ETO 1994 : HABA HARI N’ABANDI BICIWE MURI ETO BATAVUGWA.

UBUHAMYA BW’UMUCIKACUMU WAHUNGIYE MURI ETO (Gicurasi 1994)

Tubanze tubasuhuze mwese mwese abakurikira ikondera libre, ikondera ryigenga, ikondera rirwanya ubucakara ubwo aribwo bwose.

Turabasuhuje mwe mumaze kuba benshi, mwifuza gusangiza abandi uburemere bw’amateka mwanyuzemo, aho umuntu yakuwe mu bantu, agahindurwa ikintu.

Nimuze, cyangwa se mutwakure tubatunge umutonzi w’ikondera.

Uyu ukaba ari wa mwanya wacu, wanyu, ijwi ry’impunzi.

Dushimire nyi’ijwi rya none, ni umucikacumu warokotse amasasu y’ Inkotanyi ngo zoherezaga umusubizo ku kigo cya ETO KICUKIRO, aho we n’abandi benshi bari bahungiye.

Hari mu kwezi kwa gatanu mu mwaka w’1994 ; ikigo cya gisilikare cya Kanombe ngo kimaze gufatwa n’ingabo za FPR/Inkotanyi.

Iki kigo cya Kanombe cyafashwe na FPR kuya 23/05/1994.

Nyamara ariko tumaze iminsi twumva urubanza rubera mu gihugu cy’ububiligi, aho nk’igihugu kiregwa kuba kitarashoboye kurinda imbaga y’abantu bagera ku bihumbi bibiri bari bahungiye muri icyo kigo cya ETO , hari mu kwezi kwa kane, tariki ya 11.

Nyuma y’ukwezi, ni ukuvuga mu kwa gatanu 1994, aha muri ETO hahungiye na none imbaga y’abandi bantu benshi , bamwe barapfa, abandi ku bw’amahirwe bararusimbuka.

Mwibuke ko Kagame Paul, wari uyoboye imirwano k’uruhande rwa FPR/inkotanyi yasabye abasilikare bose ba Minuar kuva mu gihugu.

Ubwo rero abahungiye muri ETO mu kwezi kwa gatanu, bari nk’inyama ya nyamunsi, ubwo amateka niyo azabara amararo yabo. Harya ubwo ni nde uzabaryozwa ? Tubibuke.

Uyu mucikacumu yakomeje atubwira uko yashoboye guhunga urwamubyaye u Rwanda, ariko ageze muri kongo yasubijwe mu Rwanda ku ngufu. Iyo avuga ibyo yabonye asubiye iwabo, aragira ati ryabara uwariraye gusa, amateka niyo azamenya imirambo y’inzirakarengane Inkotanyi zambuye ubugingo.

Ni mu kiganiro cy’ubutaha.

Ikondera libre, 27/03/2018