byukuri ntayo. Ni igitugu gikora mu Rwanda kandi icyo gitugu kirenze ukwemera kuko kigaragarira mu mikorere y’igisirikali cyamaze kwikubira ubutegetsi bwose, igisilikalri cyamaze kwereka umuturage ko umuyobozi wa gisiviri ntacyo avuze na gito. Ewe na Ministiri ubwe usanga ntacyo avuze imbere ya Kadogo.

Imvugo ngo: “inkunga yagaharitswe ntizabuza amatora y’abadepite kuba” ihishe byinshi.

Muribuka uburyo ikigega AGACIRO FOUND cyashyizwemo amafranga: ng’abo abantu ku giti cyabo, ng’ibyo ibigo bya leta, ng’izo za ministeri, ng’ayo amasosiyete, bahise baterura amafaranga bamena muri icyo kigega buri wese uko yifite. Muri bene buriya buryo hazamo na none abashyushyarugamba batumwe na FPR kugirango batere abantu ubwoba mu gutanga batitangiriye itama.

Mu gihe cy’amatora rero ho ntabwo bikorwa ku bushake cyangwa se ngo haboneke abashyushyarugamba gusa ahubwo FPR yicarira ba Nyakugorwa (abaturage) maze igategeka ko Mwarimu azatanga umushara wose, Diregiteri ku ntara atange umushahara w’amezi 2, Akarere gatange umubare uyu n’uyu, n’ibindi. Iriya mvugo rero y’umuyobozi wa komisiyo y’amatora ishobora kwerekana ko bamaze kugena ayo bazakata abakozi cyane cyane bahereye kuri Mwarimu! Ikibabaje kandi ni uko ayo baba bayakase ba Nyakugorwa atari ko agera ku bakoreshejwe mu matora (abashinzwe kuyiba): amenshiarasahurwa nk’uko bimenyerewe ko nta faranga FPR n’agatsiko kayiyoboye basiga inyuma; n’ubundi ba bakangurambaga bagahabwa urusenda kandi narwo ntibarubonere igihe.

UMWANZURO

·Niba mu Rwanda kuva kuri Perezida wa Repubulika, ukanyura ku Badepite, ukagera ku rwego rwo hasi, FPR ikoresha uburyo bwo kwiba amatora, kandi ikabutegurana ubuhanga (ubucakura) bumeze kuriya nkuko tumaze kubibona hejuru, biragaragara ko FPR izi neza ko abanyarwanda muri rusange batayibonamo. Ntabwo rero FPR ikwiye gukomeza kuyobora igihugu niba ikunda abanyarwanda cyangwa se niba nayo ubwayo yikunda kuko amaherezo ibyo ikora bizayigaruka.

·Niba abiyamamaza ku giti cyabo badashobora kubyemererwa atari uko babuze ubushobozi ahubwo ari uko FPR izi neza ko ibaretse abaturage bagahitamo mubwisanzure , abo biyamamaje ku giti cyabo aribo batsinda amatora, imyaka ikaba irenze 18 FPR iyobora igihugu ariko umuturage agakomeza kumererwa nabi, akabuzwa gutora uwo ashaka, biragaragarako FPR na SYSTEME YAYO YOSE ntacyo bimariye abanyarwanda, ko ahubwo FPR igizwe n’agatsiko kagamije gusahura igihugu no kwica abanyarwanda.

·Kuba icyitwa komisiyo y’igihugu gikorera ishyaka rimwe gusa kandi naryo mu buryo bw’ubumamyi, biragaragarako uRwanda rwa FPR rwazahaye kuko rutigeze rugira komisiyo y’amatora buri shyaka ryibonamo cyangwa ngo abantu ku giti cyabo bayibonemo.

·Iriya komisiyo y’amatora yarikwiye guhindura izina cyangwa ikavaho burundu kuko itigeze narimwe ihagararira amatora mu nyungu z’amashyaka yose ya politiki nk’uko itegeko nshinga ribiteganya.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, mwese abari mu gihugu nabari hanze muri mu nkubiri yo kugeza démocratie nyayo mu Rwanda, démocratie idashingiye ku gitugu cya leta ya gisilikari, ngibyo ibibazo muzahura nabyo.

Ibi bigaterwa n’uko nta buyobozi bwa gisivili bukora, hakora ubuyobozi bwa gisilikali bwitwaje imbunda; umuyobozi wa gisivili wese aba ari gutinya imbunda, kudoderwa idosiye, gutinya ubucabiranya bwose bushobora gukorwa kugira ngo bamuteshe umutwe, agahitamo kuvuga “YEGO” no “GUSINYA” ibyo atumva, atemera, atazi, atanabonye. Ng’iyo politiki mwumva ya “humiliza ngutorere umudepite”.

 Vincent UWINEZA

Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza

Ushinzwe ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo.

Photo0797

3 COMMENTS

  1. Nibyo wagerageje gukora ubushakashatsi ku manyanga ya F.P.R.
    Buriya rero twari dukwiriye gushyira hamwe tugashaka ingufu zizabanza kuvanaho kiriya gisirikare kuko mubonako aricyo gikora byose,naho kwishora muri aba civiles ntacyo bizatanga.

  2. Ku bashaka kumenya uko uRwanda rwanduye kubijyanye n’amatora bazbaze uburyo amatora yo guhitamo komite nyobozi y’isanduku y’ubufatanye y’abakozi ba kaminuza y’uRwanda n’ibindi bigo bikorana nayo yagenze! Ayo matora yabaye kuri uyu wa 3 taliki 20/3/2013 ariko ni ubwa mbere nari mbonye ahantu abantu batora nta muntu uzi umubare wabo kandi nta muntu uzi abo ari bo! Maze agashya ugasanga impapuro zitwa iza matora zimaze kwegeranywa ukabona umuntu avanye ibahasha ku ruhande yuzuyemo izindi mpapuro akamena muri za zindi zatoreweho (nabyo bikemangwa) akabivangavanga abantu basakuza akabeshya ngo ni iz’abantu batoye mbere kandi baje bazitwaje kugirango zongerere amajwi yabo bashaka! Yewe genda FPR waduhumanyirije igihugu urakagenda nk’ifuni iheze!a

Comments are closed.