Faustin Twagiramungu ntiyaba yibagirwa vuba?

Mu minsi ishize twumvise amakuru y’uko ba Maître Evode Uwizeyimana na Bwana Alain-Patrick Ndengera basezeye mu mirimo y’ubuyobozi bari bafite ndetse no mu ishyaka RDI Rwanda Rwiza ubwaryo.

Iki gikorwa cyakurikiwe n’iterana amagambo hagati y’abo bari basezeye na Bwana Faustin Twagiramungu. Abasezeye basezeye bavuga ko babikoze kubera igitugu cya Bwana Faustin Twagiramungu, kutagira gahunda ihamye, kujya gukorera mu Rwanda kw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, cyane cyane no kuba Maître Evode Uwizeyimana na Alain Patrick Ndengera barabonanye n’intumwa za Leta y’u Rwanda ziyobowe na Ministre Aloysie Inyumba.

Kuri Bwana Faustin Twagiramungu ngo abo basezeye mu ishyaka basezeye batanguranwa kuko ngo bari bagiye kwirukanwa mu ishyaka, ndetse avuga ko bakoze ubugambanyi kuba baremeye kujya guhura n’abahagarariye FPR bonyine kandi ishyaka ryari ryababujije cyangwa ishyaka ritabanje kubyigaho.

Iyi nkuru yanyibukije ibintu bindi byabaye mu mwaka 1992 aho bamwe mu banyamashyaka yarwanyaga ubutegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Habyalimana, bahagurutse mu Rwanda bakajya kugirana imishyikirano n’umutwe wa FPR Inkotanyi i Buruseli mu Bubiligi.

Abo banyamashyaka barimo na Bwana Faustin Twagiramungu kandi ayo mashyaka yose yagiye kugirana amasezerano y’ubufatanye na FPR yari afite imyanya muri Leta y’inzibacyuho yari imaze kujyaho iyobowe na Ministre w’intebe Bwana Dismas Nsengiyaremye.

Bwana Twagiramungu mu byo yatangaje yavuze ko bagiye kugirana imishyikirano na FPR kuko nabo ari abanyarwanda, ndetse iyo mishyikirano yakurikiwe n’iterwa ry’umujyi wa Byumba ariko ingabo za FPR ntizashobora kuwufata ariko Bwana Twagiramungu we icyo gihe yavuze ko n’iyo Byumba yafatwa nta kibazo mu gihe yaba yafashwe n’abanyarwanda.

Tugarutse ku kibazo cyo mu ishyaka RDI Rwanda Rwiza aho Bwana Twagiramungu avuga ko Maître Evode Uwizeyimana na Bwana Alain-Patrick Ndegera bakoze ubugambanyi bajya kugirana ibiganiro na Ministre Inyumba kandi yari yababujije nka Perezida w’ishyaka bakanga bakabijyamo ku giti cyabo badahagarariye ishyaka RDI Rwanda Rwiza, uwabigereranya na bariya banyamashyaka bagiye guhura na FPR i Buruseli mu 1992 kandi bari muri Leta bitwa ko barwanya bafatanije na FPR.

Umuntu yakwibaza ibibazo bikurikira:

-Ese Bwana Twagiramungu abona Perezida Habyalimana yarakoze nabi kuba atarahise asesa Guverinoma ya Nsengiyaremye ndetse hakabaho no gukurikirana mu mategeko abari bagiye guhura na FPR baciye inyuma bamwe mubo bari basangiye Guverinoma y’inzibacyuho?

-Ese kuba Alain-Patrick Ndengera na Me Evode Uwizeyimana barabonanye na Ministre Inyumba bakaganira ntibashobore kumvikana ndetse bakaniyemeza gukomeza kurwanya Leta ya FPR bivuye inyuma, byabagira abagambanyi mu maso ya Bwana Twagiramungu kumurusha we ubwe wagiye guhura n’iyo FPR, we akumvikana nayo ahagarariye ishyaka ryari riyoboye iyo Guverinoma amasezerano bakoranye na FPR yari agamije kurwanya?

-Ese Bwana Twagiramungu we ko akomeje kuvuga ko atigeze agambana igihe yajyaga i Buruseli kuki yumva Me Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera aribo bagambanye?

Iyo umuntu asesenguye neza asanga amasezerano ya Arusha yarabaye nk’umwana wapfuye mu iterura, kuko kuba abitwaga ko bari muri opposition bitwaga ko bari muri opposition ariko bari muri Leta kandi banarwanya iyo Leta barimo ibyo bigatera urwikekwe no kutumvikana mu babaga bahagarariye Leta y’u Rwanda mu mishyikirano Arusha.

Icyavuzwe na benshi cyari gutuma iyo mishyikirano igenda neza n’uko hari kubaho imishyikirano y’impande 3. Perezida Habyalimana agashyiraho Ministre w’intebe uvuye mu bamushyigikiye hakabaho guverinoma imushyigikiye 100%, maze bakagirana ibiganiro na opposition idafite intwaro (amashyaka yarwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana mu gihugu imbere) ndetse na opposition ifite intwaro (FPR). Icyo gihe imishyikiyano yashoboraga kugenda neza ntihagire uruhande ruvuga ko rwaryamiwe cyangwa ko habayeho ubugambanyi.

Mu gusoza ku bijyanye n’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, mbona Bwana Twagiramungu atari muri position nziza yo kugira uwo yita umugambanyi mu gihe uruhare rwe mu byabaye mu Rwanda bitarafutuka neza ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese.

Emmanuel Muhirwa

3 COMMENTS

  1. Yababwiye ko akina iyo mu kirere,ko akinira mu bushorishori bw’igiti. Ngo iyo gifaswe n’inkongi, yambukira mu kindi. Gusa ko mbona imyaka ye igenda yegera za bukuru, amaherezo ye azaba ayahe.Quand remettra-t-il les pieds sur terre?

  2. Njye ndabona bariya bagabo uko ali ba bibili ntakosa bakoze , niba kandi Twagiramungu abona ko bakoze ikosa kuko atigeze abemerera kujya kubonana nuli n’abaliya ba dame ,
    nawe yibuke ko ajya gusinyana na FPR mu Bubiligi atoherejwe na President Habyalimana kandi bali kumwe muli gouvernement . Twagiramungu anyarukiye I Kigali ngo agiye mu matora y’umukuru w’igihugu atsinzwe ati nigarukiye I Burayi naho ahubwo bamuhaye akayabo k’amafranga ngo aceceke ahita ayaguramo inzu nta deni yatse ama bank .
    Abanyacyangugu ahaaaaa Kayibanda sebukwe ati ,Banyarwanda nmwe Banyarwandakazi namwe Banyacyangugu namwe nimwumve iyo mvugo , n’abagambanyi ntawe utabazi , mwibuke Minister JMV wahoze ali MINAFET wa FPR agiye guhemba abakozi ba Ambassade uko yabigenje , bakunda akamiya .

Comments are closed.