Ese umunyamakuru Mugabe Robert si igikenya?

Bob Mugabe

Yanditswe na Kanuma Christophe

Itohoza twakoze ryatweretse ko umusore witwa Robert Mugabe (Bob) ari igikoresho cyizewe ibukuru cyiyambazwa gusa bibaye ngombwa.

Nk’uko twabitangarijwe n’abamuzi neza byemezwa ko nubwo yiyambazwa bibaye ngombwa ntibibuza ko agenerwa amavuta y’imodoka ye akanishyurirwa ubukode bw’inzu ndetse iyo modoka ikaba ari igihembo yahawe kubera akazi keza yakoreye abamukuriye mugucogoza Diane Shima Rwigara.

Iyo modoka mureba aho hasi ya Benz niyo Robert yahembwe nyuma yo gutumwa ku muryango wa Diane akawuvamo awudashye ibya ngombwa byose harimo n’amafoto. Iyo modoka abampaye amakuru bemeza ko ari iyo Umufasha wa General Kayumba Nyamwasa yagendagamo atarahunga.

Uyu Robert Mugabe wari umusirikare muri RDF ntibizwi neza igihe yakiviriyemo gusa ikizwi n’uko yigeze gufungwa muri 1998 hamwe n’abandi bashinjwa kuba mu ngabo z’Umwami baje gufungurwa bataburanye. Amakuru amwe (tugikurikirana) akemeza ko yaje koherezwa muri Israheli kwiga kuneka. Agarutse yahise yinjira mu mwuga w’Itangazamakuru aho avuga ko yikorera.

Assinapol Rwigara agipfa kumenya amabanga yo mu rugo rwe byabaye nk’ibigoranye nibwo batumye igikoresho cyabo Robert atera imitoma Diane iba iramufashe ntibyatinze atangira kugenda muri urwo rugo uko abishatse. Rimwe ariyo yaje gufata phone ya nyina wa Diane Shima Rwigara yandikamo numero za Kayumba Nyamwasa aramuhamagara undi amwitabye amubaza icyo ashaka amubwira ko ashaka ko bapanga. Kayumba yahise amukupa. Robert arangije ahamagara iya Jean Paul Turayishimye umuvugizi wa RNC amwitabye amwibarisha uburofa nawe birangira amukupye. Abaduhaye amakuru bemeza ko icyo yari agamije ni ukumenya neza niba Nyina wa Diane avugana na Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye.

Uyu muryango wakomeje kugirwa inama zo kwirinda uyu musore biba iby’ubusa Diane imitoma y’umugome yari yararangije kumufata.

Bucyeye uyu musore yaje kwitatsa ngo inzego z’ubutasi zamufatiye Kimironko zimutwara phones ze ngo zarimo n’amafoto. Bwaracyeye ayo mafoto anyanyagizwa hose. Icyashimishije abampaye inkuru n’uko Diane ajya gufungwa yari amaze igihe gito yitandukanije na Robert.

Uyu musore yaje kujya muri America agezeyo acumbikirwa n’umuntu w’umugore yari yarateye imitoma. Barabana mu gihe ari mu nzira zo kwaka ubuhungiro. Ariko hadaciye 2 atangira kubona umusore abyuka akajya muri salon kwandika ibintu no kubyohereza akoresheje e-mail, ndetse akanahamagara abantu Robert ntashake ko uwo mukunzi we abyumva.

Uwo mugore warumucumbikiye yahise abona ko ari ishyano rya maneko yaba acumbikiye abaduhaye amakuru bakemeza ko yahise amuha amasaa 24 kuba asohotse muri Amerika bitaba ibyo akamutanga mu nzego z’ubutegetsi za Amerika ko yaje guhungabanya umutekano w’impunzi nguko uko Robert yasohotse muri Amerika ayabangiye ingata.

Mu Rwanda rero akoreshwa ku maradio kuvuga ibyo abandi badatinyuka bityo bitume abasha kwizerwa n’abari mu gihugu badakunze Ubutegetsi.

Ubu twandika ibi hari ubuhamya bw’abantu 2 bari muri Amerika batubwiye ko amaze iminsi abandikira abasaba services ko afite abantu bashaka guhunga u Rwanda none ko yahuzwa n’abantu babimufashamo. Ariko batahuye ko harimo imitego kuko bo bamutahuye ko ari gatumwa.

Hari amakuru twabonye ko hari umunyamakuru yagiye gusaba indaro babana amezi 3 Robert Mugabe ahavuye uwo muntu atabwa muri yombi aranakatirwa.

Ubu Robert Mugabe yirirwa ku ishyirahamwe ry’abanyamakuru ARJ yinjira muri za mudasobwa z’abanyamakuru areba ibyo bandika nibyo bandikirana n’abandi n’abo bandikirana nabo.

No kuba agenda byonyine muri iyi modoka byemezwa ko yari iya Rosette Kayumba bituma abenshi bemeza ko uyu musore yaba ari igikenya.

Mu itohoza ariko ntitwabura kugaragaza ko hari umugabo bigeze gufungana 1998 bombi bacyekwa kuba ingabo z’Umwami, uyu mugabo akaba yarahunze u Rwanda wadutangarije ko kubwe Robert Mugabe atamubona ko akoreshwa na DMI yagize ati:”… Urabizi opposition ifite ibibazo byinshi psychological kurusha ibiri politiki….bumva buri umwe agomba gupfa? Utarapfa si uwa opposition? Kuki bakunda abapfu?…” Yakomeje agira ati:” Mugabe n’ubu bamuhonda any time”.