Ese Leta ya Kigali yaba yashyize igitutu kuri Kizito Mihigo kubera kuvugirwa na opposition?

Umuhanzi KIzito MIhigo

Kuri uyu wa kane 28/06/2018 Fondation Kizito Mihigo yasohoye itangazo ivuga ko uyu muhanzi adashaka ko abarwanya Leta bakoresha izina rye mu kurwanya ubutegetsi ngo kandi we atari cyo agamije.

Abantu benshi baribaza impamvu umuntu ufunze yahangayikishwa n’abantu bamuvugira kugeza ubwo ashatse kugira icyo abivugaho asa nk’utanga abagabo.

Birumvikana kandi ko FPR itishimira pression ikomeza gukorerwa n’amahanga kubera imfungwa za politiki, zirimo Kizito, Victoire Ingabire, Diane Rwigara, Mushayidi n’abandi ikaba ishobora gushyira igitutu kuri Kizito mu gihe ari mu rubanza, ikamwereka ko natihakana abamuvugira nawe urukiko ntacyo ruzamumarira.

Ku rundi ruhande ariko, umuntu yakwibaza niba Kizito ariwe wifuje iri tangazo aho ari mu rutumvingoma, cyangwa niba iri tangazo ritanditswe na Leta ya Kigali rigasinyishwa muri KMP.

Uko byagenda kose nta kizatubuza gutabariza imfungwa za politiki zo mu Rwanda.