Eugène Gasana niba atari umwiyahuzi ntazi ibyo arimo akina nabyo!

Nyuma y’aho uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Samantha Power akebuye u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ku bijyanye na Demokarasi no ku bahiriza uburenganzira bwa muntu. Ibyo akaba yarabivugiye mu nama y’umuryango w’abibumbye i New York kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Werurwe 2016, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Eugène Richard Gasana we yahisemo gusubizanya ubuswa bwinshi muri diplomasi n’agasuzuguro kenshi kavanze n’ubwishongozi.

Aha Samantha Power yahozaga Ambasaderi Gasana wari umaze kwiriza nk'umwana w'igitambambuga
Aha Samantha Power yahozaga Ambasaderi Gasana wari umaze kwiriza nk’umwana w’igitambambuga

Samantha Power yari yatangaje mu mbwirwa ruhame ye ko : Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishishikajwe no gufatanya n’u Rwanda, ariko icyuho gikomeje kuba mu rubuga rwa politiki, ubwisanzure buke bw’abaturage n’abanyamakuru mu kuganira ibijyanye na politiki cyangwa gutangaza ibibazo bihari, bifite ingaruka ikomeye ku hazaza heza h’u Rwanda. Samantha Power yavuze kandi ko u Rwanda rushobora kugera ku mahoro arambye n’iterambere binyuze muri guverinoma ishingiye ku mahame ya demokarasi, aho kuba ku muntu umwe.

Ibyavuzwe na Samantha Power bisa nk’ibyarakaje Perezida Kagame agasubiza acishije mu muzindaro we (Eugène Gasana) dore ko abazi Richard Gasana bahamya ko atari gutinyuka kwifatira ku gahanga umuntu ukomeye nka Samantha Power uhagarariye igihugu cy’igihangange nk’Amerika atabitegetswe na Perezida Kagame ubwe.

Mu ijambo rye Ambasaderi Gasana yatangiye asa nk’uwibasira Samantha Power ku giti cye aho yagize ati: Nizeye ko Samatha Power atitiranya izina rye (Power risobanura imbaraga) n’inshingano ze nk’Ambasaderi w’Amerika muri ONU.

Igitangaje kirimo n’agasuzuguro kenshi n’ukuntu Ambasaderi Gasana yashimagije Shebuja Perezida Kagame ko ari intwari yabo yekemeza ko ari we wenyine wamucyuye kuko ngo yavutse ari impunzi ngo kandi ngo Perezida Kagame akaba ari we wahagaritse Genocide WENYINE abandi barebera! Ndetse atinyuka kubaza ati mwari hehe mu 1994?

Aha Ambasaderi Gasana akaba yiyibagiza ko ibihugu byagize uruhare rukomeye kugira ngo ari we ari na shebuja babe bari mu myanya barimo ubu harimo na Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika ihagarariwe na Samantha Power muri ONU. Ikindi Ambasaderi Gasana yiyibagiza ni uko iyo amahanga atabara mu 1994 ari we ari na Shebuja nta n’umwe uba ufite ubushobozi bwo kujya kuvuga ayandogo muri ONU.

Gasana n'abana ba Kagame
Gasana n’abana ba Kagame

Mu gusoza yabaye nk’ureba inkoresho ya se igitsure ubwo yasaga nk’uwihanangiriza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agira ati:

“Hari uburyo mushaka kuza mu rubuga rwacu rwa politiki; nta muntu n’umwe uzigera arwivangamo; N’urw’Abanyarwanda kandi Abanyarwanda bonyine. Niba Abayobozi banyu barabivuze neza ko demokarasi ari ubutegetsi bw’abaturage kandi bushyirwaho n’abaturage, nimureke Abanyarwanda bagire amahitamo yabo.”

Aha Ambasaderi Gasana yiyibagiza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizi neza ko abanyarwanda bahawe amahitamo batahitamo Shebuja.

Abazi neza Ambasaderi Gasana bavuga ko mu bwenge buke bwe yifitiye atazi gutandukanya ibintu bitatu Kagame, FPR, u Rwanda ku buryo akenshi akunze kubyitiranya.

Nabibutsa ko uyu mugabo Gasana amenyerewe cyane muri ONU kuko mu kinamico akina iyo atarimo gutukana no kwishongora aba arimo kurira asabira imidari abishwe na FPR!

Ako kazi ko muri ONU agafatanije no kwita ku bana ba Kagame baba muri Amerika ndetse no kugurira Jeannette Kagame utuntu tumwe na tumwe tuboneka i New York tutaboneka i Kigali dore ko iyo atagira Jeannette Kagame aba abarizwa ahandi ariko hatari i New York muri ONU.

Ben Barugahare