ESE KOKO PEREZIDA KAGAME NTA YANDI MAHITAMO AFITE?

Jean Claude Mulindahabi

Muri iyi minsi hari abagaragaje ko bifuza ko ingingo y’101 y’Itegekonshinga yahinduka, manda zikarenga ebyiri kugira ngo Paul Kagame akomeze ategeke. Muri aba ngo hari abavuze ko bakwiyahura natongera kwiyamamaza.

Abakunze gutera urwenya, bongeyemo imvugo nyinshi mu rwego rwo gutebya. Bati:”natongera gutegeka nyuma y’2017, inka ntizizongera gukamwa yewe ntizizongera no kurisha, abandi bati:”Nyabarongo izakama”, abandi bati:”nta mubyeyi uzongera gusama, ntawuzongera gutera akabariro, n’ibindi n’ibindi..

Ntawashidikanya ko hari abifuza babivanye ku mutima ko Kagame akomeza gutegeka. Ariko bari nyiri urwenya bo bashaka kwerekana ko hari n’abavuga ku munwa ibyo badafite ku mutima.

Mu minsi ishize nabajije umwe mu bari bahagariye Urwanda i New York muri ONU, nti:”ese wowe bwana Nduhungirehe ubona byagenda bite”? Aho kunsubiza, yarambajije ngo wowe se ubyumva ute? Abanyamakuru tutabogamiye ku ruhande uru n’uru si kenshi tuvuga aho duhagaze ku ngingo zimwe na zimwe za politiki kubera impamvu zumvikana. Cyakora hari ibintu bikomeye uwo ari we wese adashobora kwitaza.

Iki kibazo nta munyarwanda n’umwe kitareba. Sinazuyaje, navuze ko Urwanda rwaba rubaye intangarugero rwirinze guhindura iriya ngingo. Ku nshuro ya mbere Urwanda rwaba rugize umuperezida uvuyeho mu nzira nziza. Mu gihe habaye guhindura ya ngingo byatanga isura nk’iy’abandi babilkora bagamije kwizirika ku butegetsi.

Mperutse no kuganira n’abantu banyuranye, mbabwira ko perezida Kagame yirinze guhindura iriya ngingo yaba atsinze igitego aho abandi batsinzwe cyangwa bari guhusha, mu gihe ba perezida Kabila na Nkurunziza bashobora kuzakina mu bikomeye.

Perezida Kagame we aracyifitiye amahitamo kuko bariya bo bamaze kuvuga ku mugaragaro ko bakinyotewe mu gihe we atarashyira ahagaragara umwanzuro we.

Ikibazo aho kiri ni hehe rero? Abantu bakunze kuvuga ko ngo ubutegetsi buryoha ku buryo bisaba ubutwari kugira ngo uburiho asimburane n’undi atanduranyije nk’abo twabonye henshi, cyane cyane muri Afurika.

Uretse n’icyo, muri iki gihe hari abemeza ko Urwanda rufite undi mwihariko. Nateze amatwi isesengura ry’umunyamakuru Didas Gasana, reka ndibasangize wenda ryagira abo riha gutekereza cyangwa kuvuga uko bo babibona.

Muri make Didas Gasana aragira ati:”ibyo kuba mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu ntawabishidikanyaho. Ati ariko reka nibarize abantu bo muri opposition. Mbese Paul Kagame ntiyakwihambira no ku butegetsi anabitewe n’ibirego bikomeye twumva mu mvugo hirya no hino, ibindi bigahwihwitswa yewe na bampatsibihugu bagasa nk’aho bategereje gusa umunsi yavuyeho, na bo ukazabasanga mu bazamura ijwi mu birego kandi byo mu rwego rwo hejuru?

Umunyamakuru Didas Gasana akabaza rero ati:”kugira ngo ikibazo cyanjye cyumvikane neza, mfate urugero, ati burya nko muri “tactique militaire” (uburyo bwo guhatana ku rugamba) hari aho bigera, ugaha icyanzu uwo mwarwanaga, akitambukira. Ati iyo utabikoze, akabura amahitamo, akabura aho amenera, ashobora kugusimbukira mwese ntibibasige ubuhoro.

Didas Gasana ati:” none se Paul Kagame hari icyanzu na gito mwaba mumusigira muri iri hatana murimo uyu munsi?”

Nyuma y’iki kibazo cy’insobe cya Didas Gasana, ejo nzabagezaho ikindi kibazo njye ubwanjye mbaza yaba opposition yaba ndetse n’abicaye ku butegetsi.

Jean-Claude Mulindahabi

École Supérieure de Journalisme de Paris