Ese mwe mubona mute iterambere muri iki gihugu? Murigereranya mute n’iryo mu Karere duherereyemo?

    Kuva ubutegetsi bwa FPR bwajyaho mu 1994 ubuzima mu Rwanda bwarahindutse mu nzego zose haba mu mibereho y’abanyarwanda, imyigire, umutekano, ubukungu aho kuri bamwe ubuzima bwababereye bwiza cyane naho abandi bukababera bubi bidasubirwaho.

    Hari byinshi binengwa ku ngoma ya FPR ariko yo ikagira agaturufu kamwe yitwaza ikagakoresha mu guhakana no kwigaragaza ivuga ko yazanye iterambere ryihuse aho yigereranya n’iterambere ryo mu gihugu cya ‪‎Singapour.

    Ku bwanjye mbona rwose byoroshye kubona urwego iterambere ririho mu Rwanda bidasabye gusoma amaraporo ndetse n’ibitangazamakuru byashowemo akayabo ngo byemeze isi ko u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rihanitse nyamara ariko ridahari rwose nk’uko izi ngero zibigaragaza.

    Ubundi ubukungu bw’igihugu bugaragarira mu mikorere n’imibereho y’abagituye.

    Ese abanyarwanda babayeho gute batunzwe n’iki? Abanyarwanda bagera kuri 80% batunzwe n’ubuhinzi kandi ni abahinzi! Ibi bivuzeko nta terambere ryabaho igihe ubuhinzi n’ubworozi bidateye imbere!Niba umunyarwanda agihingisha isuka, agategereza igihe imvura izagwira ngo ahinge yabura akarumbya hakiyongeraho ko ubutaka ubu butakiri ubw’umuturage ahubwo FPR yabugize ubwa Leta aho yitwariye bumwe muri bwo nk’ibishanga mu gihe nyamara aribyo byagobokaga abanyarwanda mu bihe by’izuba n’amapfa ibi nta kizere bishobora gutanga.

    Abatari abahinzi bakora ubucuruzi aha naho rwose nta kizere ko uretse no kuba ubucuruzi buhagaze nabi nta n’ikizere ko buzaba bwiza ukurikije uburyo Leta yafashe ingamba zo kwaka umucuruzi amafaranga y’umurengera acibwa abacuruzi mu buryo butandukanye ariko yose yinjira muri Leta.

    Ngaho umusoro uhanitse, amafaranga y’umutekano, ay’isuku, umusoro w’umurenge, Ipatante, ukongeraho ubukode buhenze cyane kubera umusoro w’amazu. Aha usanga abacuruzi bahomba buri munsi abandi nta terambere bageraho uretse kuvunikira Leta. Dore ko na duke babonye batwakwa mu bigega bya hato na hato nk’Agaciro cyangwa Ishema ryacu!

    Aha nasaba abashidikanya gusoma imvaho mukareba amatangazo y’ibyamunara arimo uko angana aho abacuruzi ibyabo biri gutezwa cyamunara ku rwego ruhanitse.

    Nabarangira kandi gusoma raporo ya Ministeri y’urubyiruko 2014 aho igaragaza ko 80% by’imishinga urubyiruko rwahanze yose yahombye. Aha naho haragaragaza ko iterambere ari igipindi!

    Ibi byose mvuze ruguru byapfaga kugira uruhengekero iyo uburezi buba buhagaze neza wenda tugasigara ariho duteze amakiriro ikibabaje ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite uburezi bwaguye hasi aho ireme ry’uburezi riri hasi cyane. Ibi bigaragarira ku buryo umunyarwanda ufite amikoro ahita ajyana umwana we kwiga hanze nka Uganda,Tz,….

    Ibi bigaragaza kandi ko uretse kuba Leta yarashoye ingufu nke yakuye mu baturage mu by’ubwubatsi bw’amazu mu mujyi wa Kigali aho nyuma yo kuzura habura abayakoreramo ahubwo Leta ikayashyiramo ibiro, ibi ntibizatinda gutera igihombo gikabije.

    Uramutse ugereranyije iterambere ku ngoma ya FPR n’izayibanjirije uhita ubona ko kera iterambere ryari rishingiye ku muturage naho ubu iterambere rishingiye ku nyubako!

    Muzitegereze abanditsi n’ibinyamakuru bya Leta iyo bavuga iterambere muzasanga bashyizeho amafoto y’amazu yuzuye muri Kigali. Uzasanga kandi mu bikorwaremezo ibyinshi tugikoresha ari ibyubatswe kera nk’imihanda, Ibitaro, amashuri, amastade, ibibuga bw’indege, ingomero z’amashanyarazi,….

    Uzasanga ahubwo Leta ya FPR ihora mu nzozi ariko zitajya ziba impamo aho uzumva bakubwira ko hagiye gukorwa ibikorwa runaka ariko ugategereza ugaheba. Ingero ni nka Stade y’i Gahanga, Ikibuga cy’indege, Gaz methane, ingomero ngo zizatanga amamegawate, imashini zihinga, Vision 2020, EDPRS,n’ibindi … ubu byaracecetswe nyamara byakanyujijeho mu mvugo gusa ahari kubakwa izo stade n’ibibuga by’indege ubu bahisemo kuhahinga ibigori n’imyumbati!

    Emile Ndamukunda