FARDC ziti twafashe Bunagana!

Mu gihe ingabo za FARDC zari mu birometero 5 gusa bya Bunagana, Bwana Bertrand Bisimwa witwa ko ari umukuru wa M23 yahungiye mu gihugu cya Uganda. Abaturage bo bahungiye mu gihugu  cya Uganda abandi bahungira mu duce tugenzurwa n’ingabo za Congo.

Amakuru y’ihunga rya Bisimwa ntabwo avugwaho rumwe kuko amakuru amwe avuga ko yishyize mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano za Uganda, naho andi makuru akavuga ko ngo ibyiswe kwishyira mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda byari ukwakirwa n’intumwa zoherejwe n’umuhuza mu mishyikirano hagati ya M23 na Leta ya Congo, akaba na Ministre w’ingabo za Uganda, Dr. Crispus Kiyonga. Ngo Bwana Bertrand Bisimwa yerekeje i Kampala mu biganiro aho ngo bivugwa ko ngo hagomba gufatwa umwanzuro bitarenze amasaha 48.

Kuba Bisimwa ari muri Uganda yaba mu mishyikirano cyangwa mu bindi ntabwo bikuraho ko yahunze Bunagana inkubagahu ndetse abandi bakuru ba M23 ntawe uzi aho baherereye ndetse ingabo za Congo ziratangaza ko hari abishyize mu maboko yazo. Lt Col. Kazarama Jean Marie Vianney ubusanzwe ushinzwe ubuvugizi bwa M23 ishami rya gisirikare ntabwo ari kuboneka  kuri telefone ye igendanwa

Andi makuru atangazwa n’ikinyamakuru Kigali Today kibogamiye kuri Leta ya Kigali aravuga ko ngo ingabo za FDLR zagize uruhare runini mu ntsinzi y’ingabo za Congo yo muri iyi minsi. Kigali Today yagize iti:

“…mu gihe hari ibindi bikorwa bakorana badashaka ko bimenyekana, nk’ubufatanye buri hagati y’ingabo za Congo na Burigade ya Col Karume Andre (amazina ya nyayo ni Nzabanita Russie) wari usanzwe ari Sake ahitwa Rangiro. Col Karume yagize uruhare rudasubirwaho mu guhashya M23 mu duce twa Kibumba na Hehu anyuze inyuma y’ikirunga cya Nyiragongo agatungura M23 yarwanaga na FARDC yari mu Kibaya Kanyamahura. Col Karume na Burigade ye ya Reserve bafashijwe na Col Ruhinga uyobora CRAP wagize uruhare mu kurwanya M23 muri Rumangabo bavuye mu duce twa Nyiragongo na Sake…..”

Hagati aho Leta ya Congo yasubijeho abayobozi bayo mu karere ka Rutshuru dore ko mu gihe M23 yahagenzuraga yari yashyizeho abayo. Leta ya Congo yohereje abapolisi bayo mu duce twagenzurwaga na M23 nka Kiwanja na Rutshuru, abo bapolisi babujijwe gushyira za bariyeri mu mihanda no kwaka imisoro dore ko ubuyobozi bwakuyeho imisoro n’amahooro mu duce twagenzurwaga na M23 ngo mu rwego rwo gufasha abaturage bazahajwe n’intambara n’imisoro y’umurengera ya M23.

Ingabo za Congo zo ubu zo ngo zifite  gahunda yo gutera ibirindiro bya nyuma bya M23 mu misozi ya Chanzu, Mbuzi na Runyonyi, amakuru ava muri ako gace aravuga ko ibimodoka byinshi by’intambara by’ingabo za Congo birimo biva za Rumangabo na Rutshuru byerekeza ahakigenzurwa na M23.

Amakuru yavaga i Bunagana kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita yavugaga ko mu mujyi wa Bunagana, hafi y’umupaka wa Congo na Uganda, harimo kugwa ibisasu byinshi. Umuvugizi w’umuryango wita ku mpunzi, HCR, yavuze ko uyu munsi byibura abaturage bageze ku 2000 bambutse bagana muri Uganda. Ibi byatumye umubare w’impunzi zimaze kwambuka kuva kuwa Mbere ugera ku 5000. Intumwa idasanzwe ya ONU muri Congo ku wa Mbere yavuze ko uwo mutwe wa M23 utagiteye ubwoba mu rwego rwa gisirikare. Ngo abasirikare benshi ba M23 bishize mu maboko y’ingabo za Monusco. Nyuma ingabo za Congo zatangaje zikoresheje twitter ko zimaze gufata Bunagana hari ahagana nyuma ya saa sita. Ngo abasirikare ba M23 bahungiye muri Uganda abandi bahungira mu misozi ya Runyonyi, Chanzu na Mbuzi aho ngo ingabo za Congo ngo zikomeje kubagabaho ibitero.

Uhagarariye M23 i Burayi, Jean-Paul Epenge yatangarije Jeune Afrique ko abayobozi ba M23 bavuye i Bunagana ngo berekeje Kampala mu biganiro ngo abasirikare bo bagiye mu misozi, uyu muyobozi wa M23 we ahamya ko Sultan Makenga akiri ku butaka bwa Congo.

Ubwanditsi

The Rwandan