Faustin Twagiramungu yongeye kwemeza ko atazigera apfukamira umututsi!

Twagiramungu Faustin ni UMUNYAPOLITIKI W’UMUNYARWANDA KAVUKIRE wahungiye mu bubiligi.

Ni Umwe mu bayoboye ishyaka MDR; guhera 1994 kugeza 1995 yabaye Ministri w’intebe Ubu ni umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza Inzozi ze ni uko INAMA RUKOKOMA yaba impamo.

Bwana Faustini Twagiramungu,umenyerewe ku izina rya RUKOKOMA, ni umunyapolitiki umaze iminsi itari mike akina politiki yo hejuru. Ingoma hafi ya zose zo mu Rwanda ngo arazizi, izo atiboneye yarazibwiwe aranasoma.

Iyo umubajije uko yazibonye, arasubiza ngo « AHO NABEREYE SINIGEZE MBONA UMUNTU UTEGEKA IGIHUGU NABI NKA KAGAME ».

Kuba avuga Kagame si ukumubarirwa, kuko barakoranye amubereye Ministri w’Intebe, umwanya ariko atatinzeho
kuko n’ubwo yakinaga politiki yo hejuru, ngo yasanze iyo utari mu cyo yita « AGATSIKO » k’abaturutse i Bugande, nta jambo uba ufite, ngo keretse nyine ukoze nk’ako guterura ibibindi kakorwaga n’abagaragu b’i bwami.

Nyuma y’igihe gikabakaba imyaka hafi 20, Twagiramungu yifuje gusubira mu rwamubyaye, nk’umukuru w’ishyaka
RDI Rwanda rwiza, agiye gukomereza politiki mu Rwanda.

Yagombaga kuba yaragiye kuya 20/06/2013, ariko avuga ko UBUTEGETSI BWA Kagame bwamyimye ibyangombwa.

Ubu se Twagiramungu azagenda, ntazagenda ? Icyakora ikizwi ni uko nagenda, Rukokoma ataziyisiga inyuma, ahubwo ngo yo izaba yanditswe mu nyuguti nini cyane.Ese nagerayo, nawe azakora nk’abandi asabe imbabazi mu izina ry’abo mu bwoko bwe ? Aha Twagiramungu aravuga ngo « Sinzigera mpfukama nsaba imbabazi umututsi » kandi ngo akaba nta gicumuro afite mu gihugu ; atiahubwo dusabire Kagame asabe Rukokoma azasabiramo imbabazi.

Source:Ikonderainfo

13 COMMENTS

  1. wabapfukamiye kera ubaha igihugu’ wavugagako habyarima ari mubi’ nakagame wahaye igihugu nawe ngo nimubi. umwiza ninde? mwese muri bamwe’ ndetse ntamuntu mubi nkawe wagambaniye habyarimana nabanYARWANDA KD UZABIBAZWA

  2. Therwandan.com wabapfukamiye kera ubaha igihugu’ wavugagako habyarima ari mubi’ nakagame wahaye igihugu nawe ngo nimubi. umwiza ninde? mwese muri bamwe’ ndetse ntamuntu mubi nkawe wagambaniye habyarimana nabanYARWANDA KD UZABIBAZWA

  3. ariko rukokoma uzi ko ari nkumusemburo uta mubushera bwari bwiturije bugahita busara ndamwemera aradukangira na kagame aramtinya azi ko aje abyazimye byakwaka

  4. Banyarwanda( kazi) dusangiye u Rwanda twumvikane : Ibi bintu by’uko ngo “abahutu batakoze genocide basaba imbabazi abatutsi biticiye” rwose bije bite ? bizanywe na nde nyuma y’imyaka hafi makumyabili Abayobozo bigisha “ubumwe n’ubwiyunge, kandi na constitution ihamya ko icyaha ari Gatozi ?, ni nde ubifitemo inyungu (kuko atari abanyarwanda muri surasange) ?, n’iki kibyihishe inyuma ? n’iki kiriho gitegurwa gukurikira ibi (kandi ndahamya ko atari cyiza ku banyarwanda bose no ku Rwanda) ?, Jye ndahamya ko ibibazo nyakuri byugarije Abanyarwanda(kazi) ni : akarengane, icyenewabo mu gutanga akazi na services, ubukene, ubushomeri, urwango rwabibwe mu mitima y’abanyarwanda, discrimination ashingiye mu duce abanyarwanda bari barahungiyemo (aba from Burundi, from Uganda,etc), ururimi abanyarwanda bavuga (english against french), ishyali ryamunze imitima y’abanyarwanda (tura tugabane niwanga bimeneke), ubwoba n’urwikekwe mu Banyarwanda(kazi), Uburezi butagira ireme (kugura ama diplomes atagira agaciro), agaciro n’ubudahemuka byataye ibara ahubwo himikwa amanyanga, ubusambanyi mu basaza, abakecuru, abajeunes, abayobozi bamwe bakora amahano ntacyo bikanga (ngirango ntawo bigeze), etc. naho uwo mugabo Bamporiki, mbasabye kumwumva no kumubabarira kuko ndibwira ko nawe atazi neza ibiriho bimubaho cg bomukorwaho ndibwira ko bimurenze atumva kandi adafiteho controle. Kandi ko n’ingaruka bizamugiraho nazo ntazo ashobora kumenya uburemere bwazo. I think Abanyarwanda(kazi) twese twari dukwiye kwamagana ibyo bintu bisiga icyaha abantu b’abaziranenge, tukanga gushyigikira umuntu wese asabira imbabazi z’ibyaha atakoze, kandi ababikoze bigaramiye. Ahubwo duhagurukire kubiba urukundo no kwubahana mu mita yacu, twirinde guhemukira abandi no kubarinda amanyanga akurura ibyago mu Rwanda. Dukumire the politicians badusubiza inyuma habi, batubwira ibintu biduteranya bidasobanutse, binashobora guteza izindi ntambara. Nyamara Abanyarwanda(kazi) ubu twarahumutse, ntabwo bizoroha gudukoresha ibyo duhomberamo, kandi ngo “umuntu yufuza intambara ikagwamo uwe”. God bless all Rwandans. Love U all (Hutu Tutsi and Twa). Bitambara Sam

  5. Twagiramungu yataye umutwe ibyo avuga ntabizi azaze arebe ukuntu i Rubavu iterambere riri kwihuta ahubwo amenye ko ntawumwumva dufite icyerekezo gisobanutse.Dusabe Imana imukure kugarani zabazungu aze ahinge abeho neza nkabandi.

    • Uzajye ubeshya abahinde, ngo Rubavu mufite iterambere? Cyangwa ntabwo uzi uko yari imeze hamwe na Ruhengeri mbere.iyo uhanyuze nta nubwo wamenya ko higeze kuba umurwa mukuru wa Prefecture.

  6. Twagiramungu warwanyije Habyarimana uha Kagame urwanda!none urwanya kagame ese uzashima nde?reba nawe abanyarda bose bapfuye bitewe nawe ese ugirango abo wahekuye aka kanya turibagiwe UZIFUZA INGOMA WAHIRITSE RWOSE!

  7. Hahahahah ngo: uko bizagenda kose azagenda mu Rwanda!!!! Kandi ngo inzira ni nyishi!!! Rukokoma azanyure iy`ikuzimu nk`ifuku, kandi nayo nayikoresha azafatishwa AKAMASHU,nk`imbeba. Iki gisaza cyagambaniye igihugu maze ngo: Ntazapfukamira umutusi! Ahubwo uretse no kubapfukamira, yanabarigase ibirenge.

Comments are closed.