Faustin Twagiramungu: abamuzi tumubwize ukuli mugufasha Abanyarwanda

Nka Paul Kagame, Faustin Twagiramungu, nta demokrasi imuranga mumikorere ye, agendera ku kinyoma, ashimishwa no guhangarana, ukwikunda kwe muguharanira inyungu ze kwagaritse imbaga. Aramutse atamaganwe nk’uriya mwicanyi kabuhariwe uyoboye u Rwanda, ububasha afite bwo kuzabya ibintu n’abantu buzakomeza bushyire Abanyarwanda mu kangaratete.

Abanyarwanda dukeneye ubutegetsi butubereye, ntidukeneye abategetsi bagaragaje mu mikorere yabo ko nta kindi bashobora kutugezaho uretse kutwicisha bakurikiye inyungu zabo. Abapfuye batuvuyemo kubera ubutegetsi bubi, bagarutse uyu munsi ntibakwiyumvisha ukuntu hakiri Abanyarwanda bacyoma munyuma y’abategetsi nkabo ngabo, nkaho amateka yabo ntacyo yabigishije.

Mu rwego rwo gutanga umuganda wanjye mu mpinduka igihugu cyacu gikeneye, na nyuma y’ikiganiro cyahise kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda kuwa Gatatu tariki 22/10/14 kubyerekeye ibibazo byavutse mu mpuzamashyaka CPC kubera imyitwarire ya Faustin Twagiramungu, ndagirango mwisabire, niba hari urukundo yaba yarigeze agirira Abanyarwanda, kurekeraho kwishyira imbere mu rwego rwa politiki urwarirwo rwose. Ibyiza atigeze abagezaho kugeza uyu munsi byarasibye. Irari ry’ubutegetsi bye narishyire hasi turamurambiwe.

Muri 1990 mbere y’intambara y’inkotanyi abantu batari benshi cyane twatangiye gutekereza ku muganda twaha igihugu cyacu mu bibazo cyari kirimo, byerekeranye cyane n’ubukungu cyarikiriguterwa na gahunda mpuzamahanga zasabaga ibihugu guhindura imikorere [programmes d’adjustement structurels]. Hari n’ibindi bibazo byaturukaga k’ubutegetsi bwa leta ya Yuvenali Habyarimana ubwayo, byari byerekeranye n’ubusumbane mukugira amahirwe yo kubaho neza hagati y’amoko ndetse n’uturere.

Ziriya gahunda zaje gutuma ibiciro by’ibintu bimwe na bimwe bijya hejuru, kandi umutungo w’abenegihugu wo utiyongera. Izi gahunda zaje nanone no guhurirana n’igabanyuka ry’ibiciro ry’ibihingwa u Rwanda rwoherezaga mu mahanga byarimo ikawa, kandi aribyo byinjizaga amafranga y’amanyamahanga mu gihugu. Mur’icyo gihe cy’ubukungu bwacumbagiraga n’ubusumbane bw’amahirwe mu banyagihugu byiyongeraga, ninaho Ubufransa bwa Francois Mitterand bwatangaje ko ibihugu bw’Afrika kugirango bikomeze kubona inkunga yabwo byagombaga kuzana demokrasi mu bihugu byabyo.

Inyandiko ndende ivuga ku bibazo byariho icyo gihe mu Rwanda, ariko ikanatanga n’ibisubizo yaje gutegurwa, isinywa n’abantu bajijutse 33 kuya 01/09/1990 nuko igezwa kuri prezida Yuvenali Habyarimana. Faustin Twagiramungu nanjye twari mu bayisinye. Naje ariko gutungurwa, ndakeka ndetse hamwe n’abandi banyarwanda benshi, n’igitero cyo kuya 01/10/1990 cy’Inkotanyi; ariko mur’abo twasinyanye iriya nyandiko hagomba kuba hari harimo abataratunguwe, bitewe nuko baje kwitwara mu bihe byakurikiye.

Impirimbanyi ya demokrasi yari yaratangiye kwandikwa iza noguhinduka akanyamakuru ka MDR nyuma yuko ivutse amashyaka amaze kwemererwa kuvuka amezi make intambara itangiye. Mu byukuri, ntaribagirwa, abatangije igitekerezo cyo gushinga ishyaka MDR, twaje gusanga nta mikoro ahagije dufite nuko abantu dutangira kureba mu bishoboye bashoboraga kuryitabira, arinako bariya bose tuzi baje kurijya kw’isonga rimaze kuvuka no gukomera. Isomo ahangaha umuntu yakura mu mivukire ya MDR muri za 90/91 nuko mu gihe utangiye ikintu, ntukajye ukiragiza abandi bantu, kabone n’iyo waba udafite ibikenewe byose byo kukigeza aho wifuza vuba, kuberako mu gihe ukiragije umushumba ashobora kukiroha. Niko byagendeye MDR.

Muri 1992, inama ya biro politiki ya MDR yabereye i Kigali ku cyicaro cy’ishyaka ikiga ku kibazo k’imishyikirano ya mbere na FPR yagombaga kubera i Bruxelles, narinyirimo. Twihanangirije Tadeyo Bagaragaza na Faustin Twagiramungu twari twemeje guhagararira ishyaka ko bagiye kumva icyo Inkotanyi zishaka, ko nta masezerano ayariyo yose bashobora gusinya, inyandiko yayo itabanje kwigwa na biro politiki y’ishyaka. Muri kwa kwiyemera kwe, nuko bagiye i Bruxelles, ubwo wenda inkotanyi zimwijeje imyanya y’ubutegetsi, yihererana muzehe Tadeyo Bagaragaza [niko twaje kubikeka mu rwego rw’ishyaka], maze basinyana amasezerano y’ubufatanye na FPR mw’izina rya MDR.

Kuva icyo gihe, abanyapolitiki b’Abahutu bagaragazaga ku mugaragaro ko batishimiye uburyo inkotanyi zashakaga gufata no gutegeka igihugu barishwe, harimo ba Feliciani Gatabazi, Emmanuel Gapyisi na Martini Bucyana, ariko Faustin Twagiramungu agasigara. MDR yaje ku mwirukana mw’ishyaka ariko aranga, ahubwo akomeza acengera mu bahagarariye ibihugu by’amahanga i Kigali ageza n’aho y’ishyirisha mu masezerano ya Arusha mu kuzayobora leta y’inzibacyuho. Kubera gukorana n’Inkotanyi yaje kuyiyobora koko ariko nyuma y’igihe gito zimwereka ko zitakimukeneye.

Irari ry’ubutegetsi rya Faustin Twagiramungu ryicishije Abanyarwanda batabarika. Siwe wenyine, hari n’abandi nkawe mu Bahutu ndetse n’Abatutsi mu mpande zose bicishije abantu kubera ukurarikira ubutegetsi nta kindi bagamije uretse bwo bwonyine. Iryo rari ntaho ryagiye. Kuri Twagiramungu rikomeje kugaragarira mu myitwarireye yo mur’iki gihe. Ashobora gushyirwa ku ruhande ariko, uko amateka yabyerekanye, afite icyo nakwita mu gifransa “capacite de nuisance” ihambaye. Ngenekereje mu kinyarwanda, nabyita ububasha bwo kuzabya ibintu n’abantu.

Numvise ngo amaze gushyira ibiro bya CPC ye mu murwa mukuru w’Uburaya i Brussels. Nkuko yabigenje muri kiriya gihe cyo hambere, acengera abanyamahanga kugirango bamugeze k’ubutegetsi i Kigali atitaye ku nyungu z’Abanyarwanda, iriya mikorere ya none ishobora kongera kubumugezaho yerekanako ariwe ushobora noneho gusimbura Paul Kagame amahanga atangiye kuvanaho amaboko. Ariko wenda ntaho Abanyarwanda twaba tugiye cyane cyane mu rwego rw’impinduka dushaka igomba kutuzanira demokrasi nyayo.

Niba Abanyarwanda benshi twifuza impinduka y’imitegekere y’igihugu cyacu tuyikomeyeho, nidukore uko dushoboye abanyapolitiki nka Faustin Twagiramungu berekanyeko ntakindi batumarira uretse gukurikirana inyungu zabo n’akarimi keza, gucengera no kugendera ku kinyoma, batakomeza kuyiba imbere. Kuba inyangamugayo, kuba intwari iharanira inyungu za rubanda rugufi, kutagira irari ry’ubutegetsi ryasubye bwose, kwerekana ubwenge mu mikorere, kugendera ku mahame ya demokrasi mu mikorere ya buri gihe, kujya inama zubaka zidasenya ibyo abandi barikubaka bijyana mu nzira imwe y’ibyo nabo barimo bakora, n’ibindi nk’ibi, nibibere abanyapolitiki twifuza, ibimenyetso y’ibiranga imikorere yabo. Kandi mu banyapolitiki tubona hanze aha, cyane cyane bakiri bato, haba mu gihugu cyangwa hanze, baba bafunze cyangwa badafunze, baba abahutu cyangwa abatutsi, harimo abashobora kutuyoborera iyo mpinduka. Nibarusheho gusa kuzirikana iyi mikorere twifuza kubabonamo. Cyakora birabasaba kwitanga, kuko yaba Faustin Twagiramungu, yaba Paul Kagame, ntibitanga buke muguharanira cyangwa kuguma k’ubutegetsi bagamije inyungu zabo bwite.

ambrose-nzeyimana

Ambrose Nzeyimana