Faustin Twagiramungu ati: Niba Kagame ashaka ubwami nagarure umwami Kigeli aracyariho!

Mu kiganiro dusangire ijambo cyaciye kuri Radio Ijwi ry’Amerika kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015 icyo kiganiro cyari kiyobowe na Bwana Etienne Karekezi abatumirwa bari Frank Mwine, umunyamategeko ndetse na Bwana Faustin Twagiramungu, umukuru w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, akaba yarabaye na Ministre w’intebe hagati ya 1994 na 1995. Haganiriwe ku bijyanye n’ihinduka ry’itegeko nshinga biciye muri Kamarampaka.

Kuri Bwana Faustin Twagiramungu ngo ntabwo bakuyeho bakuyeho ingoma y’abanyiginya ngo noneho bemere ingoma y’abega, ngo niba Perezida Kagame ashaka kugarura ubwami niyimike Umwami Kigeli V Ndahindurwa aracyariho!

Ku bijyanye n’uko ngo Perezida Kagame yakoze neza ngo agomba gukomeza, Bwana Twagiramungu asanga Kagame atararushije Perezida Kayibanda cyangwa Perezida Habyalimana gukora neza ngo keretse wenda gukubura imihanda abo ba Perezida bamubanjirije bubatse.

Ngo Bwana Twagiramungu abona azapfana agahinda kuko ibyo ngo yarwaniye atabigezeho

Mushobora kumva ikiganiro cyose hano guhera ku munota wa 30