FDU – Inkingi iramagana ubwicanyi bukorerwa impunzi mu nkambi ya Nakivale muri Uganda

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU KU BWICANYI BWIBASIYE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI UGANDA.
ISHAMI RISHINZWE IMPUNZI KU ISI RIGOMBA GUKORA IPEREREZA MW’IYICWA Y’INZI NZIRA KARENGANE.

Mu gihe amahanga yongeye na none guhugira mu by’irimburwa ry’impunzi z’abanyarwanda baba muri Kongo (RDC), hitwajwe kurwanya ingabo za FDLR, ingoma ya generali Pahulo Kagame ikomeje umugambi wayo mubisha wo gukindura impunzi z’abanyarwanda ziri mu bindi bihugu ibifashijwemo n’abagambanyi banyuranye, ubu hakaba havugwa abo mu Buganda. Ibi birongera kwibutsa ibihe by’akaga byo mu myaka ya 1995 na 1996, igihe abacengezi b’ingabo za FPR binjiye ku butaka bw’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda bakigaba mu mpunzi z’abanyarwanda zari mu Burundi, Tanzaniya na Kongo (RDC) bakazimarira kw’icumu mu maso ya HCR, ntihagire n’ukoma wo mu Bihugu mpuzamahanga.

Inkuru zikomeje kwisukiranya zitabariza byihutirwa impunzi nyinshi z’abanyarwanda zirimo kwicirwa mu nkambi ya Nakivale muri Uganda. Kuva ku matariki ya 19 na 20 Ukuboza 2014, igipolisi cya Uganda cyigabye mu mpunzi z’abanyarwanda, kirobamo zimwe ku mpamvu zitumvikana, izindi zirakubitwa byo gupfa, ibyo byose kandi bikorerwa mu maso ya ntibindeba busa n’ubugambanyi by’abakozi ba HCR. Ubu benshi mu mbohe baburiwe irengero ryabo.
Ku ya 29/01/2015 bamwe mu bagize igipolisi cya KABAZANA-MAYANJA bongeye kugaba igitero mu mpunzi, hagwamo ba “Chief defense” Kamanzi na Muhayimana Thomas bishwe bagerageza kurwana ku mpunzi. Bwana Thomas Muhayimana yari umuyobozi w’impunzi kuri “KASHOJWA village”.
Ku itariki ya 30/01/2015, igipolisi cya Uganda cyari mu mamodoka ya kamyoneti ya OPM (Office of Prime Minister) cyapakiye muri ayo mamodoka impunzi nyinshi zari ku karenge ka KITYAZA. Nyinshi muri izo mpunzi zaburiwe irengero, izindi eshatu zivugwamo KAZUNGU ziricwa.
Ishyaka FDU-Inkingi ryamaganye ukwituramira kwa Leta ya Uganda n’ubugambanyi bw’abakozi ba HCR muri iya marorerwa akorerwa impunzi z’abanyarwanda mu Buganda.

Umuti urambye w’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri mu karere k’Ibiyaga Bigari nta handi uri atari mu ikemurwa ry’ibibazo bya politiki biterwa n’u Rwanda. Ni yo mpamvu ishyaka FDU-Inkingi ritahwemye kwibutsa ko atari intambara izo ari zo zose zizarangiza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo (RDC) n’ahandi ku isi hose, ahubwo ari imishyikirano ya politiki.
By’umwihariko, FDU INKINGI irasaba HCR kugaragaza ukuri muri aya marorerwa kuko impunzi z’abanyarwarwanda zitazakomeza kwicwa nk’amatungo. Ishyaka FDU INKINGI rirasaba kandi leta ya Uganda kubahiriza inshingano zayo mukubungabunga umutekano w’impunzi yahaye ubuhungiro.

Bikorewe i Bruxelles ku ya 03 Gashyantare 2015

Karoli Ndereyehe
Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri FDU-Inkingi