ESE URWEGO RW’ABADEPITE N’ABASENATERI MU RWANDA RUMARIYE IKI RUBANDA?

Abadepite n’abasenateri bo mu Rwanda ni abo kwuzuza imifuka yabo umutungo wa rubanda kuko bakorera Perezida Kagame n’agatsiko ka FPR gusa. Muzarebe uburyo iyo bemeza ingengo y’imari ya leta batajya bita ku bibazo by’ubukene byugarije abanyarwanda. Imisoro y’urudaca ikabije ku mibereho bwite ya buri muturarwanda, ubukene butigeze bubaho, bwaki mu bana iri ku kigero cya 35%, abantu birirwa bafungirwa mu bitaro kubera kubura ubwishyu, abana bagwingiye kubera kubura indyo yuzuye bari ku kigero cya 38% ariko ibyo byose inteko nshingamategeko y’u Rwanda ibirenza ingohe ikemeza ko abaturage babayeho neza!

Ibivugwa ku iterambere ryagezweho na leta ya FPR ni ibihimbano ndetse ni ibyo kwamaganwa. Nkubu birirwa babeshya ko uburezi bw’ibanze bwatejwe imbere nyamara mu mashuri menshi usanga abana basaga 80 bigira mu cyumba kimwe cyakagombye kwakira abana 40 gusa. Mu bigo bimwe batanga ifunguro rya saa sita ku banyeshuri ariko siko bose bagaburirwa kuko harya abishyuye gusa mu gihe leta yo yirirwa ibeshya ko abana bose bagaburirwa ku buntu. Uku kuvangura abana mu mashuri bituma abana b’abakobwa baterwa inda z’indaro na SIDA kubera ko iyo saa sita igeze abasore n’abagabo bafite amaresitora akorera hafi y’ibigo by’amashuri bashukisha abo bangavu amandazi n’ibiryo maze bakabasambanya.

Ni gute wavuga ko abasenateri n’abadepite bo mu Rwanda bakora inshingano zabo mu gihe ntacyo bakora ku ivanguramoko ryirirwa rikorwa ku mugaragaro mu Rwanda? Imfubyi ziravangurwa ugasanga imfubyi n’abapfakazi bakomoka mu bwoko bw’abatutsi Leta ya FPR ibafasha buri kimwe uhereye ku nzu batuyemo, imisanzu y’amashuri ukageza ku ikariso bambara mu gihe imfubyi n’abapfakazi b’abahutu nta bufasha ubwo aribwo bwose Leta ya FPR Inkotanyi ibaha kandi muby’ukuri ariyo yabahekuye! Ubwose ubumwe n’ubwiyunge byagerwaho bite? Mu isesengura risobanura jenoside hari inyito imwe ivuga ko gufata abantu b’ubwoko bumwe ukabafungira ahantu hamwe igihe kirekire, ukababuza kubyara, kwiga no kwiteza imbere mu bukungu nabyo ari jenoside. Nyamara inteko nshingamategeko yo mu Rwanda ntibona ko kuba hari abahutu basaga ibihumbi 40.000 bamaze imyaka ingana n’iyo FPR imaze ku butegetsi bicirwa n’inzara, indwara n’iyicarubozo muri gereza ari ikibazo amateka azashingaho agati!

Kuba abagwingiye bose ari abo mubwoko bumwe bifite politike yo kudindiza ubwoko bumwe nkuko Paul Kagame yabivuze akimara guhanura indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ati, “Ndaje mpindure amateka, nyamuke ibe nyamwinshi, nyamwinshi ibe nyamuke!”

Abasenateri n’abadepite bo mu Rwanda ntibabona ko gusesagurwa kw’umutungo w’igihugu ushirira mu ngendo zo mu mahanga z’urudaca zikorwa na Perezida Paul Kagame ari impamvu ikomeye yo gutuma yeguzwa akava ku butegetsi kuko ntacyo amariye abanyarwanda! Izo ngirwa ntumwa za rubanda ntizibona ko amafaranga Perezida Kagame atagaguza mu makipe akina umupira w’amaguru nka za “Kagame Cup” atangamo US$ 60.000 na US$39.000.000 aherutse guha ikipe ya mbere ikize ku isi yo mu Bwongereza yitwa Arsenal ngo ijye yamamaza ubukerarugendo mu Rwanda mugihe bwaki, kugwingira, ubukene n’amavunja binumba binyuranyije n’inshingano afite zo gucunga neza ibya rubanda!

Komisiyo y’Inteko nshingamatego ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta yirirwa inenga isesagurwa ry’akayabu k’amafaranga atangwa kuri ba rwiyemezamirimo ba FPR bikarangira yose bayishyiriye mu mifuka yabo bakambura abaturage, nyamara bikaba amasigaracyicaro kuko abo bambuzi bakomeza guhabwa andi masoko mucyimbo cyo kugezwa imbere y’ubutabera! Igitera ibi byose ni uko abadepite n’abasenateri atari intumwa za rubanda ahubwo ari intumwa za Kagame na FPR.

Kuri ubu ubwo mu Rwanda harimo hategurwa amatora y’abagize inteko ishingamategeko azaba kuri iyi mpeshyi, Komisiyo y’amatora yatangaje ko kuba umukandida depite bidasaba kuba umuntu yarize kuko ngo umuntu wese yaba yarize cyangwa atarigeze mu ishuri yemerewe kuba depite.

Umudepite aba akwiye kumva ibibazo bireba abaturage, cyane cyane bishingiye ku mishinga ibakorerwa, none umuntu utari yasobanukirwa ate uko umushinga ari mwiza mugihe adashobora kuwisobanurira cyangwa kuwusobanurira abandi? Mu iterambere ry’igihugu harimo no gukoresha abantu bize, bashoboye kumva ibibazo by’abaturage ndetse n’uko ubukungu buhagaze ku isi. Impamvu bashaka gukoresha inkandagirabitabo nyinshi ni uburyo bwo kugwiza mu nteko indangururamajwi za FPR nyinshi. Mu badepite 80 bakenewe mu nteko, 53 bazava mu mashyaka no mu biyamamaza ku giti cyabo bakazaba bagizwe n’ibitsina byombi. Haziyongeraho abagore 25, umudepite 1 uhagarariye urubyiruko n’umudepite 1 uhagarariye ibimuga.

Biragaragara ko abagore bashyirwaho k’uburyo butandukanye n’ubwabagabo kandi bivugwa ko bakwiye kuringanyizwa, ntawe ugize uruhari rwiza kurusha undi kuko n’akazi bakora ari kamwe.

Urabona ko umubare munini ari uw’abagore! Ikibyihishe inyuma nuko abagore aribo bashukika cyane kandi vuba kurusha abagabo, bityo FPR yifuza kubagira mu nteko ari benshi kugirango ibyifuzo byayo bijye bitambuka ntankomyi. Atari ibyo ni kuki kugeza magingo aya igitsinagore kigenda kizahara, abana b’abakobwa babura uburere bakareka amashuri, abenshi bakabyazwa ibinyendaro ntihagire abagore babavugira? Ni kuki u Rwanda ruri mu bihugu bifite abakobwa benshi bareka amashuri bari munsi y’imyaka 18 bitewe no gutwara inda z’indaro niba koko igirwa ry’ubwinshi bw’abagore mu badepite bifitiye abategarugori akamaro ?

Byanditswe na:
Jean Rukika
London, 27/6/2018