FDLR iti:iyo tutabaho impunzi z’abahutu ziri ku butaka bwa Congo ziba zarashiriye kw’icumu

    Mu kiganiro Dusangire ijambo gihita kuri radio Ijwi ry’Amerika cyo ku wa 17/11/2013,  http://www.radiyoyacuvoa.com/audio/audio/346371.html (Hera ku munota wa 30), aho abatumirwa bari: MUHIRE Christophe, MANDEVU 0livier na HAGUMA Chili;

    Urugaga ruharanira Demokrasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) rwatangajwe no kumva Mandevu yihandagaza akavuga ko nta biganiro byaba hagati ya FDLR na guverinoma y’u Rwanda yitwaje ko mu Rwanda hapfuye abantu benshi. FDLR ziramenyesha bwana Mandevu, abanyarwanda n’abanyamahanga bumvise icyo kiganiro ibi bikurikira:

    1. FDLR zashinzwe mu mwaka wa 2000, imyaka 6 nyuma y’ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda. Birumvikana ko zitabazwa ibyabaye mbere y’uko zibaho.

    2. Mu bagize FDLR nta muntu n’umwe wigeze aregwa ubwo bwicanyi n’urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa izindi nkiko zitabogamye.Umuntu yakwibaza icyo Mandevu aheraho avugako muri FDLR harimo abagize uruhare mu mahano yagwiriye u Rwanda! Nareke amarangamutima n’urwangano rudafite ishingiro.

    3. Mu mpamvu FDLR zashinzwe harimo kurengera impunzi z’abahutu zari zigiye kumarirwa ku cumu n’ingabo za Kagame mu mashyamba ya Kongo. Iyo FDLR zitabaho nta n’impunzi yo kubara inkuru iba ikiri muri Kongo. Olivier Mandevu agomba kumva ko ahubwo nta kundi izo mpunzi zarokotse zahumurizwa hatabayeho ibiganiro hagati ya FDLR na guverinoma ya Kagame kugira ngo higwe uburyo izo mpunzi zatahana icyubahiro mu gihugu cyazo.

    4. FDLR ni abanyarwanda bagomba kuzataha mu gihugu cyabo uko byagenda kose. Kagame na guverinoma ye niba koko yarababajwe n’amahano yabaye muri 94 yagombye kuganira na FDLR impunzi zigataha nta yindi ntambara ibaye mu Rwanda ngo abanyarwanda bongere gupfa.

    5. Guverinoma ya Kagame yagombye kumva ko ikinyoma yicayeho imyaka hafi 20 cyarangije gutahurwa. Ibiganiro yabishaka itabishaka bizabaho cyangwa iveho nk’uko izayibanjirije zavuyeho.

    6. U Rwanda ni urw’abanyarwanda bose, si akarima k’ingarigari ka FPR n’abambari bayo!

     

    Bikorewe i Masisi tariki ya 17/11/2013.

     

    La Forge Fils Bazeye

    Telephone: +24 381 145 2213 

    Email: [email protected] ou [email protected]

    fichier pdf Itangazo No 001.nov 2013 FDLR