Ese yaba ari FPR ikeneye abayibeshya cyangwa ni Nduhungirehe Olivier wiyemeje kuyibeshya?

Ni FPR ikeneye abayishya cyangwa ni Nduhungirehe Olivier wiyemeje kubeshya FPR ngo ayirohe? Arabeshya abanyarwanda ngo bizere ibitangaza? Ibaze nawe!

Ku cyumweru saa munani z’i Kigali nakurikiye ikiganiro kuri radiyo Isango Star aho Nduhungirehe Olivier yasobanuraga iby’itabwa muri yombi rya Karake Karenzi. Akihagera yatangiye asobanura ko mandats z’aba Espagnoles intepol yazanze kubera ko ari politiki nsansa, avuga ko ngo ari FDLR iziri inyuma, ndetse avuga ko n’urukiko rukuru rwo muri Espagne rwazitesheje agaciro. Solange Ayanone wamubazaga ati ibyo byanditse he, Nduhungirehe ati ni ko bimeze, Ayanone ati ubwo urumva, u Bwongeleza, igihugu cy’inshuti, niba gifata umuntu ukomeye nka Karenzi, usanzwe ajyayo, ubwo urumva diplomatie y’u Rwanda idakora nabi?

Nduhungireho
Olivier Nduhungirehe ni umukozi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga

Nduhungirehe ati hari byinshi byakozwe ni na yo mpamvu izi mandats zateshejwe agaciro. Umunyamakuru ati kuki se ziteshwa agaciro abantu bagakomeza gufatwa? Nduhungirehe arya iminwa. Kera kabaye Ayanone Solange yaje gusoma ubutumwa bw’abakurikiye ikiganiro, avugamo uwitwa Nkubito wari wanditse ko Nduhungirehe abeshya, iyo avuga ko ko interpol yanze ziriya mandats, avuga ko nta nyandiko n’imwe formel yigeze isohorwa na interpol yamagana mandats z’aba espagnoles, ndetse Nkubito yongeyeho ati: Nduhungirehe ni umuhanga, aramutse afite inyandiko nk’iyo ntiyaza mu kiganiro nk’iki atayitwaje.

Ku kibazo cy’urukiko rwatesheje mandats agaciro, Nkubito yari yanditse ko nta rukiko rwavanyeho mandats, ko urukiko rwahagaritse gukurikirana abanyamahanga bishe abanyamahanga keretse baramutse bari muri Espagne. Akongeraho ko urukiko ruzakurikirana uwo ari we wese uzaba yarishe umu Espagnole aho yaba ari hose, ati izi mandats rero zifite agaciro, ndetse zishobora no gufatisha umuntu igihe cyose abishwe, victims ari aba espagnoles. Ayanone yasomye umwanzuro w’urukiko mu gifaransa uko nkubito yari yawutanze avuga ko “Désormais, la justice espagnole ne sera compétente que dans le cas où il existe des victimes espagnoles ou que les responsables suspectés se trouvent en Espagne. ”

Ku ifatwa rya Karenzi Karake, Nkubito yavugaga ko Karenzi yaje mu Bwongeleza kabiri mu kazi, ariko ko ejo bundi yafashwe yaje kwivuza.

Nduhungirehe aho gusubiza, yahise atera hejuru ngo bamwe mu banditse ndanabanzi, Nkubito Jean Claude ndamuzi, ngo we se ni iyihe nyandiko afite yemeza ko interpol yemeye izo mandats.? Ahita asakuriza hejuru kubera ikimwaro sans doute,(dore ko atava ku izima) agerageza gupfukirana ibinyoma yari amaze gukwiza mu banyarwanda ngo mandats zarahagaritswe kandi arabizi neza arabeshya. N’ikimenyimenyi, Karenzi Karake se ubu ntari mu kagozi kubera zo? Nduhungirehe yanavuze ngo mandats z’abafaransa na zo zavuyeho ra? ! Uriya muhungu agomba kuba afite mission yo kubeshya HE Paul Kagame si gusa! Ariko se akaba yarabitumwe na nde koko?Ese yaba agamije iki? Yaba ari gahunda yihaye se yo kwimika ubujiji?
Uwo Nkubito avuga se yaba ari JC Nkubito w’umunyamakuru?

Vestine Umugwaneza