ESE KOKO WATORA KAGAME W’UMWICANYI RUHARWA, UTEGEKESHA IGITUGU ITERABWOBA N’IYOZABWONKO, USAHURA IGIHUGU, WUBATSE AKAZU, WICA N’AMATEGEKO?

    Nubwo ari kizwi na bose ko KAGAME ari umwe mu bayobozi babi kuri iyi si, nibyiza kubyibutsa no kubisubiramo mu magambo avunaguye kugirango tujye dukomeza kubizirikana muri uru rugamba rwa Demokarasi turwana

    KAGAME NI UMWICANYI RUHARWA

    Ntawilirwa abitindaho, Kagame yishe kuva atangira urugamba rwo koreka imbaga kugeza magingo aya: yarishe Abasilikari ku rugamba; yarishe i Byumba, i Kibungo, mu Ruhengeri, muri Gisenyi, i Gitarama, i Kibeho, i Butare, cyane mu ishyamba rya Kabutare; yarishe i Cyangugu, ku Kibuye n’i Kigali; yishe Abihayimana, Abanyapolitiki, Abasilikare; yarishe impunzi, cyane mu mashyamba ya Kongo, mu Bugande no muri Afrika y’Epfo; yica Abanyarwanda bo mu moko yose, cyane Abahutu n’Abatutsi muri JENOSIDE yateguye akanashyira mu bikorwa, akaba agikomeza kubatsembatsemba atarobanuye kugeza naho yikora mu nda yica umuganga we bwite, ndetse n’umwana we yibarutse mu mihana, nubwo yarusimbutse! Ntakarakorwa!

    KAGAME ATEGEKESHA IGITUGU N’ITERABWOBA

    KAGAME ntagirwa inama; ntavuguruzwa; arica agakiza uwo ashatse kuko amategeko n’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ntacyo bimubwiye! Akikijwe n’abahezanguni, intagondwa n’izindi nkozi z’ibibi zigizwe na DMI, CID, DASSO, INKERAGUTABARA, Abasilikare ,Abapolisi banyanyagijwe hirya no hino mu mpande z’igihugu, abatekinisiye ba FPR, INTORE! Yahinduye Abanyarwanda bose INKOMAMASHYI n’ABACAKARA!

    KAGAME YIFASHISHA IYOZABWONKO N’UBUHENDABANA

    Kagame, mu kuyobya no guhuma amaso Abanyarwanda, yifashisha iyozabwonko rikorerwa mu NGANDO no mu RUGERERO, mu ITORERO, muri za gahunda NDI UMUNYARWANDA, NGWINO UREBE, UMUSHYIKIRANO, UMWIHERERO, ICYERECYEZO CYA 2020 (RWANDA VISION 2020), mu magambo y’icyuka nko KWIHESHA AGACIRO, KWIGIRA, ITERAMBERE, KWIYUBAKA, KWIHANGIRA IMILIMO.

    Hiyongeraho n’UBUHENDABANA nka MITIWELI, UBUREZI BWA NYIRARURESHWA, INGIRWATERAMBERE rishingiye ku miturirwa n’andi mazu meza atatse Kigali, utibagiwe n’amamodoka meza, byose byihariwe n’abaherwe bakijijwe n’Icyama; rishingiye ku gihingwa kimwe hagamijwe inyungu za bamwe bagize ahanini amakoperative ya FPR INKOTANYI, naho Abanyarwanda benshi bicwa n’inzara, indwara n’umucyeno, nyamara abategetsi birirwa baririmba ko U Rwanda rwihaje mu biribwa kugeza ngo naho basagurira amasoko yo mu mahanga! Ntitwakwibagirwa kandi INGIRWAMASHYAKA zitirirwa Demokarasi, guhindura amazina y’uturerere no kuducamo ibice kugirango asibanganye mu mitwe y’Abanyarwanda ibyo bari bazi mbere y’ubutegetsi bw’inkoramaraso bwa FPR!

    KAGAME ASAHURA IGIHUGU

    Magingo aya, umutungo w’igihugu wihariwe na Kagame, Jeannette Kagame, imiryango yabo n’abambari babo babarizwa muri FPR no mu bantu baturutse mu Bugande!

    Bigwijeho umutungo ugizwe n’INDEGE, AMAZU, AMAFARANGA kuri za konti hirya no hino ku isi, UBUCURUZI, AMASOKO YA LETA no kugurisha UMUTUNGO WA LETA nta kwita ku nyungu za Rubanda!

    KAGAME YUBATSE AKAZU

    KAGAME, mu bukozi bw’ibibi bwe, yifashisha AKAZU yubatse kagizwe na bamwe mu ba nyapolitiki bikomerezwa bya FPR INKOTANYI, bamwe mu basilikare n’abapolisi bakuru barangajwe imbere na Jack Nziza, bamwe bo mu muryango wa Jeannette Kagame, inshuti zabo n’ibyegera byabo! Ngabo abazambije igihugu!

    KAGAME YICA AMATEGEKO

    KAGAME n’ibyegera bye bica nkana kandi babigambiriye amategeko bishyiriyeho, cyane arengera ikiremwamuntu n’Itegeko Nshinga bahora bahindura bakurikije kandi bagamije inyungu zabo bwite!

    Nyamara Kagame n’abambari be baririmba ko U Rwanda ruyobowe neza  n’amashyaka menshi AGENZURWA n’Urwego rushinzwe IMIYOBORERE MYIZA!

    HARYA NGO ABANYARWANDA BARASHAKA KO KAGAME ABAYOBORA UBUZIRAHEREZO KUGEZA NAHO HARIMO ABAZIYAHURA NIBA ATONGEYE KWIYAMAMAZA? HARAHAGAZWE!

    IMANA NIRINDE URWANDA N’ABANYARWANDA!

    Michel Niyibizi.