FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018

Bukeye Joseph, visi-perezida wa kabiri w’ishyaka FDU-Inkingi.

Banyarwanda , banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda

Kuri uyu munsi w’itariki ya 31 Ukuboza 2017, mw’izina ry’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza, no mwizina ryanje bwite, nifulize abarwanashyaka ba FDU-inkingi, abanyarwanda dufatanije urugamba rwo kuzahura abanyarwanda mw’icuraburindi ryo kuba baragizwe umunyago, abanyarwanda bose, n’abakunda abanyarwanda bose, Umwaka mushya Muhire wa 2018.

Muzawugiremo amahoro n’amahirwe, uzabemo impinduka mwifuza yo kwipakurura ubucakara bw’abigamba ko babagaruje umuheto; mukabaho mu bwisanzure mu bitekerezo, mutarara mwikanga umuhisi n’umugenzi mukeka ko ari Umukada, maneko cyangwa Dasso uje kubashimuta; ntimwongere gupfukamira umutegetsi kugirango muramuke, cyangwa ngo bamwe bahabwe ibyo bataruhiye kubera ko barusha abandi gukeza ubutegetsi.

Mboneyemo umwanya wo gusaba ko twafatanya tugashimira impirimbanyi za demokarasi ziri mu bihome, izaburiwe irengero, izahotowe cyangwa zitotezwa kubera kwamamaza amatwara yo gufasha abanyarwanda kwibohora ntibakomeze gufatwa nk’amatungo nyirayo akuramo iryo ashatse igihe ashakiye.

Twese tumaze kumenyera ko uvuze ibitagenda bamwegekaho ko ashaka kwoshya abaturage guhirika ubutegetsi buriho, nyamara Urukiko rwa Afrika rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubw’abaturage rwagaragaje ko, mu gihugu kigendera kuri demokarasi, ari uburenganzira bw’umuntu kunenga ibitagenda . Byagaragaye kandi ko ushatse wese kuvuga ibitagenda mu Rwanda bamwegekaho ikirego cy’uko afite umutwe w’ingabo, kugira ngo bamuce umutwe. Kabone n’iyo abashinjacyaha bataramenya n’izina ryawo naho ubarizwa. Birazwi kandi ko abacamanza nabo bakomeje kwifata nk’abari mu kwaha k’ubutegetsi aho kurenganura abanyarwanda batitaye ku gitsure cy’uwo ari we wese.

Dutekereze kandi tuzirikane imiryango y’izo ntwari itari kumwe n’ababo kubera kurengera uburenganzira bwacu twese.

Turashishikaliza ba mpemuke ndamuke , cyane abo umwe mu baminisitri ba FPR inkotanyi yise ko bashyize ubwenge mu gifu ko nabo bakwibohora mu mitwe bakumva ko nta kadashira. Tuributsa abarimo kwishora nu bikorwa by’ubwicanyi bw’abarwanyarwanda bazabibazwa..

Banyarwanda banyarwandakazi

Uyu mwaka ushize wa 2017 urangiye utwigishije byinshi, birimo ko:

  • Ihindura ry’itegeko nshinga no gufunga usepfuye wese ari ikimenyetso ko agatsiko ka FPR kafashe icyemezo cyo kuguma k’ubutegetsi ubuziraherezo;
  • Ibikorwa by’ubutegetsi bwa FPR byerekanye uzaba wibeshye igihe ukomeje gutekereza ko :
  • iyi ngoma izunamura icumu;
  • agatsiko kari k’ubutegetsi kifata nk’ibimanuka kazageraho kakemera ko hari undi muntu uzi ubwenge ;
  • agatsiko gategeka kazareka kuvuga ko ariko gafite ukuri;
  • kazava ko gitekerezo ko uvuze ibidahuje nako aba ari gukwiza ibihuha bigamije gukangulira ingaruzwamuheto, zabaye iminyago, kwanga ubutegetsi;
  • gashishikajwe no kurengera abatutsi cyane abacitse kw’icumu;

Tukaba twizera ko abantu bamaze kubona kandi ko twagushije ishyano ryo kugira ubutegetsi bwageze aho:

  • umuco wo kurengera impfubyi n’abapfakazi utakibaho,
  • kurimbura imyaka bitakizira,
  • gufunga ababyeyi byabaye umuco,
  • abana bafatwa nk’umwanda bagatwikwa ngo abashyitsi batababona,
  • icyubahiro cy’abatabarutse kitakibaho ahubwo imirambo igahindurwa ibicuruzwa bya politiki,
  • kuroga, guhemukira uwaguhaye byahindutse uburyo bwo gutegeka,
  • abana bigishwa kugambanira ababyeyi,
  • abana bigishwa ko kwica uwo ari we wese udatekereza nka leta byemewe,
  • Abihaye Imana bakoma mu mashyi iyo Prezida Kagame ashishikarije abanyarwanda kwica abo yita ko bagambaniye Urwanda asigaye yiyitiranya nacyo.

Iyi mivumo yose yugarije Urwanda igomba gushakirwa ibisubizo. Duhamagariwe twese gutabara vuba.

Banyarwanda banyarwandakazi,

Igihe cy’Impinduramatwara kirageze.

Ntabwo dukeneye imbunda n’amasasu kugirango twikure m’ubucakara. Impirimbanyi za demokarasi zirangajwe imbere na Mme Ingabire Umuhoza, Mlle Diane Rwigara, abayobozi ba FDU-Ikingi, n’abandi benshi bafunzwe cyangwa batakaje ubuzima bwabo berekanye ko batagitinya FPR. Ubu leta y’agatsiko ni yo ifite ubwoba, iriteranya buri munsi n’ibihugu duturanye, n’iby’Iburayi.

Ikinyoma yaririyeho kuva aya magingo kiragenda gihinduka wa mutego mutindi wica nyirawo.

  • Hari ikinyoma ko hari ubutabera gakondo butaraboneka ahandi bufasha abanyarwanda kwiyunga, ko mu Rwanda umuntu yishyira akizana. Ejobundi urukiko rwa Arusha rwateye Urwanda ishoti rwerekana ko nta butabera nta demokarasi biba mu Rwanda.
  • Ingoma ya FPR yari yaramenyereye gutera ubwoba, gucengera cyangwa gutanga ruswa ngo ibyemezo bigende uko ishaka , byarayipfubanye mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Ejo bundi byarabananiye, nubwo bari binjijemo umwe mu bacamanza, baciye urubanza rwa Prezida wa FDU-Inkingi uko barwumva.
  • Abambari ba FPR bihaye gukanga no gutuka Human Rights Watch ngo ko ibasebya ko ntayica rubozo iba mu Rwanda, urwego rwa ONU rushinze gukurikirana iyica rubozo rwarabyemeje. Igitugu cya FPR nticyashoboye kuburizamo ko yamaganwa.
  • Leta ya FPR yacuruzaga ko ari yo yahagaritse jenoside, none yarikanze itinya ko anketi y’abacamanza b’abafaransa ishobora kwerekana ukuri twese tuzi, ko FPR yahanuye indege ya Prezida Habyarimana kugirango habeho ubwicanyi bwibasiye abatutsi ibone impamvu yo kubura imirwano ifate ubutegetsi. Ubu irimo gushaka gukanga leta y’ubufaransa ngo bahagarike anketi yibwira ko ari nko mu Rwanda. Iriyibagiza ko abadamu b’abari batwaye indege ya Prezida Habyarimana aribo bashoje urubanza ko leta idashobora kuyihagarika.
  • FPR yabaye rusahurira mu nduru, yiha kwigira wa mubyeyi ushaka kwerekana ko akunda umwana kurusha nyina yemera gufata impunzi zizaba zirukannywe muri Israyeli. Aliko byaje kugaragara ko harimo ubujura kuko Urwanda rumara kurya amafaranga yo kuzakira, bagapanga kuzohereza muli Uganda bakigera ku kibuga mu Rwanda , cyangwa bakamara igihe gito. Nkuko FPR yakoresheje ishavu ry’abanyarwanda, jenocide, kugirango yice ikize, yakoresheje akababaro k’impunzi zo muli Israyeli kugirango irye amafaranga ihawe na Israel kandi inacuze izo izo mpunzi uduke zihabwa zikigera mu Rwanda.
  • Prezida Kagame kugirango yerekane ko ubutegetsi bwa FPR bukunda abanyafurika, yemeye gufata impunzi zo muri Libya itabanje kubaza cyangwa kugira inama ibihugu zavuyemo kuzifata. Izi neza ko nizihagera izaherako isaba infashanyo nkuko byagenze ku mpunzi z’i Burundi.

None se koko muzihangana kugeza ryari kwamburwa amasambu yanyu hirya no hino mu gihugu, akegulirwa abategetsi na bene wabo; kurebera imyaka yanyu irimo irarandurwa, umuntu ntaramirwe n’ibyo yahinze, bakaguhingisha kw’itegeko icyo udashaka, kandi wajya kugulisha ibyo usaruye FPR ikagutegeka aho ugulisha, ikaguha igiciro cya ntica ntikize; aho ukubitwa kubera ko utushyuye mutueli kubera ubukene.

Muzihangana kugeza ryari kugurisha utwanyu ngo abana bige bazabone akazi, barangiza ntibakabone kubera ko ntacyo biga cyangwa kubera ko nta muntu ukomeye baziranye mw’ishyaka rya FPR. Abana benshi badashobora kujya kw’ishuri kuko baba baburaye, abagiyeyo nabo ntibigishwe bihagije. Abarimu nabo ubwabo baba bahangayikishijwe n’amaramuko aho kwibanda mu kwongerera abana ubumenyi. Abihanganye bakigisha ntibabona imfashanyigisho zihabwa amashuri arimo abana b’abategetsi n’abanyamafaranga.

Nyamara ubutegetsi bwa FPR bwirirwa bugura intwaro za rutura, aho kugulira abanyeshuri n’amavuliro ibikoresho; aho gushakira abarimu agahimbazamusyi no gufasha amashuri n’abana batishoboye kugira ngo ubumenyi busakazwe hose. Inzego z’umutekano zabaye izo guhungabanya umutekano w’abaturage, zabaye izo kurengera agatsiko kari ku butegetsi n’ibyako.

Abikolera ku giti cyabo bazageza he igihe bacuzwa udufaranga baba babonye biyushye akuya, ngo nibatange imisanzu ya FPR itagira uko ingano ihimbwa buri munsi .

FPR ntiteze guhindura kamere. Uko irimo kwigwizaho ibintu ni nako igira ubwoba bwo kubitakaza, uko ikandamiza abo ikeka ko bayirwanya ni nako itinya kuva k’ubutegetsi itinya ko izakurikiranwa. Yishyize mu mutego idashobora kwikuramo hatagize abayifasha kuvamo, kugira ngo igire icyo iramura kandi no kugira ngo abantu bahumeke. Ibikorwa yishoyemo byo gufata abantu bose yikanze itarebye igitsina, imyaka, ubwoko, uri mu ishaka cyangwa utarimo, ni ibimenyetso by’ubwoba bukabije. Ubundi umuntu ku giti cye iyo akora nk’ibyo bamushakira muganga ngo amufashe gusubiza ubwenge ku gihe. Kuba ntawatinyuka kugira inama aba bategetsi ni amakuba akomeye ku bantu bashaka kugoboka u Rwanda.

Ni yo mpamvu, hamwe n’andi mashyaka ari muri plateforme P5 igizwe Abanyarwanda b’ingeri zose kandi b’amoko yose (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa), baturuka mu turere twose tw’u Rwanda, kandi baranzwe n’amateka atandukanye yacu nk’Abanyarwanda, twiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo tuzafashe abanyarwanda gushyiraho itegekonshinga, inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano zumvikanweho; Inzego zirengera, zigatanga icyizere n’ihumure ku Munyarwanda wese, bityo bigaca burundu ikibazo cy’impunzi gikurura amakimbirane n’imitwe y’ingabo iharanira kuvanaho ku ngufu ubutegetsi bw’igitugu; kandi hagashyirwaho uburyo butuma buri rwego rw’ubutegetsi rwigenga ntiruvogerwe.

Duhamagariye lero abanyarwanda bose, n’andi mashyaka tutarafatanya, gukaza umurego kugira ngo uyu mwaka utaha buri munyarwanda azumve ko ahamagariwe gutabara urwatabyaye, agatera ingabo mu bitugu ziriya mpirimbanyi za demokarasi zifunze zirangajwe imbere na Mudatenguha, Madame Victoire Ingabire Umuhoza.

Ntitubahamagariye gufata imbunda cyangwa kwica amategeko. Ahubwo nimwange gukora ibintu byose bidahuje n’amategeko yanditse mu Rwanda, n’amategeko mpuzamahanga urwanda rwasinye.

  • Mwange:
  • gukubitwa nk’inyamaswa, uretse ko nazo bitakemewe kuzikubita;
  • gutora uwo mudashaka;
  • kubuzwa kuvuga icyo mutekereza;
  • kujya mu ishyaka udashaka;
  • gutanga imisoro utazi neza aho izakoreshwa;
  • gupfukamira umuyobozi nkaho ari Imana yawe.

Twibuke impunzi z’abanyarwanda zugamijwe n’amaherere yo gucyurwa ku ngufu kubera uburiganya bwa leta ya FPR zahunze. Ngo icyatumye zihunga ntikikiriho! Kandi barahunze ubwo butegetsi bwa FPR.

Twibuke kandi mu mpera z’uyu mwaka bagenzi bacu bavukijwe ubuzima bazira kutavuga rumwe cyangwa gukekwa ko batavuga rumwe na FPR. Twavuga nka JD Habarugira na Iragena Illuminée ubutegetsi bwananiwe no gutanga umurambo we ngo ushyingurwe..

Twibuke na bagenzi bacu bose bari mu gihome. Ubwitange bwabo ntibuzapfa ubusa.

Dufite imigambi ihamye y’ukuntu twasubiza ibintu mu buryo, ari mu bukungu, uburezi, ubuhinzi n’ubuvuzi. Ikibazo cy’impunzi twakirangiza kuko dukorana n’abazihagarariye. Leta ya FPR niyemere tuze tubereke imigambi yacu maze dupiganwe. Ubutegetsi buratuzi, buzi ubushobozi, n’ubumenyi dufite akaba ari nayo mpamvu badufungira abantu.

Abayoboke bacu barimo kwiyongera buri munsi uretse ko tuzakora ku bundi buryo. Ni nayo mpamvu za maneko zisigaye zarakwiye ibyaro zibeshya ko twazitumye ngo babone uko bafata abarwanashyaka bacu. Ntibazi ko tubarusha kumenya ruriya Rwanda. Icyo baturusha ni ubwicanyi ariko murabona ko turimo kubatsinda nta sasu turashe. Biziyongera kurushaho.

Tubifulije umwaka mushya muhire wa 2018, w’impuka mu mahoro.

Twese hamwe tuzatsinda.

Bikorewe i Brusseli ku itariki ya 31 ukuboza 2017

Bukeye Joseph

visi-perezida wa kabiri w’ishyaka FDU-Inkingi.

[email protected]