FLN: ITI NTITWISHWE N’INZARA UYU MUSAZA VENUSITI AZABE UMUHAMYA W ‘UKO YASANZE TUBAHO MURI NYUNGWE

FLN ngo irashingana uyu musaza Venusiti Ngiruwonsanga, isaba ko atarigiswa ngo ntazavuge ibyo yabonye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gitero cyakozwe n’ingabo za FLN mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki 11 Kanama 2018 mu murenge wa Muganza mu kagali ka Samiyonga umudugudu wa Bigugu, nyuma y’imirwano n’ingabo za RDF ubwo iza FLN zasubiraga inyuma mu birindiro byazo mu ishyamba rya Nyungwe zahuye n’umuturage witwa Ngiruwonsanga Venusiti utuye muri uwo mudugudu wa Bigugu zihita zimusaba kuzikurikira.

Kubera imbaraga nkeya ingabo za FLN ntizamumaranye igihe kinini muri iryo shyamba gusa ngo zamuhaye ubutumwa bukurikira:

1. Zamusobanuriye ko FLN idatunzwe no gusahura abaturage ko ngo bishwe n’inzara umusaza bamweretse stock y’ibiryo ndetse bamugaburira ku nyama zo mu bikombe izi zitwazwa n’ingabo z’ibihugu byateye imbere ndetse bamuha na fanta bati muzehe uzatubere umuhamya mubandi baturage ko ibyo leta ya Kagame idusebya tutabuze Ibyo kurya.

2. Babwiye umusaza ko nk’uko abyibonera binjiye muri Nyungwe batirutse bajya i Burundi nk’uko leta ibibeshya. Bati:nawe urabona ko twatuye iri shyamba ari iryacu.

3. Babwiye umusaza ko ngo FLN atari kimwe na RDF ibahozaho iterabwoba ikanabarasa ku manywa y’ihangu bemeza umusaza ko mu mategeko ya FLN guhohotera umuturage ari ikirazira. Ndetse umusirikare wabikora ashobora no guhanishwa kwicwa igihe nawe yaba yishe umuturage.

4. Bamubwiye ko Hari igihe bazagaruka batari buhave bamwizeza ko icyo gihe bazakomeza urugendo ntaguhagarara berekeza Kigali.

5. Beretse umusaza bamwe mu ngabo za FLN bahoze ari abasirikare n’abari abapolisi ba Kagame ndetse bamwereka n’amakarita yabarangaga bagikorera Kagame, ngo banasabye umusaza ko yabwira abaturage bafite abana mu ngabo na polisi ko bakitandukanya na Kagame inzira zikigendwa kandi ko nibaza muri FLN bazakirwa neza nk’uko abyiboneye.

2 COMMENTS

  1. Nyuma yo kubona ko amazi atakiri yayandi, umusaza jenerari IBINGIRA ubu ageze mu karere ka Gisagara kuri uyu wa gatatu saa sita, aho ari guhura n’abademobu bose baturiye ako karere, bakaba banahawe taxi zibatwara ku buntu zikabageza aho bajyiye guhurira nuwo mwicanyi. Ba demobu FLN ntacyo ipfa namwe, uzishora mu ntambara ngo arimo kurwanira imitungo ya Ibingira na shebuja uwo ni akazi ke, ntabwo urugamba ruri kugora special forces ari mwe muzarurwana, ingabo za polo zaraje zisanga abana ishyamba bararikamiritse zirabarimarima nubwo yatinye kubivuga. Demobu we, ibingira arimo kugutera ubwoba ngo urapfuye ariko menyako atari wowe FLN igendereye, Ibingira na shebuja bamaze imyaka myinshi barya mutazi uko ibiryo barya bimera, ntibabashuke iki gihe si icyanyu, bagenzi banyu bari gusanga FLN ku bwinshi namwe nimuhaguruke muze kurwanira igihugu mukibuze gukomeza kumungwa naba Ibingira bo hamwe n’agatsiko bafatanije. Ese nka kariya ka convoy karimo military 6 kaje kamuri imbere hamwe naturiya twa vigo mukeka kabuza commando FLN kumucakira igihe byaba ngombwa? Igihe cy’abicanyi n’irondakoko cyararangiye, uzitambika imbere ya FLN azahagwa, Sankara ni umwana waho iwanyu nimuze gufatanya nawe gutsinsura kariyagatsiko k’abirasi.

    Mwoto wari waka mwoto waka mwoto waka, mwoto waka mwoto………………

    Mkombozi

Comments are closed.