ESE UBUZIMA BW’ABANYARWANDA BAFUNZWE BWIFASHE BUTE KURI UYU WA 24/6/2018 UBWOTWIBUKA IMFUNGWA MU RWANDA?

Kuri ubu mu Rwanda harabarirwa imfungwa zirenga 100.000, muri zo izisaga 65.000 zifungiwe muri za gereza zizwi, naho izisaga 40.000 zifungiwe ahantu hatazwi nko mu bigo bya gisirikare no mu zindi nzu z’ibanga zicirwamo abantu ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu.

Bivugwa ko kuzisura bishyirwamo amananiza! Ndetse mu gihe cyo kwibuka uyu munsi w’imfungwa hari ababujijwe gusura Madame Adeline Rwigara, Mademoiselle Diane Rwigara na Madame Victoire Ingabire.

Izi mfungwa usanga ziri mu byiciro bibiri: abaregwa jenoside yakorewe abanyarwanda n’abaregwa ibyaha bisanzwe ari nabo benshi. Iyo urebye neza ikigamijwe usanga ari jenoside ikorerwa abahutu bucece kuko mu mfungwa zisaga 40.000 ziregwa ibyaha bisanzwe usanga abatutsi barimo batarenga 3% nabo akaba ari abatutsi batavuga rumwe na FPR kubw’akarengane gakabije ikorera abanyarwanda. Nyamara abatutsi bo mukwaha kwa FPR birirwa bakora ibyaha bikomeye birimo nko kwica, kunyereza umutungo wa leta, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu bari aho, birirwa bidegembya, bikarangira batagejejwe imbere y’ubutabera n’ubwo nabwo ari ntabuhari. Buri mwaka mu magereza 14 ari mu Rwanda hapfa imfungwa zisaga 3500 zizize imibereho mibi ariko icyuho ntikigaragarira buri wese kuko pandagari za police zirirwa zigemura abaza gusimbura ababa bapfuye. Mubyica izo mfungwa harimo kurara habi kandi hato cyane kubera ikibazo cy’ubucucike gikabije mu magereza, kugaburirwa indyo mbi y’agahimano (250g z’ibishyimbo na 300g z’impungure ku masaha 24, iyi rasiyo ikaba idahindurwa kuva kuwa 1 Mutarama kugeza kuwa 31 Ukuboza buri mwaka), gufungirwa kure y’imiryango yabo, gucuzwa utwabo no gushinyagurirwa mu buryo bwose bubabaje.

Iyo urebye uko FPR ikurikira abanyarwanda b’impunzi hanze ndetse bamwe ikabicirayo, iyo urebye ukuntu FPR irwanya uburyo inkiko mpuzamahanga zifungura ifungwa, zigabanyirizwa ibihano, iyo urebye ukuntu ubutegetsi bwo mu Rwanda burimo buharanira ko izo mfungwa zasubira muri gereza bikwereka ko nta cyiza FPR yifuriza abahutu. Urwanya inkiko mpuzamahanga yakwemera ubuhe bucamanza? Ibyiza ni uko abahutu baborera muri za gereza bagasaziramo kabishwe niyo baba bafite ibihano bikwiranye nuko bagabanyirizwa imyaka.

Iyo urebye ejo hazaza h’imfungwa zo mu Rwanda usanga hararangiye kuko abapfa ni benshi kandi n’abasigaye gahunda ya FPR ni uko bashirira muri gereza kuko nurangije ibihano by’akamama yahawe iyo asabye kurekurwa bamuhezamo bakamubwirako ngo afite izindi dosiye zagaragaye nyuma y’aho agereye muri gereza. Ibi bigashimangirwa n’itegeko leta iherutse gusohora rivugako imfungwa ifite dosiye zirenze imwe itagomba gukora igihano kinini nkuko itegeko rya mbere ryabiteganyaga ko ahubwo ibihano byose bigomba guteranyirizwa hamwe. Ni muri urwo rwego imfungwa nyinshi zo mu Rwanda zisanze zikatiwe hejuru y’imyaka 50 y’igifungo yewe hari n’abakatiye imyaka 90, 100, 150 na 200. Ibyo byose bikaba bigamije gutsinsurira abahutu muri gereza!

Politike ya FPR ngo yahaye abagore ijambo ni uburyo bugamije kubeshya abanyamahanga batazi u Rwanda n’ibiruberamo. Ni aka cya kinyamushongo kigenda mu nzira kitazi umwanda kigenda gisiga inyuma yacyo. Ubuse twakwirengagizako ibihumbi byinshi by’abagore bifungiwe mu Rwanda bizira ubusa? Ninde uyobewe abagore benshi bafunzwe bazira ibitekerezo byabo byiza byo guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda? Urugero ni Diane Rwigara, umubyeyi we Adeline Rwigara, Gasengayire Leonille, Umuhoza Ingabire Victoire n’abandi benshi. Muzarebe ukuntu abagore bahawe akato bakabakusabyiriza hamwe bakajya kubafungira kure y’imiryango yabo ngo bazicirwe n’inzara kure y’iwabo. Urugero: abagabo bose bari bafungiye muri gereza ya Nyamagabe ku Gikongoro banyanyagijwe mu yandi magereza maze abagore b’imihanda yose baza kubafungira muri iyo gereza. Reba kuvana umugore i Kisaro ya Byumba bakajya kumufungira ku Gikongoro barangiza bakavuga ngo uburenganzira bw’abagore bwatejwe imbere mu gihe abagore batagira ingano batandukanyijwe n’imiryango yabo!

Ubutabera bwo mu Rwanda ntibushobora kugera ku ntego nyakuri yabwo kuko budashingiye ku mategeko ahubwo bushingiye ku muntu umwe ariwe Perezida Paul Kagame. Inama z’urudaca zihuza Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, police na RCS zigamije kugabanya ubucucike muri gereza ntacyo zishobora kugeraho mu gihe ku Kabindi, kwa Gacinya i Gikondo, muri kasho za police, muri kasho za gisirikare n’ahandi hazwi n’ahatazwi bakomeza gupakiramo abantu ubutadohoka. Abashaka kumenya iyicarubozo rikorerwa muri gereza zo mu Rwanda muzegere Me Bernard Ntaganda azababwira duke cyane ku byo yasizemo kuko ubu byikubye inshuro nyinshi.

Hari ingero nyinshi zerekana ko ubucamanza bwo mu Rwanda bubogamwe. Urugero rwa mbere ni urwerekeye abo mu muryango wo kwa Rwigara Assinapol n’abayoboke bo mu ishyaka FDU Inkingi bazize ibitekerezo byabo bishingiye kuri politike.
Biragaragara ko ubutegetsi buriho bwa FPR bushaka kwiyimikamo ubwami butagira iherezo, nizo mpamvu utavuzerumwe nabwo afungwa, nizo mpamvu nta butabera, nta buzima bwifuriza imfungwa. Igihe abandi bategetsi bagira ikigogwe bagafungura imfungwa cyangwa bakabagabanyiriza imyaka, Paul Kagame akora uko ashoboye kugirango imfungwa zigume muri gereza, ndetse akazongerera imyaka nkuko byabaye kuri Victoire Ingabire.

Amahanga akwiye kureba ko ikiremwamuntu cyakubahirizwa, imfungwa zo mu Rwanda no hanze zikabona ubutabera bushingiye ku mategeko akwiye.

Byanditswe na:
Janet Nabyo
Paris, kuwa 24/6/2018