Ese mu Rwanda haba hari abatekereza ko nyuma ya runaka cyangwa kanaka nta wundi washobora gutegeka?

Muri Kameruni tariki 06 Ukwakira 1982 perezida Ahmadou Ahidjo warumaze imyaka 22 ategeka amaze kwegura kandi kuri iyo tariki amenyesheje ibyegera bye ko agomba gusohoka muri palais presidentiel akigira ku ivuko i Garoua.

Icyoba cyinshi mu baturage cyakomeje kwiyongera giterwa n’uko abaturage bose n’ibyegera bye by’umwihariko barimo kwibaza niba nyuma ye hari undi ushobora gutegeka Kameruni bigashoboka; Paul Biya wari ufite imyaka 49 icyo gihe yafashe ibindi byegera bya Ahmadou Ahidjo bamusanga iwe mu rugo. Ese ko Paul Biya ariwe wari watoranijwe kumusimbura yagenzwa n’iki kwa Ahmadou Ahidjo?

Icyamugenzaga we n’abagenzi be n’ukumusaba ko yaguma mu murwa mukuru akabafasha igihe runaka gutegeka Kameruni. Yarabangiye gusa abemerera kuzunguruka igihugu asaba abaturage kuyoboka umuperezida mushya. Itariki yarageze (06 Ukwakira 1982) abasaba kumuherekeza ku kibuga cy’indege cya gisirikare aho yari agiye kujya i Garoua ku ivuko.

Ibyegera bye bimugejeje ku kibuga yuriye indege asubira ku ivuko, Paul Biya na Bagenzi be bamaze iminota 20 yose ntawe uvugisha undi bose bareba mu kirere aho indege irengeye, buri wese yibaza ikigiye gukurikira byabashobeye bose (n’abaturage ) uko byagaragaraga bamaze imyaka 22 bigishwa ko nta wundi wategeka Kameruni ngo habure gutemba imivu y’amaraso cyangwa ngo bishoboke. Paul Biya yateye intambwe no kumodoka ye ntawe asezeye mu byegera bye arataha ajya kwitegura Kameruni itayobowe na Ahmadou Ahidjo.

Ubu nandika iyi nkuru Kameruni imaze imyaka 30 iyoborwa na Paul Biya!

Ese mu Rwanda haba hari abatekereza ko nyuma ya runaka cyangwa kanaka nta wundi washobora gutegeka?

Christophe Kanuma