Ese Seyoboka mama we azabona ubutabera ryari?

Urubanza rwa Seyoboka rwahinduye isura aho ibyaha nyamukuru byahindutse kwigaragambya arwanya Kagame muri Canada no kurashisha imbunda nini ku nkotanyi!

Damiyani Seyoboka yahoze ategeka ikigo gikomeye mu Rwanda cya MAGERWA akaba na SE wa S/Lt Henri Jean Claude Seyoboka ubu uri mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo aho abamuburanisha icyaha nyamukuru bakigize kuba yararashishaga imbunda ziremereye akaba ngo muri uko kurasa yaracukuye ibyobo bigaragara ku nzu y’ingoro inteko ishingamategeko ndetse ngo Akaba agaragaza ingengebitekerezo ya Genocide kuko yigaragambirirje mu Canada yamagana Perezida Kagame!

Uyu musaza Damiyani Seyoboka wari uzwiho imico myiza cyane cyane aho yari afite isambu mu Kagarama ka Kicukiro yari azwi n’abantu benshi muri ako gace dore ko abenshi yari yarabashakiye arazi muri MAGERWA akiyitegeka.

Hari uwamubajije baganira ati: aba baturage hafi ya bose muturanye ko wabahaye akazi ni ukubera iki? Yasubije ko gutunga, ugahinga, ukanorora uturanye n’abantu bakennye bashonje amaherezo bakubuza amahoro, ibyiza rero ni ukubashakira akazi kugirango nawe n’ibyawe mushobore kugira umutekano. Abo nibo basigara bakurindiye ntawakwiba bahari

N’ubwo bwose Muzehe Seyoboka Damiyani yari azwi nk’umuntu mwiza ntibyamubujije gushimutwa no kurigiswa we n’umwana we bari kumwe ku kagambane ka Polycarpe Gatete wari warigaruriye umutungo we mu Kagarama!

Umukobwa wa Muzehe Seyoboka we wicanywe n’umugabo we n’umwana, we se Seyoboka azahabwa uburenganzira bwo kubaza ibye?

Umugabo witwa Muhutu w’umututsi bivugwa ko ari nawe wari warashyingiye Muzehe Seyoboka umugore we wa kabiri Eugenia, yapfuye yishwe n’agahinda k’inshuti ze z’amagara Seyoboka na Iyamuremye wakoraga muri SIRWA bapfuye imburagihe!

Umusomyi wa The Rwandan

Kagarama