FDU-Inkingi Ifite Ingamba Nshya Nyuma yo Kwegura kwa Ingabire Victoire

Justin Bahunga, Perezida w'ishyaka FDU-Inkingi

Ishyaka FDU-Inkingi, rikorera hanze y’u Rwanda, ryahoze riyoborwa na madame Victoire Ingabire ubu rifite umuyobozi mushya w’agateganyo. Uwo ni bwana Justin Bahunga wari usanzwe amwungiriza.

Bwana Bahunga yavuganye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana, ukorera I Londres mu Bwongereza, amubwira ingamba nshya iryo shyaka rifite.