FDLR iravuga ko yishe abasirikare 20 ba FARDC na RDF

Bamwe mu basirikare ba FDLR Nyuma y'igitero bagabye i Busasamana

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Nshuti z’Urugaga, mwe mwese dusangiye gupfa no gukira.

Turabaramutsa mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR, nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE n’AMAJYAMBERE abanyarwanda bose basonzeye.

Nk’uko twabamenyesheje mu matangazo abili (2) No 003/2019 na No 004/2019 yo kuwa 18 no kuwa 19 Nzeli 2019 ko Jenerali Mudacumura Sylvestre uzwi ku izina rya Mpenzi Pierre Bernard na Bwana Ndayambaje Sixbert uzwi ku izina rya Soso baguye mu gitero cyagabwe n’umwanzi kuwa 18 Nzeli 2019;

Tumaze kubona ko hari abari kwivugira ibyo bishakiye kuri ayo mahano;

Dore muri make uko byagenze kugira ngo mugendere k’ukuri mwirinda impuha n’ibinyoma biteye isoni n’agahinda umwanzi ari gukwirakwiza.

Mu rukerera rwo kuya 18 Nzeli 2019, umwanzi yagabye igitero gitunguranye ( icyo bita RAID mu gifaransa) kibasira aho Komanda FOCA Jenerali Mudacumura yabaga kiramuhitana we n’umukuru w’ibiro bya Perezida w’Urugaga Bwana Ndayambaje Sixbert wari aho ku mpamvu z’akazi.

Mu mirwano yabereye aho, ingabo za FDLR zatesheje umwanzi gutwara umurambo wa Komanda FOCA kandi zimwicamo abasirikare barenga 20 harimo Col Muhire wari ufite ibirindiro i Nyanzale, hakomereka n’abandi barenga 15 ari naho twamenyeye ko abateye bari ingabo z’u Rwanda RDF bari kumwe n’ingabo za Kongo FARDC. Naho ku ruhande rwacu, twatakaje bariya bayobozi 2, hakomereka umusirikali 1, undi 1 afatwa n’umwanzi. Aho umwanzi yanyuze yagaragaje ubugome bukabije atwika amazu y’abaturage, aranabasahura.

Bacunguzi, Bacunguzikazi namwe Nshuti z’Urugaga,

Kuri ubu, umwanzi ahereye ku byabaye, arimo arashakisha inzira zose zishoboka kugira ngo:

– ace intege , ateshe umutwe Abacunguzi, Abacunguzikazi n’Inshuti;

– agonganishe abayobozi b’Urugaga;

– abibe amacakubiri akoresheje ya ntwaro ye y’ikinyoma yimitse ku ntebe ye ya politique na diplomatie.

Ku bw’ibyo, Abacunguzi, Abacunguzikazi n’Inshuti z’Urugaga basabwe kurushaho kuba maso no kwima amatwi imvugo n’inyandiko biri gukwirakwizwa hirya no hino bigamije guharabika no gusenya Urugaga.

Mwihangane. Nta rugamba rutagira ibitambo.

Ibyagiye bitubaho byose, Urugaga rwagiye rubyikuramo gitwari, urugamba rugakomeza.

N’ubu hari gutegurwa mu bwitonzi no mu bushishozi uburyo bwo kuziba icyuho aho kiri hose.

Buri wese asabwe gukomeza umuzenzo ariho, ntakwiganda, tukusa ikivi twatangiye, kandi buri wese ahore arangwa no:

– guharanira ubumwe;

– gukundana bya kivandimwe no kwitangira abandi;

– kwihangana no kwiyumanganya mu bigeragezo bitoroshye Urugaga rwacu ruhura nabyo;

– kugaragaza ubutwari n’umurava ku murimo nta gutinya urupfu. Wanga guha igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa;

– gutanga inkunga iyo ariyo yose yo guteza imbere urugamba;

– kubana neza n’abenegihugu bakiriye impunzi z’abanyarwanda;

– kumenya ko umwanzi adakoresha amasasu gusa, ko afite ubundi buryo bwinshi akoresha yica harimo n’amarozi .

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Nshuti bavandimwe,

Ntimukangwe n’uriya mwanzi wigize igihangange, na Goliyati yahangamuwe na Dawudi.

Turangije twongera kubihanganisha, kubakomeza no kubasaba kwizera no kugororokera IMANA kuko iri mu ruhande rwacu.

MUKOMERE, IMANA IBAHE UMUGISHA.

Bikozwe kuwa 26 Nzeli 2019

(Sé)

BYIRINGIRO Victor

Lt Gen

Président ai des FDLR 

1 COMMENT

  1. FDLR izi ko irusha abantu ubwenge, ubundi ntamuntu urwana imyaka irenga 25yrs ngo uzatsinde ahubwo umara abantu gusa, aho rero niyo wagira ute Imana ntiyaguha itsinzi. Reba Savimbi, John Galanga nabandi mutayobewe rwose ntibibaho. Fdlr rero mureke kubeshya ntawutabibona mwanjwa gusa.

Comments are closed.