Ese Kagame ugira 99% niwe ukwiye kwiringirwa mu gukemura amatati ku byavuye mu matora muri Congo?

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo aravuga ko abayobozi ba Congo batunguwe n’icyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe wavuze ko ugiye kohereza intumwa zawo i Kinshasa kandi uwo muryango unasaba urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo guhagarika gutangaza ibyavuye mu matora ngo bigaragara ko yaranzwe n’ibintu byatuma abantu bayagiraho amakenga.

Intumwa z’Afrika yunze ubumwe zigomba kujya i Kinshasa kuri uyu wa mbere tariki 21 Mutarama 2019, nk’uko amakuru ava i Addis Abeba ku cyicaro cy’uwo muryango abivuga.

Nk’uko itangazo umuryango w’Afrika yunze ubumwe washyize ahagaragara ribivuga izo ntumwa zizaba zigizwe na Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Moussa Faki, na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uyoboye uwo muryango muri iki gihe n’abandi bakuru b’ibihugu b’Afrika.

Leta ya Congo yahise isubiza mu Ijwi ry’umuvugizi wayo, Lambert Mende, wavuze ko urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo rwigenga ntawe ushoboza kuruvugiramo yaba Leta ya Congo ubwayo ndetse yaba n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe.

Yakomeje avuga ko bitari mu nshingano za Leta ya Congo cyangwa mu nshingano z’umuryango w’Afrika yunze ubumwe kubwira urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo ibyo rugomba gukora

Iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe gishobora gutuma habaho impinduka ku kirangaminsi cy’amatora muri Congo nyuma y’itangazwa ry’uko Félix Tshisekedi ari we watsinze nyuma Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri akabinyomoza.

Irahira rya Perezida mushya ryari ritegenyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019 nk’uko byari biteguwe mu kirangaminsi cya komisiyo y’amatora muri Congo (CENI), hagati aho urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga rugomba gufata icyemezo ku kirego rwashyikirijwe na Martin Fayulu nyuma rugatangaza ibyavuye mu matora ku buryo budakuka ibyo bikaba byari bitegerejwe kuri uyu wa gatanu cyangwa ku wa gatandatu.

Kuri uyu wa gatanu i Kinshasa ku cyicaro cy’urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga nta bashinzwe umutekano benshi bahagaragaraga nk’uko byari bimeze ku wa kabiri igihe hafatwaga icyemezo cyo kwiga ku kirego cya Martin Fayulu. Urukiko rwari rwavuze ku wa kabiri ko rugiye kwiga ku kirego cya Martin Fayulu. Ni kuri uyu wa Kane mu ijoro umuryango w’Afrika yunze ubumwe wafashe icyemezo gikomeye mw’izina ry’abayobozi benshi b’Afrika bari mu nama yigaga ku kibazo kijyanye n’amatora muri Congo yabereye i Addis Abeba muri Etiyopiya kuri uyu wa kane.

Abo bayobozi b’Afrika bavuze ko hari amakenga ku mibare y’agateganyo yatangajwe ko ari yo yavuye mu matora. Nabibutsa ko komisiyo y’amatora yatangaje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora naho amashyaka ashyigikiye Perezida Joseph Kabila wari usanzwe ku butegetsi agatsindira imyanya irenga 350 kuri 500 mu nteko ishinga amategeko. Ku ruhande rwa Martin Fayulu we yavuze ko ari we watsinze amatora n’amajwi 61%.

Ibinyamakuru byinshi n’imiryango mpuzamahanga birimo Financial Times, TV5 Monde, Radio mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) n’akanama k’impuguke kuri Congo (GEC) byavuze ko hari inyandiko zerekana ko Martin Fayulu mu by’ukuri ari we watsinze amatora.

Abakuru b’ibihugu by’Afrika rero basabye ko itangazwa ry’ibyavuye mu matora mu buryo budakuka ryaba rihagaritswe. Hakaba hagiye koherezwa intumwa zigizwe n’abakuru b’ibihugu by’Afrika barimo Paul Kagame uyoboye umuryango w’Afrika yunze ubumwe na Perezida wa Komisiyo y’uwo muryango Moussa Faki. Izi ntumwa ngo zigomba kubonana n’impande zose zirebwa n’iki kibazo mu ntumbero yo gushakira umuti ibibazo byatewe n’itangazwa ry’amajwi yavuye mu matora yabaye muri Congo ku wa 30 Ukuboza 2018.

Ku ruhande rw’impuzamashyaka Lamuka ya Martin Fayulu bishimiye iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

Martin Fayulu yatangaje ku rubuga rwa twitter ko uburyo bwonyine bwo gukuraho impaka kuri iki kibazo ari ukongera bakabara amajwi bundi bushya kugira ngo bubahe ubwigenge n’ubushake bw’abaturage ba Congo.

Iki cyemezo cy’umuryango wa Afrika yunze ubumwe kigaragaza ko ibihugu by’Afrika byahagurukiye iki kibazo mu gihe umuryango w’abibumbye n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi byo byari byahisemo kutagira icyemezo bifata ahubwo bigasaba abanyekongo kwirinda gushyamirana. Mu gihe Leta ya Congo yakomeje gusubiramo kenshi ko yifuza gutunganya amatora nta nkunga y’amahanga cyangwa ukwivanga guturutse hanze.

Iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe cyakiriwe neza n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise wanyujije kuri Twitter ubutumwa, avuga ko ashyigikiye byimazeyo imyanzuro yafashwe muri iyo nama. Ati “OIF ishyigikiye byimazeyo imyanzuro y’inama yo ku rwego rwo hejuru ku kibazo cya RDC igizwe n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma za SADC, ICGRL n’ibihugu bya Afurika biri mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yabereye i Addis-Abeba ejo.”

 Umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019 wavuze ko ushyigikiye icyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe cyo gusaba ko itangazwa ry’amajwi mu buryo budakuka ryaba rihagaritswe.

N’ubwo iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe cyashimwe na benshi hari na benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muryango uhagurukira ibihugu bimwe ibindi ukabyihorera. Hari n’abibajije impamvu ntacyo uwo muryango wavuze ku “ntsinzi” ya Perezida Kagame wagize 99% mu matora yo mu 2017 amaze kwigizayo Diane Rwigara akoresheje komisiyo y’amatora n’ubutabera none ubu uyu Diane Rwigara akaba yaragizwe umwere nyuma yo gufungwa umwaka urenga we n’umubyeyi we.

Kuba Perezida Kagame agaragara muri iki kibazo cya Congo hari benshi batabyishimira kuko bamufata nk’umwe mu bari kw’isonga mu guteza ibibazo muri Congo bakanahamya ko iki cyemezo cy’umuryango w’Afrika yunze ubumwe cyafashwe mu nama yabereye mu muhezo atari cyo Perezida Kagame yifuzaga.

Umwe mu bakongomani twaganiriye yatubwiye ko kujya kwa Perezida Kagame i Kinshasa ngo agiye gukemura ibibazo by’amatora ari ubushotoranyi ku baturage ba Congo uretse ko urugendo rw’abakuru b’ibihugu by’Afrika biri mu nyungu z’uruhande rwa Martin Fayulu. Kuri uwo mukongomani abona Perezida Kagame atazatinyuka kujya i Kinshasa kereka najyayo yihishe mu bandi baperezida benshi kandi ngo nabwo ntihazabura abazigaragambya bamwamagana.