Etienne Masozera umukuru mushya w'ishyaka Amahoro

AMAHORO-PEOPLE’S CONGRESS

PO Box 90021
Ottawa Ontario K1V 1J8
Canada

isangano@spruce. he.net

http://newrwanda. org

Ishyaka AMAHORO Congrès du Peuple riramenyesha abayoboke baryo n’inshuti zaryo ko, ku itariki ya 14/04/2013, ubuyobozi bw’Ishyaka bwakoze inama idasanzwe.Hafashwe icyemezo cyo gushyira Etienne Masozera mu mwanya w’umukuru w’ishyaka by’agateganyo kugeza ku nama rusange itaha.

Etienne Masozera asimbuye kuri uwo mwanya Joseph Nsengimana ukeneye igihe kirambuye cyo kwita by’umwihariko ku bana yasigiwe n’umufasha we, Nyakwigendera Sifa Nsengimana.

Turashimira Joseph Nsengimana imirimo myiza yakoze mu gihe amaze ayoboye Ishyaka AMAHORO. Turamwizeza kandi ko tuzakomeza kumuba iruhande muri ibi bihe bitamworoheye anyuramo.

Twifurije Etienne Masozera imirimo myiza muri aka kazi atangiye.

Bikorewe Toronto / Canada

Ku itariki ya 15/04/2013

Gallican Gasana

Umunyamabanga mukuru

AMAHORO Congrès du Peuple.

2 COMMENTS

  1. Tubari inyuma .nimugume muhanyanyaze turebe ko Kagome twamukoma mu nkokora na;aho ubundi ndabona agiye kutumara urusorongo.

Comments are closed.