ESE UMUNYAMAKURU ASHOBORA KUYOBYA ABAMWUMVA, ICYO GIHE BIBA BIGANISHA HE ?

Prosper Bamara

Umunyamakuru Tharcisse Semana Bite bye ?

Banyarwanda, ibihe turimo ntibyoroshye, wa mugani w’umunyamakuru Nkuliza Amiel ukunze kuvuga ngo « Ibihe turimo ». Ejo ku wa gatandatu taliki ya 10 kanama 2019 umunyamakuru Tharcisse Semana yagize ikiganiro cyitwa Uko mbyumva ubyumva ute ? agiha umutwe ugira uti « Politiki y’uguhakirizwa n’ubucabiranya ». Imwe mu ngingo eshatu nkuru z’ikiganiro yagiranye na Andrew Kazigaba ndetse na Didas Gasana, yari ugusesengura ibaruwa abantu 28 b’abatutsi bahoze mu Rwanda, tubivuge neza tuti bo mu barokotse jenoside, bandikiye Perezida Kagame. Ibyo twumvise mu kiganiro biteye ubwoba kandi ku mpamvu nyinshi. 

Guterura, uri umunyamakuru, ugafata abantu 28 bahagarariye abandi benshi barokotse jenocide, ukabaturaho kuba bari muri « politiki yo guhakirizwa n’ubucabiranya » ni inenge ikomeye ku munyamakuru iyo adasobanura impamvu yahisemo guha ikiganiro cye uwo mutwe. Reka tureke uguhakirizwa da, kuko guhakwa mu kinyarwanda si icyaha si n’igisebo, ubuhake bwatunze imiryango kubo bwahiriye kuva cyera na magingo aya, kuri ubu tubyita Akazi. Ariko ijambo « ubucabiranya » ni icyaha, ni imikorere igamije kugira nabi ku nyungu z’ucabiranya, no guhemukira abakorerwaho icabiranya, ni ubujura, byahanwa n’amategeko. Ni ukuyobya. Muri make Tharcisse Semana ariho arashinja aba bacitse ku icumu 28 icyaha gishobora guhanwa n’amategeko, gucabiranya. Sinzi mu mategeko uko babyita. 

Ndetse mu kiganiro, arasa n’ushaka gutsindagira ibitekerezo bye mu bo baganira. Arabwira Didas Gasana, ati : ubu ntibyasobanura ko aba bariho bihakirwa basaba gusubizwa mu kiraro? Didas, nawe akabigendamo bukeya ati simbizi, ariko … Ntiyinjira mu mutego wa Tharcisse aha, ariko hari ahandi ari buze kuwugwamo mu kiganiro. Tharcisse arahimba n’indi nenge ngo y’uko abanditse urwandiko bakoresheje ijambo « Nyakubahwa » babwira perezida Kagame. None se hari ukundi azi bandikira umukuru w’igihugu batamuhaye icyo cyubahiro cya Nyakubahwa. Hari indi formule azi yakoreshwa ? arigisha se gusuzugura umukuru w’igihugu mu nyandiko ? ngaho natubwire uko wakwandikira perezida w’igihugu utamwise Nyakubahwa. Ibi nibyo yita guhakirizwa no gucabiranya. Benshi turasanga ariho ayobya benshi. Biteye kwibaza ku muntu w’umunyabwenge ku rwego ariho rwo hejuru cyane.

Aratangira ikiganiro cye abaza ati ni ikihe gishya mubona muri uru rwandiko ? Aha ubwaho harimo umutego. Arashaka ko abo baganira basubiza ngo nta gishya, nta kamaro k’uru rwandiko tubona. Biteye ubwoba kubona umunyamakuru agira « agenda caché », niba atari ko bimeze azabidusobanurira we ubwe. Bwana Kazigaba arasubiza ati nta gishya kirimo, urwandiko ntacyo rumaze, baba baragiye mu nkiko n’ubwo izo nkiko ntacyo zari kumara. Muri make, kuba nta gishya uganira abona, kubaibivugwaho bisanzwe bizwi, uganira arahita abona bihindura urwandiko amafuti ? Aha nawe arisanga mu mutego w’umunyamakuru wateguye ikiganiro. Uretse ko harimo n’ibishya byinshi, ariko si ngombwa ko habaho ibishya kugirango urwandiko rugire ireme. Ntiyibaza ati igishya ugereranyije n’iki ? Gasana we aranavuga rwose ati aba bantu wasanga barashakaga kwigaragaza gusa ngo bavugwe nk’aha kuri iyi radiyo ubu turiho turabavuga, nta kindi mbona bakoze, ndetse ibaruwa yabo ni zero, umusaruro wayo ni zeru. Ishyano riragura ! Mbese abagabo n’abagore 28 n’abandi amagana bafatanyije kwibaza no kwandika ibaruwa, abantu bafite icyo bahuriyeho bahangayikishijwe n’iterabwoba ribakorerwaho, batabaza ku bwo kwicwa nta nkurikizi, bagaragaza ko ari amakosa akomeye ko ubuyobozi bw’igihugu bwihanganira uwita abarokotse abajenosideri barenze abajenosideri, bagaragaza ko bari hamwe mu guhangana n’icyo cyorezo cyo kubibasira mu buryo budasanzwe bunamenyerewe, bose bahinduwe zeru mu bitekerezo, bahinduwe « abashaka kwigaragaza, kwibonekeza, ngo bavugwe, … ». Iri ni ishyano mu yandi. Ni ishyano ni ukuri. Ibi kandi Gasana Didas arabivuga amaze gutangaza ko atigeze asoma urwo rwandiko. Araca urubanza, aragaya urwandiko atasomye, kandi akageza kure cyane aho arwita « zeru ». Niba umuntu yita zeru ibaruwa atasomye cyngwa atarasoma, ibyo twabyita iki ? nta kindi uretse kubona ko Didas Gasana yaguye muri rwagakoco ya Tharcisse Semana, wamuteze umutego ngo avuge ibyo ashaka. Didas siko muzi, siko tumumenyereye mu gusesengura, tuziko atihutira kuvuga ku bintu atacukumbuye, kandi azwi nk’umuntu uzi gucukumbura. Ibi yavuze rero biteye ubwoba. Kazigaba we ibyo yatangaje byagibwaho impaka habonetse umwanya, muri izo mpaka hakaba havamo gusobanukirwa n’icyari kigenderewe mu kwandika urwandiko. Uretse ko na Tharcisse atariko dusanzwe tumuzi, nawe yatunguranye.

Ibi byose byabaye, jyewe ubwanjye narahaye ubutumwa butari ubw’ibanga (inyandiko y’amapaji abiri) Tharcisse Semana, inyandiko ngufi isobanura ibijyanye n’iriya baruwa. Iyo nyandiko yo ku italiki ya 9 kanama 2019 n’ikinyamakuru TheRwandan gifite. Umunyamakuru Semana ntiyigeze akomoza kuri ibyo bisobanuro natanze, ntiyavuze kuri iyo nyandiko ya paji ebyiri gusa dore ko ntari nayimuhaye ngo ayigire ibanga. Kuki atayisomeye abo baganira n’abamwumva, kugira ngo n’ibyo bavuga kuri urwo rwandiko bigire amakuru ahagije ? Kuki atabwiye abamwumva n’abatumirwa be ko hari umwe mu basinye ibaruwa wayimuhayeho ibisobanuro, ngo abareke nabo biyumvire banashingire ku rwandiko maze ibyo byose bibahe kugira icyo baruvugaho gishingiye ku makuru ahagije. Ibi turasanga Tharcisse Semana yarabigize nkana, turasanga ndetse n’umutwe yahaye ikiganiro wari ugamije kugira abo utesha agaciro, abo utera urubwa « Politiki y’uguhakirizwa n’ubucabiranya », turasanga icyo yari agamije muri iki kiganiro kidasobanutse. Nyuma yo kumva ikiganiro, nongeye kumuha ibisobanuro mu buryo bwa audio, kugira ngo atazitwaza ko gusoma paji ebyiri byazanye imvune zatumye atabibasha cyangwa se atabibonera umwanya, ngo abisangize n’abamwumva n’abatumirwa be. Gusa, tumuzi nk’umunyabwenge mu bandi benshi u Rwanda rwibarutse, bivuze ko hari indi mpamvu itari ukunanirwa gusoma inyandiko ya paji ebyiri.  Ndibutsa Semana, Kazigaba na Gasana ko abanditse urwandiko batarwanditse nk’abanyapolitiki kuko bari bavanzemo abanyapolitiki n’abadakora politiki, ibyo bigomba gusobanuka. Nta politiki yariho ikorwa muri ruriya rwandiko. Ibi nabyo byatangirwa ibisobanuro birambuye bibaye ngombwa.

Ndangije mbwira abumvise iki ikiganiro cya Semana Tarisisi, Kazigaba Andereya na Gasana Didas, ko bagerageza kwisomera inyandiko n’ibisobanuro bya ba nyiri ukwandika ibaruwa, bashaka bakagira abo basaba ibisobanuro byimbitse. Ibiganiro nk’ibi ni ikibazo, kuko umunyamakuru agomba kwirinda kugira manipulations zaganisha mu kuyobya ubutumwa nyamukuru butangwa. Ndavuga manipulations, kuko ariko mbifata kugeza ubu, byumvikane ko uko mbifata bishobora guhinduka mpawe ibisobanuro byumvikana. Abanyarwanda ntibakeneye ubayobya muri ibi bihe by’amakorosi akaze cyane barimo. Urwanda rugeze mu ikorosi ryo kwitonderwa, ikorosi risaba ubwitonzi, ndetse byanavuzwe ari ku mutelemuko, urumva rero mu ikorosi rikaze kandi ku mutelemuko, abanyarwanda turasabwa ubwitonzi bwinshi cyane no kureba kure.

Semana Tharcisse rero, Kazigaba Andereya na Gasana Didas, ndabasaba kutarakazwa n’uko mbabwiye icyo ntekereza ku kiganiro bagize, kandi batanganye ubwitonzi nta muvundo.  Ibi ntibikuraho ko nshima impaka zifasha muri byinshi bakunze gusangiza benshi, kandi ntibikuraho ko nkunda kumva ibiganiro bagiramo uruhare. Gusa twajya twitonda mu guca imanza kuko hari n’abo twakomeretsa kubera kwihuta cyane tutabanje gushishoza.

Mugire amahoro

Prosper Bamara,

italiki ya 11 Kanama 2019