“Ese RIB izakomeza kurebera Tom Ndahiro arenga ku mategeko?” Mme Victoire Ingabire

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi wa Radio Urumuli, mu mpera z’icyumweru Perezida wa FDU Inkingi, Mme Victoire Ingabire aribaza niba Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB (Rwanda Investigation Bureau) niba ruzakomeza kurebera Tom Ndahiro urenga ku mategeko amwibasira amutuka amuharabika mu ruhame kandi amategeko y’u Rwanda abibuza kandi anabihana ku bandi babikoze.