Ese Leta y’Amerika yaba irimo kwiyerurutsa ngo irahana u Rwanda?

    Mu kiganiro na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI, Thierry Vircoulon, umuyobozi wa porogaramu ireba Africa yo hagati muri International Crisis Group, yavuze ko Leta y’Amerika yafatiye ibihano u Rwanda kubera gushaka kwiyerurutsa ngo andi mahanga abone ko hari icyo iyo Leta yakoze ku birego u Rwanda ruregwa byo gufasha M23.

    Thierry Vircoulon asanga ibihumbi 200 by’amadolari (200 000$) ari igihano gito ndetse kitagize icyo kivuze ku Rwanda, ariko gishobora kugira uburemere mu rwego rwa politiki mpuzamahanga no kw’isura y’u Rwanda n’abategetsi bayo muri rusange.

    Iyi mpuguke ibona amahanga yarashyigikiye Congo kubera ibimenyetso impuguke z’umuryango w’abibumbye zerekanye muri raporo yazo byashyiraga mu majwi u Rwanda mu gufasha inyeshyamba za M23. Hari ibihugu bimwe na bimwe bishyigikiye Leta y’u Rwanda bitemera iriya raporo ariko bikanga kwiteranya n’umuryango w’abibumbye bikerekana ko bishyigikiye Leta ya Congo bya nyirarureshwa.

    Ni muri urwo rwego Leta y’Amerika nayo yabaye nk’iyemera iriya raporo bya nyirarureshwa igafata na biriya bihano ariko mu by’ukuri bidafite icyo bivuze dore ko Leta y’Amerika bivugwa ko yari yashatse kubuza iriya raporo irega u Rwanda gusohoka.

    Ku wa gatandatu tariki 21 Nyakanga 2012 nibwo Leta ya Amerika yatangaje ko mu gihe cy’umwaka igabanyije ibihumbi 200 by’amadolari (200 000$) ku nkunga yahaga u Rwanda mu guhugura ingabo zarwo.Twabibutsa ko ingengo y’imali ya Ministère y’ingabo z’u Rwanda ya 2012-2013 ingana na Miliyoni 88,3 z’amadolari (88 300 000 $).

    Ababikurikiranira hafi basanga ibi bidakuraho ubucuti bw’u Rwanda na Amerika, ahubwo ngo ni uburyo Amerika yakoresheje mu kwanga kwitandukanya n’uko ibindi bihugu bibona intambara iri muri Congo. Mu gihe bizwi neza ko Amerika ariyo yatoje ingabo z’u Rwanda ikaziha n’intwaro mu bitero zagiye zigaba muri Congo kuva mu 1996.

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2012 Stephen Rapp uhagarariye Amerika muri Global Criminal Justice akaba yatangarije ikinyamakuru cyo mu Bwongereza the Guardian ko abayobozi b’u Rwanda bashobora gukurikiranwa n’Ubutabera mpuzamahanga ku byaha byo “gufasha abakora ibyaha by’intambara” muri Congo babihereye kuri raporo ya UN ivuga ko u Rwanda rufasha abigometse muri Congo. Mbese nk’uko byagendekeye uwahoze ari Perezida wa Liberia, Charles Taylor.

    Gushaka gukurikirana abategetsi b’u Rwanda byatuma ibyaha by’ubufatanyacyaha no kudatabara abari mu kaga bijya ku bayobozi cyangwa abigeze kuba abayobozi b’ibihugu bya Leta Zunze z’Amerika, u Bwongereza n’ibindi bityo rero hakaba hari impungenge z’uko Kagame azakomeza agakingirwa ikibaba.

    Marc Matabaro