Faustin Twagiramungu yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Simbikangwa

Amakuru ava i Paris mu Bufaransa ahabera urubanza rwa Capitaine Pascal Simbikangwa, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2014, uwahoze ari Ministre w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1994 na 1995, Bwana Faustin Twagiramungu yatanze ubuhamya muri urwo rubanza ahamagajwe n’abunganira Capitaine Simbikangwa.

Ntawavuga ko Bwana Twagiramungu yarenganuye Capitaine Simbikangwa ahubwo ibyo Bwana Twagiramungu yavuze mu rukiko hari ababibonye nko gushaka gutambutsa ubutumwa bwa politiki aho yibukije ko abatutsi nabo bagize uruhare mu bwicanyi.

Bwana Twagiramungu avuga ko ataje gushinjura uregwa kuko atamuzi avuga ko amuzi kw’izina gusa, uretse ibyo ngo nta n’ubwo azi uruhare rwa Capitaine Simbikangwa mbere cyangwa mu gihe cya jenoside. Hari abo byagaragariye nk’aho ibyo Capitaine Simbikangwa yaba yarakoze ntacyo bibwiye Bwana Twagiramungu.

Kuri Bwana Twagiramungu ngo urukiko nirwo rugomba kugaragaza uruhare rwa Capitaine Simbikangwa. Bwana Twagiramungu yavuze ko atigeze amenya  ko mbere ya 1992, Capitaine Simbikangwa, bamwitaga  le tortionnaire à roulettes.

Bwana Twagiramungu yakomeje avuga ko mu by’ukuri atigeze yumva ibyo bintu akomeza avuga ko nta wigeze yica urubozo kurusha abantu batajya bashinjwa mu nkiko, ngo  bishe abantu mu maperefegitura ya Byumba na Ruhengeri guhera muri 1990 bakaba bakinakomeje kwica kugeza ubu.

Hari ababonye ubu buhamya bwa Bwana Twagiramungu nk’ubutumwa bwa politiki buvuga buti: nta bwiyunge bushoboka mu Rwanda mu gihe abahutu gusa aribo bacirwa imanza mu gihe ubutabera bureba uruhande rumwe gusa.

Ubwanditsi

The Rwandan