Faustin Twagiramungu avuga ko bahagurukiye guhindura ubutegetsi

Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu, visi perezida akaba n’umuvugizi w’impuzamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko bagiye kuburwanya mu buryo bwose bushoboka ngo harimo no gukoresha imbaraga.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Buruseri mu Bubiligi, Bwana Twagiramungu yanenze ubutegetsi bw’u Rwanda gukandamiza abatavuga rumwe nabwo, amajyembere aheza bamwe no “kugarura ivanguramoko mu mayeri”.

Amategeko y’u Rwanda ntiyemera impuzamashyaka MRCD n’umutwe w’inyeshyamba wa FLN uyishamikiyeho leta y’u Rwanda ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba. 

Bwana Twagiramungu yavuze ko MRCD yahagurukiye guhindura ubutegetsi mu Rwanda “igashyiraho ubutegetsi buha amahirwe angana n’ubwisanzure abana bose b’u Rwanda kandi ikimakaza ukuri, ubwiyunge nyabwo na demokarasi”.

Twagiramungu ashinja ubutegetsi bw’u Rwanda kubaka iterambere rigera kuri bacye mu gihe abaturage benshi bugarijwe n’ubukene mu bice binyuranye by’igihugu.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bugaragaza ko mu bipimo bya demokarasi mu Rwanda byose biri hejuru ya 80% nk’uko biri muri raporo ya gatanu y’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda yitwa “Governance scorecard”.

Iyi raporo ikorwa n’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere yasohotse mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, ivuga ko urubuga rwa politiki ruri kuri 83%, ubwisanzure n’uburenganzira bwa rubanda kuri 84%, kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuri 87%.

Ubutegetsi bw’u Rwanda kandi buvuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 93% nk’uko bivugwa na raporo ya komisiyo ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge.

Mu myaka icumi ishize u Rwanda rugaragaza ko ubukungu bwarwo buzamuka buri mwaka ku gipimo kiri hejuru ya 7%.

Faustin Twagiramungu mu kiganiro n'abanyamakuru ejo ku wa gatatu
Faustin Twagiramungu mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa gatatu

Faustin Twagiramungu ashishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda rutishimiye ubutegetsi gushyigikira urugamba rwa MRCD. 

Akavuga ko basaba umuryango mpuzamahanga kubashyigikira ukotsa igitutu ubutegetsi bw’u Rwanda ngo ntibukomeze kubangamira amahoro mu karere na demokarasi mu gihugu.

Bwana Twagiramungu avuga ko igihe ubutegetsi bw’u Rwanda butagiranye ibiganiro n’abatavuga rumwe nabwo biteguye no kuburwanya bakoresheje imbaraga.

Impuzamashyaka MRCD ihuriyemo amashyaka CNRD-Ubwiyunge, PDR-Ihumure, RRM na RDI-Rwanda Rwiza, amashyaka yose atemewe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

BBC