FDU-INKINGI IRAMAGANA URUPFU RWA MWARIMU NIWUNGIZE CHADRACK WAHITANYWE N’UBUTEGETSI BWO MULI RUTSIRO.

ITANGAZO

Inkuru yizewe iturutse mu karere ka Rutsiro, intara y’iburengerazuba mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, iravuga urupfu rw’umwarimu witwa NIWUNGIZE Chadrack wari utuye k’umurenge wa Nyabirasi, akagari ka Ngoma, umudugudu wa KAZO akaba yigishaga ku kigo cy’amashuri cya Kazo.

Ku itariki ya 02/04/2015 nibwo uyu mwarimu witwa NIWUNGIZE Chadrack yatawe muri yombi n’umutegetsi (Executif) w’umurenge wa Nyabirasi. Uyu mutegetsi witwa, Mudahemuka CHRISTOPHE yari kumwe n’umuntu wo muli DASSO (District Administration Security Support Organ), umutwe witwara gisirikare wa FPR, uvugwaho ko ushinzwe gufasha ubutegetsi kubungabunga umutekano w’abaturage. Bamusanze iwe mu rugo, baramujyana nta mpapuro zabugenewe zo gufata umuntu bita “mandat d’amener”.

Kw’italiki ya 05/04/2015, nibwo uyu mutegetsi (Exécutif) yaje kumenyesha ba nyiri umuntu ngo baze gutora umurambo wa Niwungize Chadrack. Mugihe bakirimo  gushaka uburyo bajya kubaza aho umurambo uri, nibwo akarere ka Rutsiro kabagejejeho uwo murambo. Ntawigeze asobanura ukuntu umuntu wagiye ari muzima agarutse ari umurambo. Abaturanyi bakaba bemeza ko ngo yaba yarazize akarimi k’abambari ba FPR, bavugaga ko ngo akorana n’abadashyigikiye ubutegetsi, bikaba bimenyerewe ko abantu nkabo bitwa abanzi b’igihugu.

Nyuma yayo mahano yakozwe n’ubutegetsi, harahwihwiswa ko ngo haba  hari abandi bari guhigwa bukware ngo nabo bicwe. Muri abo bavugwa, harimo uwitwa Hakizimana P. Celestin (wari ukuriye injyanama y’umurenge akaba n’umukuru w’ikigo cy’amashuri cya Kazo, n’uwitwa Nzabandora Sylvère wari ushinzwe inyigisho (prefet des Etudes) kuri icyo kigo cya Kazo.

Ishyaka FDU INKINGI riramagana byimazeyo urupfu rwa mwarimu Niwungize Chadrack, rugasaba ubutegetsi bwa FPR gusobanura urupfu rw’iyi nzira karengane, kandi rugahana by’intangarugero abakoze aya marorerwa. Irasaba kandi ubutegetsi kubahiliza amategeko bwishyiriyeho, yo kulinda umutekano wa buri mutura Rwanda, no kunyura mu nzira zemewe z’ubutabera igihe hali umuntu ukekwaho icyaha.

Irasaba kandi ubutegetsi gusubiza inkota mu rwubati bukareka guhotera umuntu uwo ali we wese utunzwe agatoki n’abambali ba FPR inkotanyi bamukekaho ko adakomera amashyi ubutetetsi.

Bikorewe i London tariki ya 07/04/2015

Justin Bahunga

Komiseri ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri FDU Inkingi

Umuvugizi wa FDU-Inkingi.