ESE KUKI KAGAME N’AGATSIKO KA FPR INKOTANYI BAKOMEJE KWICISHA ABANYARWANDA UMUKENO?

Muri iki gihe abanyarwanda benshi bugarijwe n’icyorezo cy’ubukene buturuka kuri politiki mbi ya FPR Inkotanyi aho usanga amajyambere ashingira ku mijyi gusa maze ibyaro bigasigara inyuma mu iterambere ry’igihugu. Iri sizingizwa ry’ibyaro rigira ingaruka zikomeye cyane ku bukungu bw’igihugu kuko ibyaro bicumbikiye abasaga 4/5 by’abaturarwanda bose.

Kuva mu mwaka wa 2006 Leta ya FPR Inkotanyi yatangije amavugurura mu buhinzi itema urutoki n’indi myaka yari ifatiye runini abaturage ibasezeranya ko igiye kuzana imbuto nshya na politiki yo guhuza ubutaka maze umuhinzi agatera imbere ku buryo bushimishije. Ikibabaje nuko kugeza ubu nta kintu na kimwe kizima cyigeze kiva muri ayo mavugurura. Ibintu byagiye ibubisi maze umuturage si ugukena aracupira. Icyo FPR yari igamije muri ayo mavugurura mu buhinzi nticyari inyungu z’umuhinzi ahubwo bwari uburyo bwo gushyiraho amakusanyirizo yo gushyiramo umusaruro w’abahinzi maze Leta ikaba ariyo icunga ibiva mu mirima ya rubanda nkuko byari bimeze mu Burusiya mu myaka ya za 1970 ku butegetsi bwa Joseph Stalin. Ibyo byose bikaba bigamije kwica urubozo abahinzi bababuza kwigurishiriza duke twabo ngo nabo bibesheho.

Kugeza ubu imyaka itagira ingano yaratemwe indi irarandurwa mu izina ry’iterambere. Leta ya FPR Inkotanyi ikora ibyo igira ngo umuturage atazigera agira ubushobozi ubwo aribwo bwose bwo gutera inkunga abarwanya ingoma y’igisuti ya Paul Kagame abagande bakunda kwita “Pilato.” Hejuru y’ibyo Leta ya FPR yashyizeho imisoro y’ikirenga ku byinjira no kubikorerwa imbere mu gihugu, imisoro ku mazu, amasambu, amatungo, ibinyabiziga n’imisoro ikabije ku bashaka kwihangira imirimo kuburyo usanga rubanda rugufi ntacyo rushobora kwigezaho, akaba ariyo mpamvu abasaga 83% by’abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene. Ku misoro y’ikirenga hiyongeraho imisanzu itabarika umuturage agomba guha Leta buri kwezi. Aha twavuga nk’amafaranga y’umutekano, isuku, amavomero, mutuelle, nb.

Impamvu ubukungu bukomeje kuzamba kuriya mu Rwanda nuko amafaranga yose n’ibyiza by’igihugu byose biri mu maboko y’agatsiko ka FPR Inkotanyi. Kagame n’abaja be nibo barya gatatu ku munsi, nibo bambara neza, nibo biyubakiye amazu ahenze mu Rwanda no mu mahanga, nibo biguriye imodoka nziza bagenderamo, nibo bafite ibikorwa bihambaye by’ubucuruzi imbere mu gihugu no hanze yacyo, nibo birirwa mu madege batembera mu maganga yose ndetse nibo bagaragara mu mirimo yose ikomeye ya Leta, kwigwizaho imishahara minini ku baminisitiri, abadepite, abasirikare n’abapolisi bakuru, abasirikare barinda Perezida Paul Kagame ndetse na Kagame ubwe, FPR ihombya umucuruzi utavuga rumwe nayo, iyimwa ry’akazi ku muntu wese wize utari mu gatsiko ka FPR, n’ibindi byo kwigwizaho umutungo w’igihugu wose.

Leta ya FPR yarenzwe mafaranga y’imisoro iva muri rubanda none ubu nukwirirwa iyashora mu bwicanyi bwibasira abatavuga rumwe n’iyo ngirwaleta hirya no hino mu gihugu no mu mahanga, kugura intwaro nyinshi, imbunda, amasasu n’ibimodoka by’intambara byo kurimbura abanyarwanda, mugihe abandi banyarwanda batari bake bari kwicwa n’ubukene, inzara, amapfa, amavunja, kugwingira kw’abana bato na bwaki ku bakuze. Usanga abaturage benshi bararana n’amatungo magufi mu tuzu twabo, abandi bagafungirwa mu bitaro kubera kubura amafaranga yo kwishyura, yewe bageze n’aho gufungira imirambo y’abarwayi mu bitaro kubera kubura ubwishyu. Abarimu mu burezi birirwa barira kubera agashahara k’intica ntikize.

Banyarwanda banyarwandakazi, ntitugomba gokomeza kwihanganira uburemere bw’urusyo twakorewe na Kagame/FPR ahubwo tugomba gushaka uburyo bwose bwo kurutura hasi bikaba uko bibaye. Imyaka 24 irahagije tugenda twunamiye Kalinga ya FPR Inkotanyi none ahasigaye tugomba guhaguruka tugaharanira ishema ryacu mu rwatubyaye kuko nta muntu Imana yaremeye kwunamira undi ubuziraherezo. Ejobundi kuwa 23/4/2018, Dr Tharcisse Ngiruwonsaga yanditse amagambo akomeye ku rukuta rwe rwa Facebook ati, “Mu gihe Kagame azi uko yabonye ubutegetsi, benshi muri twe ntibazi uko twabubuze.” Igihe ni iki rero ngo abanyarwanda bashaka igihugu kitarangwamo umwiryane, igitugu n’ubusahiranda bakore igikewe ku girango twigobotore ingoma mbi ya Paul Kagame itubaha Imana n’abantu.

Byanditswe na:
Jean Rukika
London, 25/4/2018