FDU-Inkingi iratabaliza kandi ishinganye umwe mu bayobozi bayo mu Rwanda Gratien Nsabiyaremye

Ubutegetsi bwa FPR-inkotanyi bumereye nabi umuyoboke wa FDU-Inkingi Gratien Nsabiyaremye kuva muli 2012, aho yangiye kuyoboka ishyaka FPR-Inkotanyi.

Ubu dufite impungenge zikomeye ko ubutegetsi bushobora noneho kumuhitana kubera impamvu zinyuranye zilimo:

  1. Kuba yaratinyutse kwanga kujya m’ishyaka FPR-Inkotanyi bamwitumye;
  2. Kuba ishyaka yahisemo,  ali ryo FDU-Inkingi,  ryamugiriye icyizere rikamutorera kungiliza ushinzwwe politiki mu ishyaka FDU-Inkingi kuva muli nzeli 2014;
  3. Kuba politiki y’Urwanda ili mw’ikoni rikomeye rirebana no guhindura itegeko nshinga, bikajyana n’uko ubuyobozi bwafashe indi ntera mu gutera ubwoba, cyangwa kwikiza umuntu wese utabona ibintu kimwe na Leta; umuntu nk’uwo akaba asigaye yitwa umwanzi w’igihugu;
  4. Kuba yibasirwa ku buryo bugaragara n’Inzego nyinshi z’ubutegetsi zilimo abakozi b’ishyaka FPR, abasilikare, abapolisi, abashinzwe iperereza mu gisilikare bazwiho umwuga wo kunyereza no guhotora abantu (DMI), n’abashinzwe umutekano mu giturage DASSO;
  5. Kuba baramugeze amajanja bakamutera iwe rugo agakizwa n’uko abaturage batabaye. Twakwibutsa ko Umunyabanga mukuru wa FDU-Inkingi yafatiwe aho Rutsiro agafungwa kubera kubasanze yicaranye n’abantu mu kabari abaganira amatwara ya FDU-Inkingi;
  6. Kuba hali ingero z’abantu bagize ibibazo kubera kuyoboka andi mashyaka cyangwa kwanga gukorana na FPR babisabwe. Twakwibutsa ihotorwa rya Bwana Rwisereka Vice President w’ishyaka Green Party, n’urupfu rw’umugabo Rwigara Asinapol umuryango we uvuga ko yahotowe azize ko yanze kugabana umutungo we n’ishyaka FPR-Inkotanyi;
  7. Kubera ko amakuru aturuka hirya no hino, avuga ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, bukoresheje DMI, bushaka kwikiza abantu bose bukeka ko bashobora kuzatazatora cyangwa bashibora kugira inama abantu kutazamera ko itegeko nshinga rihinduka.  Nk’uko bisanzwe baratekereza ko abazaba barigise, cyangwa bapfuye, bizitirirwa ko bagiye muri FDLR cyanga ko bishwe n’abagizi.

Ibazo bya Gratien byatangiye gukomera aho asuriwe n’abantu bavugaga ko bavuye mu bunyamabanga bukuru bwa FPR-Inkotanyi kuwa 08/11/2012. Abo barimo abitwa Nyirinkindi Gervais na Gasana Clement Karasira. Bamusanze i Rutsiro aho akorera umurimo w’uburezi, bamubwira ko agomba kujya muri FPR niba ashaka kugira amahoro. Ibi bikaba binyuranije n’igika cya 2 cy’ Ingingo ya 11 y’ itegeko nshinga ryo ku wa 4/6/2003 n’ imivugururire yaryo kugeza kuri 17/06/2010.

Ntibyaciliye aho. Kuwa 03/01/2013 bamusanze aho avuka ku Gisenyi mu karere ka Rubavu, bamuhatira kujya muri FPR ariko arabangira aratsemba. Kumuhatira kujya muri FPR binyuranije n’ingingo ya 53 y’itegeko nshinga ryo ku wa 4/6/2003 n’imivugururire yaryo kugeza kuri 17/06/2010.

Muli Gashyantare 2014, kw’ishuli yigishamo, yasuwe n’igitero cy’abategetsi ba Rutsiro baje kumumenyesha ko kutayoboka FPR inkotanyi ari ukuba umwanzi w’igihugu. Abo bategetsi balimo umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge, aherekejwe n’umusikare ufite ipete rya Majoro,  umukozi ushinzwe FPR, bari kumwe n’umupolisi ushinzwe “policing community” n’ushinzwe ipereza mu ngabo zikorera i Rutsiro witwa Moise.

Kw’itariki ya 12 Nzeri 2015 haje abasirikare babiri, barimo ufite ipete rya Capitaine Vianney Munyawera wo mu ngabo zikorera mu kareka Rutsiro;  Bageze mu kigo cy’amashuri Gratien yigishirizamo, bavugana n’abanyeshuli bamwe, babasaba ko bazajya bakulirana ibyo Gratien akora, bakabibagezaho.

Ishingiye ku gika cya 2 cy’ ingingo ya 10 y’ Itegeko nshinga, FDU-Inkingi rirasaba inzego zibishinzwe , gutabara Gratien Nsabiyaremye,  zikabuza ubutegetsi bwa Rutsiro kumubuza ubuhwemo. Irasaba cyane cyane gukora anketi ku bivugwa ko hali  umugambi wo kumwivugana.

Turasaba inzego zishinzwe umutekano kwirinda kuba igikoresho cy’ishyaka rimwe FPR-Inkotanyi, zikumva ko ali nzego z’igihugu zishinzwe umutekano wa buli munyarwanda, uwo yaba ali we wese, yaba muli FPR cyangwa atavuga rumwe nayo. Bakibuka ko ntagahora gahanze, ko ibyo bakora bazabibazwa buli muntu ku giti cye.

Turasaba imiryango ishinzwe kurengera ikiremwamuntu, tugejejeho iyi ntabaza, gukora anketi yabo bakamaganira kure ibikorwa byo gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bikorewe i London  05/10/2015

Bahunga Justin

Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga

Umuvugizi wa FDU-Inkingi

 

Bimenyeshejwe:

  • Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ ikiremwamuntu mu RwandaP.O. Box 269, Kigali, Rwanda

FDU-Inkingi iratabaliza kandi ishinganye umwe mu bayobozi bayo mu Rwanda Gratien Nsabiyaremye wibasiwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi(PDF)