Ese kugaya ubutegetsi bwacya ukabusanga byaba ari icyaha?

Politiki burya igira imivuno myinshi. Abantu basangiye ibitekerezo bya politiki akenshi ntibishishana ndetse ntibanapfa kunengana. Akenshi rero basangira ubutegetsi bizihiwe ndetse haza impinduka ikabahirikira hamwe. Ntibishimira ko ababarwanya bagwira byashoboka bakabacecekesha. Aha rero nibwo akaga kigaragaza kuko hari abacecekesha ababarwanya babambura ubuzima. Nyamara hari n’abakora uko bashoboye bakabigarurira bagasangira umurongo umwe wa politiki.

Kunenga ubutegetsi rero cyangwa politiki iyi n’iyi bishobora kuba ukune:

  • Hari abanenga ubutegetsi indani muri bwo, ubuyobozi bukaba buzi neza ko nyiranaka yemerewe kunenga ndetse akanashushanya imiti abona yahabwa ibyo agaya. Bene aba bahanga akenshi ntibabura n’ababarwanya munda y’ingoma ariko ababashyigikiye nibo baba bafite ingufu bityo ntibagire icyo bikanga. Ku bireba bene aba bantu rero kunenga si icyaha , bameze nk’abacunnyi b’ingoma.

  • Hari n’abanenga ubutegetsi bari hanze yabwo ariko bari mu gihugu ndetse biyita ko baburwanya kandi nta rwego rwa politiki nk’ishyaka babarizwamo.Ni banyamwigendaho. Akenshi ubutegetsi ntibubacira akari urutega ndetse iyo bubaciye inkwaho burabivuna nk’uwivuna umwanzi. Nibwo wumva ngo hari abafunzwe bazize ibya politiki. Baba banangiye bakanga kugaruka mu murongo wa politiki w’abari ku ngoma kandi badafite n’urwego rwa politiki rubarengera cyangwa rubavugira. Aba bantu ntibakunze kuba benshi nyamara kandi ibitekerezo byabo akenshi baba babisangiye na benshi binumiye.

  • Hari n’abanenga ubutegetsi bari hanze yabwo mu gihugu cyangwa hanze bibumbiye mu mashyaka ya politiki ari mukeba y’iri ku ngoma. Birazwi ko ishyaka rya politiki riba rigamije kugera ku butegetsi. Igihe rero ritaburiho abarigize cyangwa abahanga baryo bashyira ahabona ibitagenda mu butegetsi kugirango abenegihugu babizere maze ishyaka ryabo bazaritore risimbure iriburiho. Ishyaka rero rirabarengera bityo kubivuna bigasa n’ibigorana. Nanone nyine iyo abategetsi bariho bafite akanunu ko kubahiriza amategeko n’ikiremwa muntu.

  • Hari na banyamwigendaho bibera hanze, batagira ishyaka babamo, bakunda kwivugira ku bigenda n’ibitagenda , bakanenga ndetse bagatanga n’imiti. Usangamo abahanga mu bya politiki, mu by’amategeko, abanditsi,abanyamakuru, abarimu muri za Kaminuza, abihaye imana n’abandi. Bene aba bantu, ntitwavuga ko barwanya ubutegetsi, baba bagamije gutangaza ibitekerezo byabo. Nabo ariko ubutegetsi bubazira byahebuje. Abanyapolitiki barabatinya byashoboka bakabegera ngo babigarurire uretse ko kubizera bigorana. Nabo kandi iyo babona babifitemo inyungu barayoboka.

Ese umuntu ashobora kugaya ubutegetsi bwacya akabusanga?

Ibi bibaho buri munsi kandi politiki niko ikora. Ikunda gutungurana ugasanga abari abanzi ejo babaye inshuti magara.Amashyaka amwe mu yiyita ko arwanya ubutegetsi buriho, ntibitangaje rwose ko kubera inyungu za politiki usanga ejo yishyize hamwe n’iryo yarwanyaga. Inyungu z’aka kanya muri politiki zihindura byinshi ku buryo hari n’abo zitungura bakayoberwa iyo bava n’iyo bajya. Ni ukuvuga ko uko kujarajara muri politiki kunangiza byinshi.Nibwo wumva ngo amashyaka yacitsemo ibice, ngo Kanaka warwanyaga ubutegetsi yishyize kuwa kajwiga, ngo abavandimwe ntibakivuga rumwe n’ibindi byinshi bitera amahari.

Uko byagenda kose ntawe ushinzwe kubuza undi gufata umurongo wa politiki ashaka. Gusa twavuga ko kugaya ubutegetsi bwacya ukabusanga atari uguca inka amabere ndetse ahubwo abantu byaba bagomba ko bahora biteguye ko bishoboka. Ndetse ku bwanjye nta n’icyaha mbibonamo kuko abahemukiwe nibo babiha izina bashaka. Cyakora hashobora kubamo ikosa rya politiki. Koko rero iyo utereranye abari bakwizeye muri politiki uba ukoze ikosa ariko si icyaha.

Ngaho rero nituzirikane ibi byose maze tubigereranye n’iby’iwacu. Biradufasha kumva ibibazo bimwe na bimwe twagiye duhura nabyo, ibyo twumvise n’ibyo twabonye.

 Mugire ibihe byiza.

Ignace Rudahunga