Umunyarwanda http://www.therwandan.com/ki The Rwandan Sun, 23 Sep 2018 00:58:47 +0000 en-US hourly 1 https://wordpress.org/?v=4.8.7 http://www.therwandan.com/ki/wp-content/uploads/sites/3/2016/10/therwandan1.png Umunyarwanda http://www.therwandan.com/ki 32 32 Ihuriro ry’Inyabutatu (RPRK) rirasaba Perezida Kagame kureka kwibasira Victoire Ingabire http://www.therwandan.com/ki/ihuriro-ryinyabutatu-rprk-rirasaba-perezida-kagame-kureka-kwibasira-victoire-ingabire/ http://www.therwandan.com/ki/ihuriro-ryinyabutatu-rprk-rirasaba-perezida-kagame-kureka-kwibasira-victoire-ingabire/#respond Sat, 22 Sep 2018 23:09:32 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28472 Itangazo

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Murindahabi Jean Claude wo kuri radiyo “Urumuri” ikorera hanze y’igihugu, Madame Victoire Ingabire Umuhoza yasobanuye kuburyo burambuye gahunda ye ya politiki ndetse agaragaza n’uburyo yakiriye ifungwa rye!

Madame Victoire Ingabire Umuhoza yagize ati:
“…ikibazo mumbajije, wagirango ubwo nari muri gereza ibyo narindimo bya politiki byarahagaze. Iyo uri umunyapolitiki, ugafungwa ku mpamvu za politiki, burya politike iba igikomeza, ntabwo uba uri actif ariko igikorwa cyo gufungwa kiba kivugira, ni ukuvuga ko bya bikorwa byawe bya politiki biba bikomeza muri iyo shusho y’umuntu ufunze ku mpamvu za politiki. Nta kiruhuko nkeneye kuko sinigeze mpagarara, ni ukuvuga ko urugendo ndimo rukomeza ntabwo nigeze mpagarara. Nibyo abantu baravuga bati umugabo n’abana baragukeneye hashize igihe kinini, ariko nakunze kubibwira abantu mbere y’uko nza mu Rwanda, narinzi ko nshobora kuzahura n’ibibazo bikomeye, narinzi ko umugabo n’abana bazagira ibihe bikomeye, ariko nagiraga ngo nibutse akantu gatoya, ngiye kuza mu Rwanda umwana wanjye mutoya yararize ati: maman rwose ntugende, ntunsige; mukuruwe aramubwira ati :maman ntabwo akiri uwacu twenyine hari abandi bana b’abanyarwanda bamukeneye. Ibyo rero byaranshimishije kumva abana banjye bumva ko ntakiri umubyeyi wabo bonyine; ndi umubyeyi wiyemeje kwitangira igihugu cyanjye kugirango turebe uburyo twagiha amahoro arambye, kuburyo tugira iterambere rirambye ritazagira ikirihungabanya. Kugirango ibyo bishoboke ni uko twubaka u Rwanda abantu bose bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo byubaka, ari abari mu gihugu, ari abari hanze, twese tugahuriza hamwe izo mbaraga tukubaka igihugu. Ibyo nibyo mparanira…” 
Paul Kagame, ari wowe wihishe ubutabera muri Village Urugwiro na Victoire Ingabire, ni nde wahekuye u Rwanda? Koko abantu bamwe ntimugira isoni! Uri uwicanyi ruharwa: si urubwa tugutera, si urwango tugufitiye, si umujinya tugufitiye, ahubwo ni ukukubwiza ukuri kwambaye ubusa, nawe ubwawe uzi.
1.  Wahanuye indege ya Yuvenali Habyarimana kandi uzi neza nta gushidikanya ko icyo gikorwa cy’iterabwoba gikurikirwa na jenoside y’abatutsi kandi ufatanya n’interahamwe kumaraho abatutsi.  Uri bwoko ki?
Wica abantu urubozo nta mpuhwe na busa, wokamwe no kwibona birenze urugero, kwirata, kwiyemera, ivanguramoko, uhiga bukware abatavugarumwe nawe, witwara nk’aho amategeko y’igihugu atakureba, ntugira icyaha na kimwe utinya, wigize igikoresho cya sekibi, waciye akagozi ka jenoside (Radio Inyabutatu: Indege ya Habyarimana yarashwe na Lt Frank Nziza na Caporal Eric Bizimana), watije Interahamwe umurindi wo kurimbura abatutsi mu gihe cya jenoside.
Ngo wagiriye Victoire Ingabire impuhwe? Yewe, abapfuye  barihuse; zinga akarago ureke Victoire Ingabire, Diane Rwigara, Adeline Mukangemanyi, Deo Mushayidi, Dr Theoneste Niyitegeka, General Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba, Colonel Rugigana, Lt Joel Mutabazi, n’abandi benshi wafungiye ubusa, bafatanye n’abanyarwanda bose kunzanzahura igihugu woretse mu kaga kubera ubugome bwawe ndengakamere.
Reka tubisubiremo ubyumve neza: umuntu nkawe, utekereza nk’Interahamwe, witwara nk’Interahamwe, uri interahamwe nta kabuza (P.KAGAME YARITAGUYE ABATURAGE BARI BAJE MW’ISOKO AFITE IBYISHIMO BIRENZE URUGERO).
Witwikiriye ijoro, uhanura indege ya Perezida Habyarima, abagabo 12 bayirimo bose barapfa, uba utangije jenoside (Rwanda’s Untold Story Documentary on Vimeo); ubuza abasirikare wari uyoboye gutabara abatutsi bicwaga bunyamwasa, ahubwo utiza Interahamwe umurindi, urashega urasizora wanga ko amahanga atabara, uba uburijemo amasezerano y’amahoro ya Arusha yo yari amizero y’abatutsi n’abanyarwanda bose muri rusange. Wakoze ibyo byose uzi neza ko nyoko ukubyara, umugore wawe, abana bawe, bashiki bawe, n’inkoramutima zawe nta wari gutikirira muri iyo nkongi y’umuriro warumaze gukongeza (ANGE KAGAME YATONETSE ABAROKOTSE JENOSIDE N’ABANDI BENSHI ISE PAUL KAGAME YICIYE ABABYEYI).
Victoire Ingabire afite ukuri naho wowe uri umwicanyi gusa nta gitekerezo ugira giha BOSE umunezero n’ibyiringiro by’ejo hazaza. Ingabire aragusaba demokarasi udakozwa ahubwo uyirwanya wivuye inyuma ari yo mpanvu ukangisha kumuzubiza mu buroko.
Aragusaba “political space” kandi utayikozwa ari yo mpanvu ushaka kumucira ishyanga. Wowe ntubarirwa mu bubaka u Rwanda ahubwo urarusenya ubiba ivanguramoko, amakimbirane, ikimenyane n’icyenewabo, urwikekwe, inzara, ubukene, ubusambo, ubujiji, ubusambanyi, ubwibone, umururumba, ubucamanza bucuramye, ubugome ndengakamere.
Kuko wari waracengeye Interahamwe, wari uzi neza nta gushidikanya ko numara kwica Perezida Yuvenali Habyarimana, jenoside ihita itangira vuba na bwangu, maze uyitiza umurego: washakaga ko hameneka amaraso menshi cyane kugirango abantu bahugire ku mivu iteye ubwoba y’amaraso, maze iby’indege babishyire iruhande. Umuntu yagirango ayo maraso atagira ingano yari ayo kwoza abanyarwanda ubwonko ngo batazongera kwibuka iriya ndege ukundi no gukurikirana uwatangije jenoside ahanura iriya ndege.
Kw’itariki ya 30/4/1994, jenoside itaramara ukwezi itangiye, warasaze urasizora rero, wanga ko abatutsi bicwaga batabarwa n’ingabo z’amahanga, kuko wari guhita uryozwa igikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege. 
Kuba utigeze uhanirwa icyaha gikomeye cyo guhanura iriya ndege, byatumye ukigerekaho ibindi byaha byinshi by’ubwicanyi ndengakamere kugeza amagingo aya, kandi icyaha cy’indege kiracyagukurikirana.
Isi yose imaze kumenya ko jenoside ikwanditse ku gahanga wowe n’Interahamwe. Jenoside ni inyonjo uhetse kugeza ugiye ikuzimu wowe n’Interahamwe.
Wanze inzira y’amahoro, uhanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana mwari mumaze kugirana amasezerano y’amahoro no kuyashyiraho imikono, imivu y’amaraso iherako itemba; kugeza kuri uyu munota ukomeje kwica abanyarwanda, abandi ubafungira ubusa, abandi ubambura utwabo ku ngufu (amasambu, ubucuruzi, imisoro).
Ngo wagiriye impuhwe abanyabyaha? Ni wowe umunyabyaha mukuru kandi ruharwa; Kuba ari wowe wiha guhana abo ugerekaho ibyaha, ngibyo ibyago ahubwo u Rwanda rufite.
Turasaba abanyarwanda aho bava bakagera kukwambura jenoside wagize umutungo wihariye (propriete) kandi ari wowe wayitangije, bayikwambure rwose usigare mara masa; mu byo bakora byose, kukuryoza uruhare rukomeye rwawe muri jenoside, babigire ifunguro ryabo rya buri munsi! 
2. Ikindi tukwibutsa: urabizi neza ko utigeze utorwa ahubwo wakoresheje iterabwoba n’agahato kugirango ushobore gukomeza kwihisha ubutabera muri Village Urugwiro. 
Yozefu Mutarambirwa,
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Inyabutatu (RPRK)
To tell the whole truth with clarity and charity

Tunabashyiriyeho uyu mugereka:
1. Ibaruwa FPR yandikiye inama y’umutekano ya ONU ku italiki ya 30/4/1994 ibuza amahanga kwohereza ingabo zo gutabara abicwaga muri jenoside yo muri 1994:
]]>
http://www.therwandan.com/ki/ihuriro-ryinyabutatu-rprk-rirasaba-perezida-kagame-kureka-kwibasira-victoire-ingabire/feed/ 0
 UBUTEGETSI BWA KAGAME KU GACURI: AGEZE AHO KWAMBURA IKANZU MUTAGATIFU PAWULO AKAYAMBIKA MUTAGATIFU PETERO: AMASOKO ABIRI MU RWANDA. http://www.therwandan.com/ki/ubutegetsi-bwa-kagame-ku-gacuri-ageze-aho-kwambura-ikanzu-mutagatifu-pawulo-akayambika-mutagatifu-petero-amasoko-abiri-mu-rwanda/ http://www.therwandan.com/ki/ubutegetsi-bwa-kagame-ku-gacuri-ageze-aho-kwambura-ikanzu-mutagatifu-pawulo-akayambika-mutagatifu-petero-amasoko-abiri-mu-rwanda/#respond Sat, 22 Sep 2018 22:33:31 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28468 Yanditswe na Cassien Ntamuhanga

Kwambura ikanzu Mutagatifu Pawulo ukayambika Mutagatifu Petero ni umugani uturuka mu rurimi rw’igifaransa (Désabiller Saint Paul pour habiller Saint Pierre), aho bawuca bashaka kwerekana umuntu uhemuka ku ruhande rumwe ashaka kurebwa neza n’urundi, kandi izo mpande zombi zigizwe n’abantu bamwe cyangwa bafite icyo bahuriyeho.

Ibi rero byashyikiye Kagame na FPR kuko uko ubutegetsi bwe bugenda buremererwa n’ibibazo by’umurengera bikomoka ahanini kuri politiki y’ikinyoma Kagame yiyemeje kugenderaho ubu ikaba imugejeje ku gacuri, ubu asigaye ahemukira ababyeyi akiyegereza abana babo, agasahura bamwe akoresheje bene wabo, akanyaga bamwe ibyo abanyaze akabiragiza ababo yaba abizi cyangwa atabizi.

Ubundi byari bimenyerewe ko igihugu yakigabanyijemo ibice bibiri aho hari agatsiko k’abantu bake bikubiye ibyiza byinshi by’igihugu,n’ikindi gice gikubiyemo abanyarwanda benshi bo mu moko yose  batindahajwe na politike ya Kagame na FPR arangaje imbere.

Ubu noneho kubera ubwoba bwo gutinya ko ubutegetsi bwe bushobora gushyirwaho iherezo n’abanyarwanda bahagurutse hirya no hino hanze y’igihugu, bigakubitiraho ko yizingiye mu izinga akaba nta gihugu gituranyi babanye neza, hatirengagijwe ko abaturage nabo bashobora kumutungura bagahaguruka bakamuhambiriza nk’uko abaturage ba Burkina Faso bahambirije Blaise Compaoré cyangwa aba Tunisia uko birukanye Ben Ali kubera kubategekesha igitugu gikabije bikabateza ubukene, ubu Kagame yiyemeje kwiyegereza inzego zishinzwe umutekano kugeza ubwo akora n’amahano ubu mu igihugu hakaba harimo amasoko y’ubwoko bubiri abanyarwanda bahahiramo.

Amakuru dukesha abayahahiramo, isoko rya mbere ni irihahirwamo n’abapolisi n’abasirikare. Muri iryo soko ibicuruzwa biba bigura 1/2 cyangwa 1/3 cy’igiciro cyo ku isoko risanzwe kuko babikuriraho imisoro yose.

Mu gihe Umuceli ugura amafaranga 1,000 ku isoko risanzwe mu isoko ry’abapolisi n’abasirikari nturenza 500Frw ku kilo. Isukali ku isoko risanzwe ni 800 muri iryo ni 400 Rwf/kg, Kawunga 600Rwf muri iryo ni 250Rwf/kg;  amavuta litiro ni 1500Rwf muri iryo soko ni 700 Rwf kuri litiro.

Isoko rya kabiri ni isoko risanzwe abanyarwanda bose basigaye bahahiramo. Muri iryo soko ibintu birahenze kuko ibicuruzwa byinjira bisoreshejwe. Kuri ubu noneho hariho ukurebana ay’ingwe hagati y’u Rwanda na Uganda, ibicuruzwa bituruka muri Uganda bikaba byarurijwe imisoro hafi 100%. Muri ibyo harimo kawunga n’ibishyimbo kandi ibi nibyo byari bifatiye runini rubanda rugufi.

Ibyemezo nk’ibi bititaye ku nyungu z’umuturage biramenyerewe cyane ko n’ubusanzwe ababifata baba bafite ubushobozi bwavuye mu kwikubira no kwigwizaho imitungo ku buryo utatse inzara bumva ari nko gushaka kubasetsa.

Ikindi ni uko ibiribwa biva Uganda nka Kawunga ikunze kugoboka abana bari mu mashuli yisumbuye. Nta bana babo bategetsi bayirya kuko bose babohereza i Burayi no ku yindi migabane y’isi iriho amashuli akomeye bityo kumva akamaro ka Kawunga bikaba biri kure.  U Rwanda rwikomye Uganda ariko rukirengagiza ko Uganda aricyo gihugu gisa nikirufatiye runini kuva mu myaka ya za 50 aho ba sogokuruza bacu bajyaga guhahira cyangwa gupagasa.

Inzara rero ishobora kurushaho guca ibintu mu Rwanda nibakomeza kwihagararaho kuri iki cyemezo dore ko n’ubundi rwakingaga 5 mu baturage bo hasi cyane cyane bagobokwaga n’ibiva Uganda kugeza no ku birayi kubera ko ubutegetsi bwiraye mu babihingaga bubanyunyuza inyungu zose none ababihingaga bakaba bagenda bacika intege bagabanya guhingira ubusa.

Ubusanzwe Uganda niyo itunze u Rwanda ku bicuruzwa byinshi kuko ikizwi u Rwanda rwoherezayo gusa ari ibyuma by’umwanda bishaje byitwa “Injyamani” bacuramo ibindi ibikoresho runaka nyuma yo kongera kubitunganya.

Ibiribwa, ibinyobwa, imyenda, inkweto… Hafi ya byose abacuruzi bo mu Rwanda bajya kubivana muri Uganda

Gusa ibyo kongerera imisoro ibicuruzwa biva Uganda bikorwa mu gisa n’ibanga kuko ntibitangazwa ku mugaragaro ariko abacuruzi barihanangirijwe ngo  bitondere kurangura.

Kuba rero ubutegetsi bushyiraho isoko ryihariye, rifite ibiciro byihariye amahirwe agahabwa bamwe kandi basanzwe ari abakozi ba Leta bagenerwa umushahara buri kwezi ni ibintu bitangaje cyane! Byari kugira ihengekerezo iyo nibura ayo masoko ahahirwamo n’abantu bose bahembwa intica n’ikize kuko abapolisi n’abasirikare ataribo bonyine bahembwa make mu Rwanda!

Nk’urugero umupolisi muto mu Rwanda ahembwa umushahara mbumbe 70,799 Rwf. (Bivuze ko ukuyemo imisoro n’indi misanzu ashobora gusigarana 55,000Rwf) mu gihe mwalimu wigisha mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye ufite impamyabushobozi ya A2 ahembwa umushahara mbumbe wa 59,125 Rwf. (Bivuze ko ukuyemo imisoro n’indi misanzu ashobora gutahana 45,000 Rwf). Ubwo se niba atari ukwiyegereza no kuguyaguya inzego z’umutekano azigusha neza, ni iki gituma Mwalimu we adahahira mu isoko nka ririya, ko bose bakorera Leta imwe n’igihugu kimwe?

Ko ubusabusa buruta ubusa, biramutse byiswe ko Leta yashyizeho ririya soko kubera imishahara mito, abashomeri bo badafite na mba iyo Leta yasobanura ite ko nabo bahahira muri rya soko ibiciro biri hejuru? Cyangwa ni iki gituma bo ntacyo ibateganyiriza!!!??

Si ibyo gusa kandi, kubera impungenge nyinshi Kagame ahorana, agerageza gufata neza ku buryo burushijeho ingabo zo mu mutwe umurinda (Republican Guards) cyane cyane ishami rimuhora iruhande ryahoze ryitwa “Special 2”. Usibye ibikoresho bihagije kandi bigezweho iryo shami ry’abasirikare rifite, amakuru agera kuri The Rwandan aremeza ko rinabona amafaranga menshi y’agahimbazamusyi yiyongera ku mushahara wakubwe inshuro enye zose!

Igisekeje mu muryango umwe hashobora kuba harimo abantu 4 umwe ari umwalimu, undi ari umusirikare muba GP, undi ari umucuruzi, undi ari umushomeri, maze iyo politiki ikagenda ikabaremamo icyuho mu bushobozi bwabo, mu gihe ari inshingano za Leta kugerageza kureba ko icyuho kiri hagati y’abantu (abakire n’abakene, abakozi n’abashomeri) kitaba kinini!

Usibye kandi kuba uko kureshya inzego z’umutekano azishukishije akamanyu k’umutsima muri buriya buryo ari ugucamo ibice abanyarwanda no kudakoresha ubutabera (injustice), binatuma inzego z’umutekano zumva zimeze nk’izikorera umuntu(abacanshuro mercenaries),aho kuba ingabo z’igihugu. Ibyo byagaragaye ubwo igipolisi kiraraga mu mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba kikabamishamo urusasu nta gutekereza, kikicamo benshi abatagira ingano bagakomeraka. Si ibyo gusa kuko nta munsi w’ubusa hatumvikana amakuru y’abo izo nzego zarashe harimo n’abambaye amapingu,abandi zikabashimuta!

Muri ya mayeri yo gukomeza kwiyegereza ingabo, amakuru agera kuri The Rwandan akomeza yemeza ko ubu noneho Kagame yashyize imbaraga mu mutwe w’inkeragutaba ugizwe n’abasirikare bavuye ku rugero, ubu bakaba aribo basigaye bahabwa imirimo hafi ya yose yakorwaga na rubanda rugufi. Utwo tuzi bakatubaha batitaye kuba bazi ibyo bagiye gukora cyangwa batabizi. Gusa ko ari inkeragutabara!

Ibyo bituma bakora nabi kandi n’iyo basondetse ntawe ubavuga kuko ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Kuba amasoko menshi yikubirwa n’abantu bamwe ibyo bituma amafaranga adakwira mu abaturage, ubu ndetse banki zose ntizikibona amafaranga kuko amasoko yiharirwa n’abantu bamwe kandi bakoresha amabanki amwe kandi make cyane. Ibi bikaba byica ubukungu.

Ikibigaragaza ni umwenda w’imbere mu gihugu wamaze kurenga umurongo uturuka kubera  kugurisha impapuro mvunjwafaranga z’umurengera. Agaciro k’izo mpapuro BNR Imaze kugurisha zikomeje gushyira abanyarwanda mu kaga k’ubukene, ntigakunze gushirwa ahagaragara, gusa mu myaka ya 2016 zarengaga milliari 168 z’ amafaranga y’u Rwanda. Kandi nyuma yaho nibwo hagurishijwe nyinshi. Kugeza uyu mwaka  wa 2018 agaciro k’izagurishijwe kari kamaze kurenga miliyaridi 260 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko inzego z’umutekano zirushaho kuba iz’umuntu niko nawe arushaho kwigira akamana akarushaho kumanura igihugu akerekeza ku gacuri.

Nk’ubu amakuru ava mu Rwanda aremeza ko ikibazo cy’ubukungu buri kugenda butituka kiri gufata indi ntera kubera igitutu cya Kagame cyo kubaka amazu mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali, arimo ahenze cyane kugeza ubu  abo kuyakoreramo bakaba baranabuze, imiryango myinshi ikaba ifunze, kuko abacuruzi benshi bigiriye kwicururiza hanze mu bihugu biborohereza mu mikorere yabo nka Uganda, Malawi, Zambiya, Mozambique n’ahandi. Ayo mazu n’abajyamo ni  abo bayashyiramo ku ngufu ngo bayakodeshe kubera ko ba nyirayo baba bashobewe, bafatanyije n’abayobozi cyangwa se ari n’ay’agatsiko kari ku butegetsi.

Ikibazo cy’ubwinshi bw’amazu kandi kiranagaragarira cyane cyane mu bwinshi bw’amahoteli asigaye abura abantu bayagana. Amakuru agera kuri The Rwandan aremeza ko ubu iyo ugeze kuri Hotel Serena yari izwi hambere igendwa cyane, usanga nta n’inyoni itamba ndetse ibyatsi byarameze!

Iki kibazo cy’amazu kizwi cyane no muri Amerika aho mu myaka ishize nabo bakoze iri kosa ubukungu bwabo bugahungabana bikomeye, cyakora mu Rwanda kubimenya bikaba bisaba gukurikira kuko nta formule bagira mu by’ubukungu kubera itekinika n’ubucakura bwo guhisha cyane.

Kuba kandi Kagame yizeye ko inzego z’umutekano yazifatiye, kuko zitazuyaza no kwica amategeko mpuzampahanga nko gushimuta no kwica urubozo ku mabwiriza ye, bituma yumva ntawe atinye ndetse nta n’uwo yubashye akaba ari yo mpamvu ategeka guverinoma nk’utegeka urugo rwe!

Uretse amafaranga yategetse ko yahabwa Arsenal, Kagame yanategetse inama ya Guverinoma guha Marriot Hotel yubatswe ahahoze Jali Club kuko ngo yari yagiye mu gihombo! Bikaba byarateye abantu ubwoba aho Guverinoma yishyurira ideni ikigo cy’ubucuruzi kigenga kandi ibyahombye byose nta kindi bishyuriye uretse icyo cy’umwami nyiri ishyamba.

Minisitiri Gatete w’imari n’igenamigambi, yatangaje ko guverinoma igomba gufasha Marriott Hotel kugira ngo ibone amafaranga yo kwishyura imyenda, bitayibangamiye mu mikorere yayo.

Misitiri yahamije ko ‘Marriott Hotel-Kigali’atari iya Leta y’u Rwanda, Marriott Hotel-Kigali ni iya Kompanyi Nyarwanda “New Century Development Ltd”, ariko ifatanyije na ‘Marriott Group’ cyane cyane mu micungire no kuyibyaza umusaruro.

Kuba umusirikare n’umupolisi barya ababyeyi babo, abavandimwe babo, inshuti zabo n’abandi banyarwanda bicira isazi mu jisho mbese ibyo ni ubupfura?

Mbese ko igisirikare n’igipolisi bikorwa n’abafite ubuzima bufite impagarike n’ubutaraga, igihe umuntu bibaye ngombwa ko abivamo, iryo soko azakomeza kurihahiramo! Mbese hari uwagurana abavandimwe n’igihugu ibyo kurya?

Ubusumbane bukabije bwari hagati y’ibyiciro byari bigize umuryango w’abafansa, nibwo bwatumye mu wa 1789 haba impinduramatwara yahinduye imitegekere n’imyumvire y’ibihugu byinshi kugeza na magingo aya!

Itonesha ryose, guhabwa imifuragiro idafite impamvu no guhabwa amahirwe aruta ay’abandi byose biza muri ruswa! Mbese ririya soko ry’abasirikare n’abapolisi ni iki muri ibyo byose?

Mpariye abasomyi!

]]>
http://www.therwandan.com/ki/ubutegetsi-bwa-kagame-ku-gacuri-ageze-aho-kwambura-ikanzu-mutagatifu-pawulo-akayambika-mutagatifu-petero-amasoko-abiri-mu-rwanda/feed/ 0
Imvo n’imvano ku mateka y’u Rwanda: Boniface Benzinge na JMV Ndagijimana http://www.therwandan.com/ki/imvo-nimvano-ku-mateka-yu-rwanda-boniface-benzinge-na-jmv-ndagijimana/ http://www.therwandan.com/ki/imvo-nimvano-ku-mateka-yu-rwanda-boniface-benzinge-na-jmv-ndagijimana/#respond Sat, 22 Sep 2018 20:37:53 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28465

]]>
http://www.therwandan.com/ki/imvo-nimvano-ku-mateka-yu-rwanda-boniface-benzinge-na-jmv-ndagijimana/feed/ 0
Ibyo Evode Uwizeyimana yavugaga ku rubanza rwa Victoire Ingabire mu 2012 http://www.therwandan.com/ki/ibyo-evode-uwizeyimana-yavugaga-ku-rubanza-rwa-victoire-ingabire-mu-2012/ http://www.therwandan.com/ki/ibyo-evode-uwizeyimana-yavugaga-ku-rubanza-rwa-victoire-ingabire-mu-2012/#respond Sat, 22 Sep 2018 14:12:14 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28462

]]>
http://www.therwandan.com/ki/ibyo-evode-uwizeyimana-yavugaga-ku-rubanza-rwa-victoire-ingabire-mu-2012/feed/ 0
“NI UKURI UBUTEGETSI BWA FPR TUZABUVANAHO UKO BYAGENDA KOSE” / Ben RUTABANA http://www.therwandan.com/ki/ni-ukuri-ubutegetsi-bwa-fpr-tuzabuvanaho-uko-byagenda-kose-ben-rutabana/ http://www.therwandan.com/ki/ni-ukuri-ubutegetsi-bwa-fpr-tuzabuvanaho-uko-byagenda-kose-ben-rutabana/#respond Sat, 22 Sep 2018 14:00:40 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28459

RUTABANA BENJAMIN ati « ABA SI BO NARI NTEGEREJE ».

Uyu Bwana Rutabana Benjamin twatangiye tuvuga ku bijyanye n’ifungurwa rya Mme Ingabire Vigitoriya, tuvuga kuri Jambo asbl n’iharabikwa ryayo muri iyi minsi, ndetse dukomoza no ku nyandiko zivuga uyu Rutabana ko yaba yaragiye i Bugande mu rwego rwo kwagura ishyaka RNC rivugwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Niho ageraho akavuga ati : FPR nategereje igihe kirekire siyo nabonye.

– Sinari ntegereje abazishimira kwitwa impanga ya Kristu ivuga bakikiriza Amen ;

– Sinari ntegereje abandika amateka bakagarukira kuri génocide y’abatutsi gusa;

– Sinari ntegereje abashaka guhindura génocide ibiroli kandi nabo atari abere muri yo ;

– Sinari ntegereje abatababazwa na génocide bakababazwa n’imbehe yayo ;

– Sinari ntegereje abirengagiza ko umuzimu w’umugwagasi adaterekerwa ;

– Sinari ntegereje abica ba Gashagaza bakiyongeza abandi ;

– Sinari ntegereje abo ngomba guha raporo y’aho ntemberera hose, nkorera mu bwoba ;

– Sinari ntegereje abazangira impunzi ngo mpere ishyanga.

Rutabana Benjamini arongera ati icyakora Kagame yaba agiye gusaza neza ubwo asigaye atanga imbabazi.

Ku byerekeye iharabikwa ryakorewe abo mu ishyirahamwe Jambo, aragira ati « Simbona icyaha abajeunes ba Jambo bakoze, ati nanjye bazandege gupfobya génocide ».

Arongera kandi ati uko byagenda kose, ni ukuri iriya Leta ya FPR tuzayikuraho. Iri rikaba ariryo jambo Rutabana yita ryiza yifuza ko benshi basaranganya.

Ikondera libre, 22/09/2018.

]]>
http://www.therwandan.com/ki/ni-ukuri-ubutegetsi-bwa-fpr-tuzabuvanaho-uko-byagenda-kose-ben-rutabana/feed/ 0
Ifungurwa rya Madame Victoire Ingabire na Kizito Mihigo niribe intambwe ya mbere itazasubira inyuma. http://www.therwandan.com/ki/ifungurwa-rya-madame-victoire-ingabire-na-kizito-mihigo-niribe-intambwe-ya-mbere-itazasubira-inyuma/ http://www.therwandan.com/ki/ifungurwa-rya-madame-victoire-ingabire-na-kizito-mihigo-niribe-intambwe-ya-mbere-itazasubira-inyuma/#respond Sat, 22 Sep 2018 10:40:40 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28457 Itangazo rigenewe abanyamakuru

Nyuma y’ifungurwa rya Madame Victoire Ingabire, présidente w’ishyaka FDU Inkingi hamwe n’iry’umuhanzi Kizito Mihigo, président wa Fondation Mihigo pour la Paix (KMP), Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté Démocratique (ISCID asbl) yishimiye gutangariza abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

ISCID asbl yishimiye byimazeyo inkuru y’ ifungurwa ry’abo bavandimwe baziraga akarengane, ikaba yifatanije nabo ndetse n’imiryango yabo mu byishimo iyo nkuru yabateye.

ISCID asbl iboneyeho gusaba Perezida Kagame gufungura n’izindi mfungwa za politiki zirimo Diane Shima Rwigara na nyina Adéline Rwigara Mukangemanyi, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka, n’abarwanashyaka ba FDU Inkingi barimo visi perezida wa mbere waryo Bonifasi Twagirimana n’umunyamabanga mukuru waryo, Sylvain Sibomana, tutibagiwe n’abasirikare bakuru barimo Jenerali Frank Rusagara, koloneli Tom Byabagamba na liyetona koloneli Rugigana Rugema Ngabo.

ISCID asbl irasaba kandi Perezida Paul Kagame n’ishyaka rye FPR Inkotanyi gufungura urubuga rwa politiki kugirango amashyaka anyuranye ashobore gukora mu bwisanzure no kugirango abanyarwanyanda bareke guhora bashyirwa ku nkeke kubera ibitekerezo bya politiki binyuranye n’iby’ishyaka riri ku butegetsi kuva muri nyakanga 1994.

ISCID asbl irashimira abantu bose, baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, bagize uruhare rukomeye mu kotsa igitutu ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame basaba ko imfungwa za politiki zifungiye ubusa zifungurwa. Nta gushidikanya ko icyo gitutu cyagize uruhare rukomeye mu gufunguza Madame Victoire Ingabire na Kizito Mihigo, akaba ari impamvu yo gukomeza umurego kugirango n’izindi mfungwa za politiki zirekurwe no kugirango urubuga rwa politiki rufungurwe mu Rwanda, bityo igihugu cyacu kigendere ku matwara ya demokarasi nyayo n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Bikorewe i Buruseli, ku wa 19 Nzeri 2018

Jean-Claude Kabagema

Président wa ISCID asbl

www.iscide.org

]]>
http://www.therwandan.com/ki/ifungurwa-rya-madame-victoire-ingabire-na-kizito-mihigo-niribe-intambwe-ya-mbere-itazasubira-inyuma/feed/ 0
Christine Mukabunani aravuga ko azajyana Me Bernard Ntaganda mu rukiko http://www.therwandan.com/ki/christine-mukabunani-aravuga-ko-azajyana-me-bernard-ntaganda-mu-rukiko/ http://www.therwandan.com/ki/christine-mukabunani-aravuga-ko-azajyana-me-bernard-ntaganda-mu-rukiko/#respond Fri, 21 Sep 2018 19:35:55 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28453

]]>
http://www.therwandan.com/ki/christine-mukabunani-aravuga-ko-azajyana-me-bernard-ntaganda-mu-rukiko/feed/ 0
Madame INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI biyemeje gukora politiki y’ubwubahane, ubwumvikane, gufatanya no guca akarengane bizira guhembera jenoside. http://www.therwandan.com/ki/madame-ingabire-victoire-umuhoza-nishyaka-fdu-inkingi-biyemeje-gukora-politiki-yubwubahane-ubwumvikane-gufatanya-no-guca-akarengane-bizira-guhembera-jenoside/ http://www.therwandan.com/ki/madame-ingabire-victoire-umuhoza-nishyaka-fdu-inkingi-biyemeje-gukora-politiki-yubwubahane-ubwumvikane-gufatanya-no-guca-akarengane-bizira-guhembera-jenoside/#respond Fri, 21 Sep 2018 18:08:25 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28442 Ku italiki ya 20 Nzeri 2018, ikinyamakuru Igihe.com cyasohoye inyandiko yuzuye urwango, ibitutsi n’ubuhezanguni yanditswe na Tom Ndahiro wayise: « Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside». Icyo kinyamakuru cyayisohoye gisa n’aho cyitandukanya nayo mu magambo yo kwigengesera yanditse hasi ngo «Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi» 

Ibyo bitekerezo by’urwango ni ibyo kwamaganwa kandi tukamenya n’ikibimutera.

Mme INGABIRE Victoire Umuhoza akomeje politiki kuko niyo yatumye ataha mu Rwanda

Kuva yafungurwa taliki ya 15/09/2018, Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza politiki mu Rwanda. Yerekanye icyerekezo yifuza ko igihugu cyayoborwamo :

  • gukorera hamwe mu bitekerezo binyuranye n’amashyaka atandukanye kuko ari bwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi mu bufatanye
  • kubaka igihugu mu mahoro, twese tukumva ko kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi atari ukuba umwanzi, ko ahubwo aba ari izindi mbaraga ziba zije, zigomba gushyirwa hamwe mu kubaka igihugu.
  • guha buri wese kuvuga icyo atekereza nta nkomyi mu gushyigikira iterambere rirambye, hakoreshejwe gahunda za politiki zinyuranye.Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yavuze ko prison ari ishuri yakomerejemo gutekereza ibya politiki no gukurikirana imibereho y’igihugu.
  •  Yasabye ko abafungiwe ibya politiki bose bafungurwa kuko biha isura mbi igihugu.
  • Yemeje ko azaharanira kwandikisha ishyaka FDU-INKINGI, ariko amarembo n’urubuga bya politiki bigomba kubanza gufungurwa.

Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yagaragaje ko ikimushishikaje atari ukujya mu butegetsi, ko ahubwo ari ukugira ngo urubuga rwa politiki rufungurwe, inzitizi zose ziveho.

Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yasabye izihe mbabazi?

Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yasobanuye ko atasabye imbabazi (pardon) ku byaha, kuko ntabyo yakoze ; agaragaza ahubwo ko yasabye imbabazi (grâce présidentielle) ku gifungo yari arimo nta mpamvu, ko ndetse urukiko nyafrika rushinzwe uburenganzira bwa muntu (Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples) rwemeje ko yari afungiye ubusa. Imbabazi yagiriwe ntizimubuza gukora politiki afatanije n’Ishyaka rye mu gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ni kuki rero Tom Ndahiro amwibasiye ? Ubwoba bwa Tom Ndahiro buraturuka he ? Ese uburyo abikoramo si uguhamagarira rubanda kwinjira mu rwango rusenya ? Ese byaba biterwa no kubura ibindi bitekerezo bizima Tom Ndahiro yashyira imbere muri politiki ? Byaba bituruka se ku ishyari ryo kubona umunyapolitiki nka Ingabire utarya iminwa ku bibazo by’igihugu kandi ugaragaza inzira zo kubikemura? Ni iki gituma Tom Ndahiro ahimba ibirego bitari ikosa cyangwa bitagira gihamya?

Tom Ndahiro

Ibirego bya Tom Ndahiro bidafite ishingiro

Tom Ndahiro arihanukira agatura hasi ibirego ahimbye, ndetse bimwe biteye kwibaza ukuntu urwango rushobora gutesha umuntu ubwenge:

  • Ngo Mme INGABIRE Victoire yambara imyenda ifite amabara y’Ishyaka rye. Ndetse ngo abamwakiye bamuhaye indabyo zifite ayo mabara. Ese koko icyo ni icyaha ? Ibyo se bihuriye he no kugaragaza ingengabitekerezo ya jenoside ? Kuki igikozwe n’uwo adashaka akibonera mu ndorerwamo ya jenoside ? None se ubwo ni nde wasaritswe na jenoside ?
  • Ngo Mme INGABIRE Victoire ari «ku isonga ry’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ».
    Tom Ndahiro amenye ko Ishyaka FDU-INKINGI rifite programme politique ihamye, kandi uwayisoma wese yanyurwa. Aratinya ibitekerezo bishya, akihindira inyuma yo kuvuga jenoside gusa. Azasome ibyerekeye FDU INKINGI hano, maze ashire ubwoba.
  • Ngo Mme INGABIRE Victoire agisohoka muri gereza ya Mageragere aba mbere yashimiye ni “abarwanashyaka ba FDU-INKINGI” avuga ko bakomeje kumwitaho “uko bashoboye kose.”
    Iki kirego nta shingiro gifite kuko nta kosa ryo gushimira uwagufashije, kandi ibikorwa by’abarwanashyaka byo gushyigikira Présidente no kumusura byose byagiye bikorwa ku mugaragaro, kandi nta kosa ririmo, yewe nta n’icyaha. Kuba Tom Ndahiro abibonamo ikibazo bituruka ku myumvire ye icuramye, kandi yarangiza iyo myumvire akaba ariyo yitirira abandi.
  • Ngo Mme INGABIRE Victoire ahakana imbabazi yasabye. Usibye ubuhezanguni bugamije gutsindagira abandi ibyaha, Tom Ndahiro azi neza itandukaniro ry’imbabazi bita « pardon » n’imbabazi bita « grâce présidentielle ». Ariko arabyirengagiza, kandi Mme INGABIRE Victoire yarabisobanuye bihagije (reba hejuru aha). Icyo Tom Ndahiro agamije ngo ni ukwerekana ko Mme INGABIRE Victoire yemeye ibyaha bamutsindagiye, nyamara nta kwirengagiza ko urubanza rwageze no mu rukiko nyafrika ruri muri Tanzaniya, ko Mme INGABIRE basanze yararenganye bategeka u Rwanda kumusubiza uburenganzira bwe no kumugenera indishyi z’akababaro. Niba Tom Ndahiro atabizi, azegere Prezida Kagame, niwe utegeka Union Africaine, we arabizi.
  • Ngo Mme INGABIRE Victoire afite ubwonko bwaguye ikinya kubera ubuhezanguni. Iki kirego kirimo gutukana kandi nta kimenyetso na kimwe Tom Ndahiro atanga kerekana ubuhezanguni. Wagira rero ngo Tom Ndahiro ari kwireba mu ndorerwamo akibona kuko ari we wasaritswe n’ubuhezanguni nk’uko bigaragarira mu nyandiko ze nyinshi ziri kuri internet.

Ntawarondora amagambo mabi, ibirego n’ibitutsi bya Tom ndahiro, abifitemo ubuhanga, uburambe n’ubunararibonye. Ariko Abanyarwanda bazi ububi bwo guhembera urwango, ntibazagwa muri uwo mutego.

None iyo myitwarire ya Tom Ndahiro izamugeza ku ki ?

      • Tom Ndahiro arateza ubwega ngo « turugarijwe », ngo « abashinzwe Umutekano n’Ubutabera nimutabare ». Nyamara nta cyaha na kimwe agaragaza gihanwa n’amategeko cyaba cyakozwe na Mme INGABIRE. Ndahiro arahamagarira rubanda ko bagereka kuri Mme INGABIRE Victoire ibyaha bidafite ishingiro nk’uko babikoze kuva muri 2010, nyamara byarangiye urukiko mpuzamahanga rw’Afurika CADHP ruri Arusha, Tanzaniya, rwemeje ko yarenganye, ko agomba gusubizwa uburenganzira bwe, ndetse agahabwa na Leta y’u Rwanda indishyi z’akababaro. Gushaka kwongera kumuhimbira ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside nta gishya bizanye ugereranije n’uko yahimbiwe ibyaha atakoze kuva muri 2010.
      • Ariko Tom Ndahiro n’abandi nka we bafite ikibibatera :

     bifuzaga ko gufungwa kwa Mme INGABIRE Victoire bimucecekesha, ariyo mpamvu Ndahiro amurega ngo ko yavuze ko gufungwa muri prison ari ishuri, ko iyo ufunzwe uri umunyapolitiki iyo politiki idahagarara;
      ubushake n’ubwitange bya Mme INGABIRE Victoire byateye ubwoba abahezanguni ba FPR nka Tom Ndahiro kuko Mme INGABIRE afite politiki y’ubwumvikane no gushakira icyiza buri wese.
      bari bizeye ko nafungurwa azahita ajya mu Buholandi kureba umuryango we, bityo akaba abaviriye aho. Si ko byagenze, kuba ataragiye byabateye ipfunwe, none ni cyo bari kumuziza.

    Ndetse ni politiki ijyanye n’amwe mu magambo Perezida Kagame yavugiye mu muhango wo kurahiza abadepite bashya kuwa kane kuri 19/09/2018 agira ati :

    «… Rero, uwashaka yacisha make ; uwashaka yakora neza, yakorana n’abandi, ndetse mu gihugu cyacu twifuza gukorana n’abandi neza, neza, cooperation. N’amasomo ku isi hose, uko bimaze kugaragara, biratwereka ko gukorana, kuzuzanya, kumvikana, gushakisha inyungu za buri wese aricyo cyonyine gisigaye twakoresha. Uwashaka twabana, twagirana inyungu, twatera imbere hamwe».

    Ibi Perezida Kagame abishyize mu bikorwa ntibibe amagambo gusa byaba ari byiza.Tom Ndahiro n’abandi batekereza kimwe na we bakwiye gukurikira aya magambo ya Prezida Kagame, maze hakubakwa u Rwanda rw’ituze n’amahoro. Mu kubaka urwo Rwanda rutunogeye twese, Mme INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI ayoboye bazabigiramo uruhare, nta kabuza.

    Théophile MPOZEMBIZI
    Commissaire wa Information FDU-INKINGI

]]>
http://www.therwandan.com/ki/madame-ingabire-victoire-umuhoza-nishyaka-fdu-inkingi-biyemeje-gukora-politiki-yubwubahane-ubwumvikane-gufatanya-no-guca-akarengane-bizira-guhembera-jenoside/feed/ 0
Me Ntaganda yamaganye ibyavuzwe na Kagame byo kungera gufunga Ingabire http://www.therwandan.com/ki/me-ntaganda-yamaganye-ibyavuzwe-na-kagame-byo-kungera-gufunga-ingabire/ http://www.therwandan.com/ki/me-ntaganda-yamaganye-ibyavuzwe-na-kagame-byo-kungera-gufunga-ingabire/#comments Fri, 21 Sep 2018 13:52:57 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28440

]]>
http://www.therwandan.com/ki/me-ntaganda-yamaganye-ibyavuzwe-na-kagame-byo-kungera-gufunga-ingabire/feed/ 2
Birasaba iki ngo Kagame na Ingabire bakibanemo mu mahoro? Igisubizo cya Nahimana na Gasana http://www.therwandan.com/ki/birasaba-iki-ngo-kagame-na-ingabire-bakibanemo-mu-mahoro-igisubizo-cya-nahimana-na-gasana/ http://www.therwandan.com/ki/birasaba-iki-ngo-kagame-na-ingabire-bakibanemo-mu-mahoro-igisubizo-cya-nahimana-na-gasana/#respond Fri, 21 Sep 2018 09:41:56 +0000 http://www.therwandan.com/ki/?p=28437

]]>
http://www.therwandan.com/ki/birasaba-iki-ngo-kagame-na-ingabire-bakibanemo-mu-mahoro-igisubizo-cya-nahimana-na-gasana/feed/ 0