FLN yagaragaje imbunda yafatiwe i Nyabimata

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu kiganiro kigufi umunyamakuru wa The Rwandan yagiranye n’umuvugizi w’ingabo za FLN (Forces de LibĂ©ration National), Maj. Callixte Sankara twashoboye kubona ikimenyetso simusiga cy’uko ingabo za FLN ari zo zagabye igitero i Nyabimata mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Kamena 2018.

Umuvugizi wa FLN yadutangarije ko batigeze barasa abasivili ahubwo barashe kubabarwanyaga bitwaje imbunda bityo bamwe mu baturage bagwa mu mporero.

Nk’ikimenyetso simusiga yadushyikirije ifoto iriho imbunda yakorewe mu gihugu cya Turukiya y’uwari ashinzwe umutekano warashe ku ngabo za FLN ari kumwe na Gitifu wa Nyabimata n’abandi bantu bari bahuruye bityo bikabashyira mu kaga igihe ingabo za FLN zitabaraga.

Iyo mbunda yanditseho amagambo akurikira:

-3*STAR-NKC-MO
  COBRA 12ga 3″
  Made in Turkey

ibi byanditse ahagana ku munwa w’imbunda

-Iyi mbunda ikaba ifite imibare iyiranga: 3*Star H9A02843

Umuvugizi wa FLN asoza asaba abashinzwe umutekano mu masosiyete yigenga n’abandi baturage kutemera kwishora mu bikorwa byashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ngo iyi ni intambara si imikino.

 

4 COMMENTS

  1. hahahah…umuntu arikirigita agaseka koko..? noneho uzongere wumve abo bantu bongera kuvugwa ngo bishe abantu b’Urwanda.

  2. Comment: ahubwo se umwanditsi avuga ko imbunda ari ikimenyetso simusiga ashingiye kuki? ko nizo nyeshyamba zaje zifite imbunda atandukanya ate izabo nizingabo za RDF ? kuki atafotora iyabo muzo bitwaje akayishyira kurubuga nkikimenyetso , ubonye iyaba yari yanditseho RDF, zero ntakimenyetso mbonyemo.

  3. Ariko uwiyita Alex nawe arasetsa, niba atigiza nkana. Abanyarwanda ubanza bijijisha cyangwa bumva bibagoye. Muri iyi nyandiko nta na hamwe havugwamo iriya mbunda yafashwe ari iya RDF. Ahubwo iriya mbunda yari iya sociĂ©tĂ© y’uburinzi, agent de sĂ©curitĂ© wari uyifite bivugwa ko yaje kurasa ku basirikare ba FLN ariko kumwe na Gitifu wa Nyabimata, maze bashyira abaturage mu kaga. Mu kurasana nibwo hafashwe iyi mbunda. Ibisigaye ni ibyibereye mu mutwe wawe. Kuba kumva ibintu nk’ibi bisobanutse bikugora, n’uko hari ibindi wishyize mu mutwe nk’ihame ushaka kumva ko ari byo ukuri cyangwa ukaba uri muri babandi bumva bageze burigade

Comments are closed.