FDLR yashyize intwaro hasi naho Kagame asezerana gutabarana na Uganda na Kenya!

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014, ni umunsi ushobora guhindura byinshi ku bibera mu karere k’ibiyaga bigari. Nabibutsa ko ari bwo FDLR yatangiye igikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku mugaragaro kugira ngo ukomeze nk’ishyaka risanzwe rya politiki ridafite intwaro. Igikorwa nyamukuru cyabereye mu karere ka Buleusa, muri Walikare mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Muri iki gikorwa cy’intangiriro FDLR yashyize intwaro hasi imbere y’ abayobozi ba Congo, SADC, ONU, umuryango wa Afrika yunze ubumwe, indorerezi z’umuryango wa CILG n’abanyamakuru banyuranye , abasilikare ba FDLR bashyizwe mu makamyo yabajyanye mu nkambi bagomba kurindirwamo umutekano n’ingabo za Congo n’ingabo za SADC.

Nk’uko byatangajwe n’abari bahari ngo FDLR yatanze imbunda zisaga 100 ndetse n’abasirikare bayo bagera ku 105 barimo 10 bo mu rwego rwo hejuru nabibutsa ko ibyo byakorewe imbere ya vice-gouverneur provincial wa Kivu ya ruguru Bwana Feller Lutaichirwa, lieutenant-colonel Omari Majani wo mu gihugu cya Tanzaniya wari uhagarariye SADC, Bwana Tom Young wari uhagarariye intumwa idasanzwe ya ONU mu karere k’ibiyaga bigari Mary Robinson, n’indorerezi zindi z’umuryango CIRGL zarimo n’umusirikare wa Leta y’u Rwanda.

Abayobozi ba FDLR na PS Imberakuri bibumbiye muri FCLR-Ubumwe nayo iri mu mpuzamashyaka CPC
Abayobozi ba FDLR na PS Imberakuri bibumbiye muri FCLR-Ubumwe nayo iri mu mpuzamashyaka CPC

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko abo barwanyi ba FDLR bakimara gushyira intwaro hasi bo n’imiryango yabo bashyizwe mu makamyo yabajyanye aho bagomba kwegeranyirizwa ngo batazamara iminsi irenze icyumweru nyuma bagacishwa Mbandaka na Kisangani bagacumbikirwa by’agateganyo mu kigo cy’ingabo za Congo zirwanira mu mazi kiri mu burengerazuba kure y’umupaka w’u Rwanda aho bazategerereza ko amahanga n’u Rwanda biga ikibazo cyabo.

Muri Kivu y’amajyepfo ntabwo igikorwa k’icyo cyashobotse kubera ko indege za MONUSCO zari zitwaye abari baje muri icyo gikorwa zitashoboye kubona aho zigwa mu mashyamba ariko kizakomeza mu minsi iri imbere.

abari bahagarariye SADC, Leta ya Congo, n'izindi ndorerezi
abari bahagarariye SADC, Leta ya Congo, n’izindi ndorerezi

Ariko ababikurikiranira hafi bahamya ko iki gikorwa cya FDLR ari nk’icyo kugerageza amahanga na Leta y’u Rwanda ni nayo mpamvu habanje gushyirwa intwaro nke hasi ndetse hakitanga n’abasirikare bake. Uko amahanga azifata muri iki kibazo nibyo bizatuma benshi mu ba FDLR bitanga nta makenga.

Iki gikorwa kandi kirimo ikimeze nka rugondihene mu rwego rwa politiki kuko igihe cyose Leta y’u Rwanda yagiye yitwaza Genocide ndetse n’ibikorwa byo gutera za grenades mu kwanga kugirana ibiganiro na FDLR ndetse n’abandi batavuga rumwe nayo. Gushyira intwaro hasi kwa FDLR bigiye gukuraho urwitwazo kuri Leta y’u Rwanda kuko mu gufunga abaturage no kubahohotera yitwaza FDLR ndetse no mu kujya gusahura Congo bikaba uko.

Muri iyi minsi mu gihe Perezida Kagame atagiharawe n’amahanga kuko abenshi ntibari bazi amabi ye naho abandi kubera inyungu z’amabuye ya Congo, none ayo mabuye aho acukurwa ahenshi ntakihafite ubushobozi, kuba ari umunyagitugu bimaze kuba kimomo, uretse kwitabira amanama gusa no gutumirwa muri za Kaminuza nabwo atanze ruswa nta hantu na hamwe agitumirwa mu runzinduko n’abakuru b’ibihugu mu Burayi cyangwa Amerika. Ibi bigaragaza ko iki gikorwa cya FDLR kigiye kongera igitutu kuko amahanga amaze kurambirwa intambara zo muri aka karere azasaba Kagame ko ashyikirana n’abatavuga rumwe nawe barimo na FDLR.

Ukuganira n’abatavuga rumwe nawe kuri Kagame n’imwe mu nzira zo gutakaza ubutegetsi kuko mu gihe habaho ibiganiro nta kuntu biramutse birangiye neza bitavamo amatora aciye mu mucyo. Ukurikije uko abaturage bamaze kurambwirwa nta kuntu FPR na Kagame bagumana ubutegetsi.

Gutakaza ubutegetsi kandi bishobora kubyarira Kagame n’amashumi ye gukurikiranwa n’ubutabera kuko noneho ukuri kumaze kumenyekana, gukomeza kwikinga inyuma ya Genocide ngo acike ubutabera bizagorana kuko mu gihe hazaba hari umuntu n’umwe uzaba ufunze haba mu Rwanda cyangwa ahandi kw’isi afungiye Genocide nta kabuza Kagame na bagenzi be bazakurikiranwa nabo! Kereka Kagame n’ibyegera bye nibakiza amagara yabo bagasaba ko habaho imbabazi rusange byaba kuri Genocide n’ibindi byaha.

Gutakaza ubutegetsi kwa Kagame ntabwo ari we biteye ubwoba gusa kuko na Perezida Museveni nawe abona ko Kagame avuyeho nawe ubwe atasigara niyo mpamvu muri iyi minsi adasiba mu Rwanda ndetse yatangiye gusa nk’ushaka kwinjira muri politiki y’u Rwanda. Ndetse umuntu akurikiye neza amasezerano yo gufatanya mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda, Uganda na Kenya yasanga hari byinshi byihishe inyuma.

Umwe mu bantu bari hafi ya FDLR yabwiye The Rwandan ko kuba FDLR igiye gushyirwa kure y’umupaka w’u Rwanda bidashatse kuvuga ko ikibazo gikemutse kuko mu gihe Leta y’u Rwanda yaterera agati mu ryinyo igakomeza ibikorwa byo guhohotera abanyarwanda ntabwo mu burengerazuba bwa Congo ari kure ku basore ba FDLR kuko n’ubundi bamwe muri bo bavuye mu Rwanda bagera za Bangui na Brazzaville ndetse barongera bagaruka muri Kivu! Uwavuga ko ubufatanye bwa FDLR n’andi mashyaka mu mpuzamashyaka CPC byagize uruhare rukomeye muri iki gikorwa ntabwo yaba yibeshye!

Igisigaye n’ukurikanura kuko muri iyi minsi Kagame n’ubutegetsi bwe bashobora gusaza imigeri bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije kwitirwa FDLR mu rwego rwo kwereka amahanga impamvu badashobora gushyikirana. Dore ko n’abanyamahanga ubu badahwema kubaza Kagame niba azava ku butegetsi mu 2017 cyangwa azahindura itegekonshinga uretse ko binagoye gutekinika amatora muri ibi bihe abanyarwanda bamaze kurambirwa ku buryo hari benshi badatinya kuvuga ko ibintu bigomba guhinduka.

Ubwanditsi

The Rwandan