ESE YA NAMA YA JAMBO ASBL MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’ABABILIGI, KU BYEREKEYE AMAHANO YABEREYE MU RWANDA, IRAKOMEJE ?

Reka duhite tubasubiza ngo YEGO, iyo nama izaba kuya 01/03/2018, gahunda ntihindutse nk’uko twabitangarijwe n’uhagarariye ishyirahamwe Jambo, Bwana Gustave Mutware Mbonyumutwa, kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/02/2018.

Icyo kibazo benshi murakibaza, yewe n’abo twari kumwe mu kanya mwakivuzeho cyane, mwifuza ko Jambo yakomeza ubwo bushakashatsi ku mahano ndengakamere yabaye mu Rwanda. Hari nawe wibazaga uti ese, iryo tegeko, rireba nde rikareka nde ? N’uriya wundi wagize ati ko mu Rwanda gahunda ya ndumunyarwanda yakuyeho amoko, iryo tegeko rigoroye gute ?Icyo mwese mwahurijeho ngo ni uko mwifuza kuzaba muri muri iyo nama mukikurikirira ubusesenguzi kuri ayo mateka aremereye cyane, cyane cyane kuri buri munyarwanda.

Twaje guhamagara rero umwe mu bahagarariye ishyirahamwe Jambo, Bwana Gustave Mbonyumutwa Mutware, atanga ibisubizo.

Turabizi ko byose tutabibajije. Ariko ibyo byose mwibaza, Ishyirahamwe Jambo rirateganya igihe gihagije cyo kubiganiraho mu kiganiro mbwirwaruhame cyo ku cyumweru tariki ya 25/02/2018 i Buruseli mu Bubiligi. Ntimuzacikwe rero ni ku cyumweru tariki ya 25/02/2018, mbere y’uko ibera mu nzu y’inteko ishinga amategeko y’ububiligi ku ya 01/03/2018.

Ikondera libre, 16/02/2018.