ESE UMUYOBOZI W' AKARERE KA GASABO NDIZEYE K.WILLY, YABA ARUSHA AMATEGEKO PEREZIDA KAGAME ?

Ishyaka PDP Imanzi ngo ntacyo ritakoze ngo ryubahirize amategeko agenga amashyaka ya Politiki mu Rwanda, ariko Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, NDIZEYE K.WILLY ntaryoroheye.

Ku itariki ya 08 ugushyingo 2013, ishyaka PDP IMANZI ryagombaga gukoresha inama yaryo ya mbere, intambwe ikomeye mu bijyanye no kwemererwa gukorera mu Rwanda, ariko Umuyobozi w’akarere ka Gasabo NDIZEYE K. WILLY yabakuriye inzira k’umulima. Byagenze bite ?

Nk’uko Bwana Munyampeta Yohani Damaseni, umunyamabanga nshingwabikirwa w’agateganyo wa PDP IMANZI abisobanura, ng’iyi inkuru itari imbarirano :

– Ku itariki ya 26/09/2013, Bwana Karangwa Semushi, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa PDP Imanzi , yandikiye umuyobozi w’akarere ka Gasabo Nyakubahwa NDIZEYE K Willy, ibaruwa imusaba uburenganzira bwo gukoresha inama ya mbere y’ishyaka PDP IMANZI ku itariki ya 08/11/2013;

– Ku itariki ya 28/10/2013, Umuyobozi w’akarere ka Gasabo NDIZEYE K. WILLY atumaho Semushi ngo mu ibaruwa ye ntiyashyizeho izina(aderesi) ry’aho inama izabera ; Ubwo Semushi yihutiye kujya gutanga urwandiko rwerekana aho inama izabera muri Auberge Bel Ange

– Ku itariki ya 29/10/2013 , Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Nyakubahwa NDIZEYE K.Willy, yoherereza Karangwa Semushi Gérard ibaruwa imubwira ko Uburenganzira bwo gukoresha inama ku ya 08/11/2013 abuhawe rwose ;

РGuhera kuri iyo tariki, Semushi Karangwa G̩rard yongeye kwibutsa abarwanashyaka, dore ko ngo ari na benshi, kwitegura inama yo kuwa 08/11/2013 ari nabwo yabimenyeshaga abanyarwanda bose biciye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 30/10/2013 ;

– Ku itariki ya 05/11/2013, hasigaye iminsi ibiri gusa ngo inama ibe, Nyakubahwa Ndizeye K.Willy, Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yoherereza Semushi Karangwa Gérard ibaruwa imwambura bwa burenganzira bwo gukoresha inama y’ishyaka PDP IMANZI. Ngayo nguko.

Icyakora PDP Imanzi ikomeje kwizera ko Nyakubahwa Ndizeye K.Willy n’abamukuriye bazibuka rya jambo Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko atunva impanvu banga kwandika amashyaka.

Ibyo bibaye kandi mu gihe umwe mu barwanashyaka b’iryo shyaka Bwana Mushayidi Déogratias afungiwe mu buroko bw’i Mpanga mu Rwanda.

Ku bisobanuro birambuye, twumve Munyampeta J.Damascène wa PDP Imanzi.

Source: Ikondera info