Fidèle Ndayisaba nyuma yo gusenyesha inzu ya Rwigara yagororewe undi mwanya

Fidele Ndayisaba ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2016, aravuga ko Bwana Fidèle Ndayisaba wari umaze iminsi asezeye ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali kubera amatora y’inzego z’ibanze yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Uyu mugabo asize amateka mu mujyi wa Kigali atazibagirana amwe muri ayo ni aya:

-Kwemera kwitirirwa icyemezo cyo gusenya inzu ya nyakwigendera Assinapol Rwigara, kandi mu by’ukuri uyu mugabo nta ngufu zo gukora icyo gikorwa yari afite iyo itegeko ridaturuka hejuru

rwigara

-Kwihanukira akivuga ibigwi avuga ko mu biro akoreramo ngo yicara aho Perezida Habyalimana yicaraga, niba yarashakaga kumwigeranyaho? Niba afite inzozi zo kuzaba Perezida nawe ntawamenya?

-Gukanga abaturage avuga ko ngo azarasa ngo abajura bazafatwa biba muri ya mihanda itemerewe kugendwamo n’ibinyabiziga (car free zone)

n’ibindi….